Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amafoto y’umuhango wo gushyingura umubyeyi wa Jules Sentore

Umubyeyi wa Jules Sentore yasezeweho anavugirwa amasengesho mu muhango witabiriwe n’umuryango, inshuti n’abandimwe nyuma y’inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi mu bari bamuzi.

Umubyeyi wa Jules Sentore witwa Umutako Fanny yari azwi ku kazina ka "Buce", ni umwe mu bana ba Sentore Athanase, ni we ugwa mu ntege Massamba Intore. Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Kabiri ushyira ku wa Gatatu, tariki 14 Werurwe 2018, ahagana saa saba zo mu gicuku.

Yasize abana babiri ari bo Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra n’umwuzukuru umwe witwa Rwamwiza Slaine [umukobwa wa Jules]. Umuhango wo gusezera kuri uyu mubyeyi no kumusabira mu rusengero wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Werurwe 2018 nyuma ashyingurwa i Rusororo.

Masamba Intore wavuze mu izina ry’umuryango wa Sentore Athanase, yatanze ubuhamya bugaruka ku mibereho yaranze umuvandimwe we. Yavuze ko yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse agakunda kuganira ku buryo benshi mu muryango bamukundiraga uburyo bamwisanzuraho. Yagarutse no ku bihe bitandukanye by’ubuto bwabo.

Yagize ati "Ntabwo duherekeza uwacu mu marira, nubwo atabura, nubwo ntawababuza, ni ngombwa, ariko ubundi abacu tubaherekeza tubyina, turirimba, twishimye, kuko byitwa ngo ni ugutsinda urupfu. Rurirarira cyane, rukaba ruziko rwaciye ibintu, ariko na none urwereka ko ntacyo ruri cyo unahamya ko Imana yadutije Fanny imwisubije mu rukundo rwinshi."

Yakomeje ati "Yasaga nk’aho ari we mutware iwacu, twese ni we twahungiragaho, twese niwe twaganyiraga, twese niwe twabwiraga tuti ’twabonye uri umuntu uzi kuganiriza ababyeyi, genda ubabwire ko ibintu bigomba kugenda gutya na gutya’, akagenda akabikora. Yaduhuje n’imiryango, yari afite umutima mugari ndetse naramukundaga cyane."

Yavuze ko mu buto bwe yari umukobwa urangwa n’urugwiro cyane, agakunda gukina ruhago ndetse akaba umuntu uzi gutera urwenya cyane. Yashimangiye ko Umutako yaranzwe n’umutima w’ubutwari, ’yasigaye ari kibamba cy’umuryango’ ubwo bari baravuye i Burundi mu buhingiro baragiye muri Uganda kwitegura urugamba rwo kubohora igihugu.

Yakomoje ku gahinda gakomeye yagize ubwo yagerwagaho n’inkuru y’impanuka ikomeye Umutako Fanny n’uwari umukunzi biteguraga kurushinga [yahise yitaba Imana icyo gihe], ibi byabaye Masamba ari ku rugamba. ’Buce’ yagiye muri coma ayimaramo amezi atandatu atwite Jules Sentore ku buryo yayivuyemo afite ibikomere cyane ariko akomeza kwitangira umuryango.

Jules Sentore n’umuvandimwe we Uwamwiza Cassandra mu ijambo ryabo babanje gushimira inshuti n’imiryango bifatanyije na bo mu gusezera ku mubyeyi wabo.

Jules Sentore yaririmbye indirimbo yise "Warakoze" ashimira Imana ko yamuhaye umubyeyi ndetse mu kugenda kwe akagira umwanya wo gusezera ku nshuti n’umuryango no kuyegera birushijeho.

Yagize ati "Ndabashimiye kandi nibyo koko ntabwo ari ibintu byoroshye, ariko ndizera neza ntashidikanya ko mama ari mu ijuru, ni nacyo gituma mfite umunezero. Yagize umwanya wo kwitegura, kubonana n’umuryango, kubonana n’ababyeyi bakuriye umuryango. Ku bwanjye ni ibintu byampaye imbaraga kandi nkwiriye gushimira Imana."

Uyu muhango wasomewemo ubutumwa bwa musaza wa Umutako uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubundi bw’amajwi bwa nyirarume bwose bwoherejwe hashimirwa abatabaye umuryango bakahabera n’abatabashije kuhagera.

Masamba yavuze ko Umutako yitabye Imana amaze iminsi abonye ’Green Card’ yo kujya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagize ati "Twabonye atangiye kugenda arwara, ubwo twabiteguraga ko yagenda nko muri Gicurasi, Imana yakoze ibyayo, ’Buce’ agenda mbere."

Umuhango wo gusezera kuri Umutako wayobowe na Bishop Rugagi mu masengesho. Yavuze ko ashima Imana ko itashimye ko abandi baherekeza umubyeyi adahari nubwo inkuru y’urupfu rwe yamugezeho adahari. Yari amaze iminsi afunze akurikiranyweho ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.

Nyuma y’umuhango wo gusabira Umutako yashyinguwe i Rusororo kuri uyu mugoroba. Umurambo we wakuwe muri ’morgue’ yo ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gitondo ukurikirwa no gusezera byabereye i Kagugu.

Umutako Fanny ni umukobwa wa Sentore Athanase na Mukarugira Ancilla. Yavukiye i Bujumbura ku itariki ya 28 Nyakanga 1969. Yavutse ari uwa gatatu mu muryango w’abana barindwi. Amashuri yayize i Burundi aho umuryango we wari warahungiye.

Umutako yabyinnye mu Itorero Indashyikirwa akaba yaranagiye aserukira u Rwanda mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza. Abo mu muryango we n’inshuti bamwibukira ku bupfura n’urukundo byamurangaga.
AMAFOTO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tuyizere fabrice - 20/03/2018 saa 12:38

Yooo nagahinda kd abasigaye bakomeze kwihangana tubarinyuma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X