Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amafoto adasanzwe yaranze igitaramo cya The Ben i Kampala

The Ben ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze kubaka izina mu karere ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bigaragara ko bakunzwe cyane hano mu Rwanda

The Ben ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze kubaka izina mu karere ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bigaragara ko bakunzwe cyane hano mu Rwanda

K’umunsi w’ejo rero nibwo uyu musore yataramiye mu gihugu cya Uganda aho yari nkawe muhanzi w’Imena mu bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo.
Uyu musore wishimiwe na benshi yaje gusaba abitabiriye iki gitaramo kongera kwibuka umuhanzi Radio Mowzey uiherutse kwitaba Imana ari nabwo yahise aririmba imwe mu ndirimbo ze ,bituma nonenho abafana bamwishimira kurushaho,cyane ko bafashwe n’amarangamutima cyane.
The Ben ukomeje kuzamura Ibendera ry’U Rwanda mu mahanga,akaba yari ari kumwe n’abandi bahanzi nka ;Heavy K usanzwe ari umuhanzi akaba n’umu Producer ukomeye mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Usibye uyu ariko hari na Fik Fameica umuraperi wo mu gihugu cya Uganda. Hacuranze kandi aba Djs banyuranye bari bayobowe n’umusore w’umunyarwanda Vj Spinny umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda. Abafana bari bitabiriye ku bwinshi bishimiye bikomeye The Ben waririmbye acurangirwa n’itsinda ry’abanyeshuri mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X