Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ally Soudi yagarutse ku mpano ya J.Luc Ishimwe ahereye ku mashusho y’indirimbo ye yise "Narahindutse"-Video

Ishimwe Jean Luc,ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kugaragaza ubuhanga mu muziki we.Uyu musore rero aherutse gushyira amashusho y’indirimbo ye hanze maze avugisha benshi barimo n’umunyamakuru Ally Soudi ubu ubarizwa muri Amerika.

JPEG - 250.7 kb
Umunyamakuru Ally Soudi watangariye Impano ya Ishimwe J Luc

Ally Soudi ubwo yabonaga amashusho y’iyi ndirimbo yarateruye ati"Nyamara U Rwanda rufite impano pe!

Yongeyeho ati"Banyamakuru bagenzi banjye, radio djs, club Djs, Tvs....nabandi mwese, plzzz mwarebye icyo mufasha iyi impano koko?

Nyuma yo gusangiza aya mashusho ku bamukurikirana haba kuri rubuga rwa facebook no kuri instagram,umubare w’abakunzi b’umuziki bashimishijwe no kumva ko hari impano zigihari kandi zizabyara umusaruro ukomeye uko iminsi igenda ishira.

Video ya narahindutse,niyo Jean Luc Ishimwe ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2018,ubu akaba afite indi mishinga arimo gutegurira abakunzi ndetse akaba ashimangira ko agiye kwitabira ibitaramo bikomeye akabasha kwiyereka abakunzi be.

Ubwo yasohoraga amajwi y’iyi ndirimbo, Ishimwe yari yabwiye Imirasire.com,ko iyi ndirimbo yayihimbye ahanini agendeye ku butumwa sosiyete yifuza bityo akaboneraho kububasangiza atibagiwe n’injyana iryoheye amatwi bakeneye.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zitandukanye nka uri uwanjye, uze njye nkomora, nimpagera na Narahindutse ari nayo yakoreye amashusho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X