Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amateka akomeye nubuzima bwite bya RiderMan utari uzi

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap akaba yaravutse tariki 10 Werurwe 1986 i Bujumbura mu Burundi. Ni we mfura mu bavandimwe 5 bavukana, abahungu 3 n’ abakobwa 2.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri St Andre aho yakuye impamyabumenyi muri sciences humaines, amashuri ya kaminuza akaba yarayakomereje muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’ubukungu n’icunga mutungo kugeza 2008 aho yaje kujya kwiga muri Rwanda Tourism University College mu ishami ry’ubukerarugendo n’icunga mutungo.

Mu mabyiruka ye, Riderman yakundaga gukina umupira w’amaguru gusa ngo yakundaga iradiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza. Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvaga ko azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo.Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize, mu kumva indirimbo z’umuhanzi 2PAC niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005,mu kwezi kwa Gicurasi 2006 yinjiye muri itsinda rya UTP soldiers yari igizwe n’inshuti ze arizo NEG J The General na MIM,bakoranye indirimbo 8 na UTP maze asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007 yise ‘Turi muri Party’ ; gusa ntiyatinze muri iryo tsinda kuko yaje kuyivamo maze atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Paf J, maze Riderman nawe akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nk’indirimbo ‘Inkuba’, maze asohora album ye ye mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo Rutenderi,Uwo mukobwa n’ izindi… Mu ndirimbo Riderman asohora aba agamije gutanga ubutumwa burwanya akarengane nko mu ndirimbo “Nakoze iki?” aho agaragaza ukuntu umuntu agira neza ariko rubanda bakamwitura inabi cyangwa se mu ndirimbo “Underground” aho agaragaza ko abahanzi bakiri ku rwego rwo hasi nabo bafite agaciro kandi ko badakwiye gufatwa nk’ibicibwa.ati:” Abantu benshi bibagirwa aho bavuye maze bagafata abakene,abari hasi nk’abagome”.

Riderman kandi avuga ko indirimbo asohora ziba zitagamije kwirata ahubwo zikwiye gufatwa nk’ibyivugo aho umuntu yitakaga akisingiza bigatinda. Mu bihe byiza Riderman yagize nk’umuhanzi harimo concert yakoreye i Nyamirambo(kwa Nyirinkwaya) hari na Furious,aho mu gihe yaririmbaga Rutenderi abantu bamwuzuyeho, hari kandi na concert yakoranye na Shaggy kuri Stade Amahoro n’igihe cyose amaze kumurika album ze zose. Ati:”nari nshyigikiwe!”.

Mu buzima busanzwe Riderman yikundira umutuzo,iyo amaze guhura n’ inshuti ze afata akanya akicara wenyine, akunda films zo mu mashuri(colleges).

Riderman ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n’umwana.Atarashaka umugore yakunda umukobwa uteye nk’umunyafurika ufite uruhu rw’igikara, wiyubaha, ukuze mu mutwe, w’urubavu ruringaniye kandi ufite ishema ry’ icyo aricyo.

Mu bahanzi bo mu Rwanda akunda Green P na Ben Rutabana naho hanze ni 2PAC na Kerry James ndetse Riderman akaba yaravuze ko umuhanzi mu Rwanda yemera kandi yakwifuza gukorana indirimbo(featuring).Riderman ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu bikagaragazwa n’ibitaramo ategura bikitabirwa cyane kandi abandi bagahomba,reka twibukiranye ubwo yegukanaga irushanwa rya PGGSS abenshi hirya no hino mu gihugu babaye nk’ababonekewe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

N. Juvens - 12/03/2018 saa 07:31

Rider-Zo!! Mpise ngukundira ko duhuriye ku kintu kimwe gikomeye de ma part...."B B B B Ben-Rutabana" Urubaa nza rwanjye ndarugushinze.....!! Ben!!!
Kanda hano umusubize

N. Juvens - 12/03/2018 saa 07:31

Rider-Zo!! Mpise ngukundira ko duhuriye ku kintu kimwe gikomeye de ma part...."B B B B Ben-Rutabana" Urubaa nza rwanjye ndarugushinze.....!! Ben!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X