Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

AMAFOTO agaragaza tumwe mu dushya twaranze igitaramo cya Harmonize i Musanze

Mu dushya twaranze igitaramo cya Harmonize i Musanze ,Meya wa Musanze yitabiriye igitaramo, imyambarire idasanzwe y’ umuhanzi Marina ,umukobwa yashatse gukora kuri Safi ku rubyiniro birangira amusanze mu mudoka byibura amukoreho ,igitaramo cyaranzwe n’ umubare munini w’ urubyiruko.

Igitaramo cya mbere umuhanzi Harmonize yatumiwemo I Kigali cyabereye mu karere ka Musaze , aho cyaranzwe n’ ubwitabire bw’ abantu biganjemo urubyiruko rutuye I Musanze .

Igitaramo cyatangiye gushyuha ahagana saa 8:30 bamwe mu bahanzi batumiwe batangiye gushyusha abafana babo, mu gitaramo bahaye amahirwe abahanzi bakizamuka barimo Mukadaff , Bisare Music , Juda Muzik , ndetse n’ abandi .

Umuhanzi Marina yagaragaje imyambarire bamwe bahavuga ko ishotora abagabo ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo byarara bibaye , Like That ,Decision maze abafana batangira guhaguruka ubona ko ibyishimo ari byose.

Umuhanzi Safi Madiba yashimishije benshi mu ndirimbo zirimo Got it , Fine. Umukobwa w’ umufana washatse kuzamuka ku rubyiniro ntabone ayo mahirwe byarangiye amusanze mu modoka ye kugirango amusuhuze.

REBA UDUSHYA TWARANZE IGITARAMO:

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/04/2018 saa 11:06

nibyo kbs kuko abantu benshi cyane cyane urubyiruko baba basebya umuco nyarwanda n'indangagacira nyarwanda
Kanda hano umusubize

NDENGEYINTWARI JEAN BOSCO - 25/03/2018 saa 06:59

BYABA BYIZA IMYAMBARIRE MURI CONCERT IHINDUTSE KUKO URUBYIRUKO RURAYIGANA RUKAYAMBARA HANZE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X