Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amateka ya Winnie Mandela witabye Imana

Menya amwe mu mateka ya nyakwigendera Winnie Madikizela Mandela wabaye umufasha w’intwari Nelson Mandela watabarutse kuri uyu wa Mbere afite imyaka 81.
Winnie yashakanye na Nelson Mandela mu 1958 ari umucamanza kandi ayoboye ishyaka rya African National Congress (ANC) ritavugaga rumwe n’ingoma y’abazungu.

Yavutse mu 1936 mu kwezi kwa cyenda tariki ya 26 avukira mu burasirazuba bw’intara ya Cape.

Mu 1955 ni bwo yabaye umukozi wa mbere w’umwirabura mu bitaro bya Johannesburg mu gace ka Soweto aho yaje gushaka mu 1958 na Nelson Mandela wari umucamanza n’umurwanashyaka wa African National Congress (ANC).

Mu 1962 Mandela yarafunzwe nyuma y’imyaka mike Madikizela-Mandela atangira ibya politike.
Mu 1986 yatangiye kuvuga imbwirwaruhamwe zikarishye agaragaza iyicarubozo ry’abantu barimo batwikwa bakoresheje amapine.

Mu 1990 Nelson Mandela yararekuwe nyuma y’imyaka 27 ari mu gihome

1991 Madikizela-Mandela yarezwe gushimuta abahungu bane akica n’umwe mu bari bagize ikipe izwi nka “Mandela United Football Club”.

Mu 1992 yirukanywe muri ANC kubera ibyaha yaregwaga birimo kurya ruswa n’imicungire mibi y’amafaranga.

1994 yashyizweho nk’uwungirije Minisitiri w’umuco ubumenyi n’ikoranabuhanga kuri leta ya Mandela yuje ubumwe aho umwaka wakurikiye yabaye mu nteko ishinga amategeko ahagarariye abagore.

1996 ni bwo yatandukanye na Mandela ku mugaragaro bamaze imyaka ine bari baraciye ukubiri.

2013 ni bwo umutware we Nelson Mandela yatabarutse maze tariki ya 2 Mata 2018 Winnie Mandela nawe yitaba Imana afite imyaka 81.
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sezikeye - 3/04/2018 saa 10:38

Umugore wa mbere wa Mandela yari umuhamya wa yehova.Yitwaga Evelyn MASE.Yamurongoye muli 1944,batandukana muli 1957,kubera ko umugore yanze kujya muli politike.Ku isi yose,abahamya ba Yehova ntibajya mu ntambara cyangwa muli politike.Niyo mpamvu usanga babafunga cyangwa babirukana ku kazi mu bihugu byo ku isi hose.Niko byagenze ino aha muli 1986.Hafi ya bose barabafunze kubera kwanga kujya mu ishyaka rya president Habyarimana no kwambara ifoto ye mu gatuza nkuko andi madini yabikoraga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X