Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amavuta y’abanyabitangaza arutanwa nkuko ibitaro bitavura kimwe -Bishop Rugagi

Bishop Rugagi Innocent umaze kwamamara mu Rwanda kubera gukora ibitangaza n’ibyo atangaza mu itangazamakuru, kuri we asanga uko ibitaro birutanwa mu kuvura ari nako abapasiteri barutanwa mu gukora ibitangaza kuko baba barutanwa mu mavuta.

Bishop Rugagi ibi yabitangarije abakristo be mu rusengero Redeemed Gospel church ruri mu mujyi wa Kigali mu gikari cyo kwa Rubangura mu materaniro yo kuwa 24 Mutarama 2018.

Nyuma yo gutangaza ibi, Bishop Rugagi Innocent yanenze abahagarika abakristo babo bajya gusengera ahandi (mu rindi torero) bashaka gukorerwa ibitangaza. Yagize ati:"Umukristu wanjye nabona umupasteri umwumva akanamusengera uburwayi bwe bugakira, ni ukuri azagende ntabwo nzamubuza na gato. Ahubwo azabwire na bagenzi be bajyane kugira ngo bagubwe neza. Nonese ko n’Ibitaro birutana, ndetse umuganga yagerageza uburwayi iyo abonye bumurenze akakwoherereza mugenzi we ngo nawe ashyireho ake, gutyo gutyo, kugeza umurwayi akize, cyangwa bakamenya ko byanze ariko bagerageje uko bashoboye.

Nubwo Bishop Rugagi atigeze avuga mu izina itorero ryahagaritse umukristo waryo wagiye gusengera ahandi, ndetse ntanatangaje iryo torero rindi abantu bajya gusengeramo bagahita bahagarikwa, yaje guca amarenga ko abahagarikwa ari ababa baje gusengera mu itorero rye dore ko yaje gutangaza ko hari igihe ubona umuntu yicaye adatekanye afite ubwoba yikanga ko bamubona. Kuri we asanga gusengera mu rindi torero ushaka gukirerwa igitangaza, nta muntu byari bikwriye kubera ikibazo kuko bose basenga Imana ndetse bakaba badaterekera. Yagize ati:

Kuki umupasteri yumva ko umukristu we yagiye ku mukozi w’Imana umufashiriza ubugingo n’umubiri, akabigira amarorerwa ndetse bakabahagarika mu Itorero ryabo?

Ukabona umuntu yaje gusenga, adatekanye na gato ubwoba bwamwishe ngo pasiteri we atamubona kandi yaje kwakira igitangaza cye. None se urahagarika umukristu wawe ngo yagiye gusenga mu rindi torero kandi basenga mu izina ry’Imana. Ntibaterekera, ntibaraguza, ntari gusambana,….Ngo ni uko yabonye ko hari Imana ikora nawe akaza. Mureke abantu baje gusenga, baze bicare batekanye.

Nkuko kwa muganga batanga Transfer mu gihe uburwayi abaganga b’ibitaro runaka baba babona bubarenze, ni nako Bishop Rugagi asanga bimeze ku bakristo bashobora gusengerwa n’umupasiteri umwe bikananirana bikaba ngombwa ko umurwayi ajya gushaka undi mupasiteri umusengera. Yagize ati:

Mu gihe hari aho yabonye hamufasha kurusha aho uri mwihorere, kuko na muganga iyo abonye umurwayi uburwayi bwe bumurenze amuha transfer akajya ku wundi muganga. Turaterwa natwe tukitera,…Ab’Isi tubaha urwaho bakabona uko batuvuga. Niba twese dukorera umwami umwe, ni iki gituma mubuza abantu b’Imana kujya kwakira igitangaza cyabo.

Bishop yagarutse ku bantu batandukanye baza mu Itorero Abacunguwe, agasengera abantu batandukanye bamwe bagakira, ariko hakaba abandi badakira, bitewe n’icyabazanye. Yagize ati: “Nuza uje kureba Bishop Rugagi, uzambona rwose na costume nambaye uzayibona, arikonuza uje kureba Yesu undimo unkoresha, uzamubona kandi uzakira igitangaza cyawe."

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cy’itorero Redeemed Gospel church, Bishop Rugagi yabwiye abakristo be ko atari we ukora ibitangaza ahubwo ko ari Yesu Kristo umukoresha. Yagize ati: "Si njyewe ukora ibitangaza, ahubwo ni Yesu uri muri njye. Nuza gusenga rero wizeye ibyo wizeye bizakubera impamo. Naho nuza waje kwirebera Rugagi uzambona ariko ibyo nagusengeye uzategereza uhebe ndetse n’ibyo naturiyeho abandi abizeye bizasohora naho wowe bizarangirira aho. Kuko Rugagi uba waje kureba n’ibitangaza akora. Uba wabibonye ndetse n’ibitangaza bikaba amateka kuri wowe kuko ubireba bikoreka kubandi.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDAYISABA Fidele - 30/01/2018 saa 23:55

Inyigisho yose, cyangwa umuntu ihamagarira abandi ngo baze bakire ibitangaza byabo. Iyo nyigisho ni kinyoma. Yego Bible iravugango uwizeye Yesu azakora ibitangaza, ariko Ntabwo hariho abantu bashinzwe gukora ibitangaza. Njyewe nizera Yesu kandi nda mukorera. Ukeneye gusobanukirwa cyane nigitekerezo cyanjye Wampamagara 0783286497/0726699930
Kanda hano umusubize

Hadassa - 30/01/2018 saa 11:05

He? Ngo Abakristo bawe? Wabakuye he? Rugagi...abakristo b awe kweri? Yewe ntimugira n ubwoba koko..
Kanda hano umusubize

kayitesi - 30/01/2018 saa 03:28

Ibintu by'Imana agereranya n'ibitaro cg kwerekana ko arusha abandi imbaraga mu mana ntibibaho. Bantu b'Imana tube maso kuko ibi byaravuzwe ko mu minsi y'imoeruka abantu bazakora ibitangaza biyitirira Kristo kandi ari dayimon. Musome bible musobanukirwe
Kanda hano umusubize

kayitesi - 30/01/2018 saa 03:28

Ibintu by'Imana agereranya n'ibitaro cg kwerekana ko arusha abandi imbaraga mu mana ntibibaho. Bantu b'Imana tube maso kuko ibi byaravuzwe ko mu minsi y'imoeruka abantu bazakora ibitangaza biyitirira Kristo kandi ari dayimon. Musome bible musobanukirwe
Kanda hano umusubize

kayitesi - 30/01/2018 saa 03:28

Ibintu by'Imana agereranya n'ibitaro cg kwerekana ko arusha abandi imbaraga mu mana ntibibaho. Bantu b'Imana tube maso kuko ibi byaravuzwe ko mu minsi y'imoeruka abantu bazakora ibitangaza biyitirira Kristo kandi ari dayimon. Musome bible musobanukirwe
Kanda hano umusubize

kayitesi - 30/01/2018 saa 03:28

Ibintu by'Imana agereranya n'ibitaro cg kwerekana ko arusha abandi imbaraga mu mana ntibibaho. Bantu b'Imana tube maso kuko ibi byaravuzwe ko mu minsi y'imoeruka abantu bazakora ibitangaza biyitirira Kristo kandi ari dayimon. Musome bible musobanukirwe
Kanda hano umusubize

truth - 29/01/2018 saa 17:10

Hhhhhhhh amavuta ni aye se ? Hadya hari ibitaro bitagira morgue ! Mumbarize uwo mutekamutwe wumvako har'icyo yaba afite atahawe
Kanda hano umusubize

truth - 29/01/2018 saa 17:10

Hhhhhhhh amavuta ni aye se ? Hadya hari ibitaro bitagira morgue ! Mumbarize uwo mutekamutwe wumvako har'icyo yaba afite atahawe
Kanda hano umusubize

mj - 29/01/2018 saa 09:01

ndashaka gusengera uwo mu pastor akakira agakiza.
Kanda hano umusubize

Alphonse - 28/01/2018 saa 13:03

Ibitangaza, ibitangaza, ibitangaza. Shitani ikora ibishashagirana bigatangaza nyine. Rero ukwemera ntabwo bigomba gushingira ku bitangaza umwigisha yerekanye.
Kanda hano umusubize

Alphonse - 28/01/2018 saa 13:03

Ibitangaza, ibitangaza, ibitangaza. Shitani ikora ibishashagirana bigatangaza nyine. Rero ukwemera ntabwo bigomba gushingira ku bitangaza umwigisha yerekanye.
Kanda hano umusubize

- 27/01/2018 saa 01:17

mumbaze ibyonahuye nabyo umupasteur yantumiye
Kanda hano umusubize

GATARE - 26/01/2018 saa 13:52

Ibyo Bishop RUGAGI avuze,bitandukanye n'ibyo YESU yigishaga.YESU yavuze ko umwizera wese azakora ibitangaza.Ntabwo yavuze ko umwe azagira "amavuta" aruta ay'abandi.Ibi ni amaco y'inda kugirango abone abayoboke benshi.Twese tumubona kuli youtube na TV arimo arya amafaranga y'abantu.Mu gihe YESU yadusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu".Soma Matayo 10:8.Ndetse iyo wahaga amafaranga Abigishwa be,barakubwiraga ngo "Uragapfana n'ayo mafaranga yawe".Soma Ibyakozwe 8:18-20.Bible ivuga ko abantu bose bakunda ibyisi,atari abakozi b'imana,ahubwo ari "abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18).Kubera gukunda ibintu,basigaye barushanwa kugura imodoka za V8,kohereza abana babo kwiga I Burayi,no kohereza abagore babo kubyarira muli Amerika.
Kanda hano umusubize

kabana - 28/01/2018 saa 15:28

Ariko aba biyita abahanuzi baranyobeye. Ayo mavuta uyu Rugagi avuga aba yavuye hehe? Ninde uyaha uwo mugisha urenze? Bajye bareka kubeshya abantu. Nibakame abantu batazi gushishoza ariko bareke kubeshya abantu. Bigize SUPERHUMAN wagirango si abantu nk'abandi, bigize abantu badasanzwe kuberako bazi kuvuga. BARAKIZE KUBERA UBURIGANYA (ESCROCS - SWINDLERS)
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 26/01/2018 saa 12:56

AMAVUTA Y'ABANYABITANGAZA, KWAKIRA IGITANGAZA, ibitangaza ,ibitangaza.... Kuki usanga IBITANGAZA ARI BYO ABIGISHA BAMWE BASHYIZE IMBERE kurusha KUVUGA UBUTUMWA BWIZA ? Ese gukora ibitangaza nibyo byerekana ko Umuntu ari Umukozi w'Imana by'Ukuri ? Ese ABAHANUZI B'IBINYOMA bo NTIBAKORA IBITANGAZA ? Yesu ubwe yaravuze muri Mat.24:24: ati : «Kuko abiyita Kristo N'ABAHANUZI B'IBINYOMA bazaduka, BAKORA ibimenyetso bikomeye N'IBITANGAZA, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.» >> Yesu yavuze ko ABAHANUZI B'IBINYOMA bari kuzaduka BAKORA IBIMENYETSO N'IBITANGAZA BIKOMEYE. >> Bityo rero Ibitangaza sibyo byihutirwa, KUKO N'ABAHANUZI B'IBINYOMA BABIKORA . * Icyingenzi NI UBUTUMWA BWIZA. Ese abo biyita ABANYABITANGAZA, BABWIRIZA UBUHE BUTUMWA ? Hari ubutumwa umugeni wa Kristo AGOMBA KUBA YIGISHA. Tubusoma mu Ibyah.14:6-10 Bwitwa "UBUTUMWA BW'ABAMARAYIKA BATATU" >> Ese ubwo butumwa URABUZI ? Ikibabaje nuko abo "banyabitangaza" BATIGISHA namba UBWO BUTUMWA BW'ABAMARAYIKA BATATU. >> Umuntu utazi, utigishwa, udasobanukiwe , UDAKURIKIZA ubwo BUTUMWA BW'ABAMARAYIKA BATATU, Kwibwira ko ajya mu ijuru, ni ka morali yiha gusa: azasigara hanze, arira ahekenya amenyo. ESE UBWO BUTUMWA BW'ABAMARAYIKA BATATU URABUZI ?
Kanda hano umusubize

banywesize christian - 27/01/2018 saa 01:21

mumbaze ibyo pasteur yankoreye yantumiye murusengero rye
Kanda hano umusubize

NDAYISABA Fidele - 30/01/2018 saa 23:51

Mbwira ibyo bagukoreye. Umva Irisomo. Inyigisho yose ihamagarira abantu ngo baze bakire igitangaza cyabo, iyonyigusho ni i kinyoma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X