Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amwe mu mateka y’umuhanzi Sebanani wazize Jenoside

Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali : COK” nyamara yaje kwirukanwa hagati ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi. Nk’uko bitangazwa n’inyandiko y’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zitwaga Discothèque-Phonotèque, Urwenya, Ubuvanganzo (...)

Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali : COK” nyamara yaje kwirukanwa hagati ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

JPEG - 65.6 kb
Sebanani André wazize Jenoside.

Nk’uko bitangazwa n’inyandiko y’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zitwaga Discothèque-Phonotèque, Urwenya, Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda, Umukinnyi w’ikinamico mu itorere “Indamutsa”.

Azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’Abanyarwanda. Azwi cyane ni Nzashirira ingurugunzu nkiri Ngangi ; Icyanzu cy’Imana (Uwera) n’izindi.

Sebanani yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979 babyarana abana bane aribo, Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984 ; Shyengo Frida wavutse mu 1985 ; na Songa Aristide ariwe bucura , wavutse mu 1988.
Sebanani yari umwe mu bashinze Orchestre Impala.

Nyina w’aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside, akaba avuga ko Songa atazi se neza kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani yahise afungwa mu bo Leta yariho icyo gihe yitaga ibyitso by’Inkotanyi. Afunguwe ubuyozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n’ibyitso.
Yari Umunyamakuru n’Umuhanzi, ukundwa ndetse ugikundwa na benshi

Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’umufasha Anne Marie, Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye ; ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda. Kubera urukundo rwamurangagwaho byatumye umufasha we amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.

Mukakalisa avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakina mico atandukanye. Ngo kuba Sebanani atakiriho ntibivuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we akaba ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ibindi. Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala” yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikunzwe na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose” .

JPEG - 115.5 kb
Sebanani yari umwe mu bashinze Orchestre Impala.

Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo ari na yo mpamvu Mukamulisa yemeza ko inganzo ye nta handi yayikomoye uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa.

Yari afite ibihangano by’umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo. Mu kuvuga uko Sebanani yari abanye n’abantu, Mukamulisa yagize ati: “Sebanani iyo yajyaga guhanga yarabanzaga akitegereza uko umuryango Nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe ndetse n’urw’abasore n’inkumi agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje”.

Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa. Sebanani yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha nk’uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi. Sebanani yagiraga abantu inama nk’uko byumvikana cyane mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho yakanguriraga abantu kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.
Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/04/2018 saa 04:34

Imana izamuhiruko ridashira
Kanda hano umusubize

- 12/04/2018 saa 13:59

twabuze abantu bingenzi.ariko Imana ibahe kuruhukira mumahoro
Kanda hano umusubize

Innocent DUSENGIMANA - 11/04/2018 saa 06:03

Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira RIP
Kanda hano umusubize

Innocent DUSENGIMANA - 11/04/2018 saa 06:02

Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira RIP
Kanda hano umusubize

Edmond - 11/04/2018 saa 05:28

Mwaramutse neza,uwavuga ibyiza bya Sebanani ntiyabivuga ngo abirangize .Sebanani ibihangano bye byatangaga ubutumwa bwo kubaka umuryangonyarwanda kuburyo n'umuntu wo muri kino gihe yumva indirimbo ye ukagirango yayihimbye n'imugoroba kubera umwimerere w'ibihangano bye,ukaba utamenya ko hashize imyaka 24 atabarutse .Imana yonyine imworohereze kandi imuhe iruhuko ridashira rikwiriye INZIRAKARENGANE zazize Genocide .
Kanda hano umusubize

innocent - 11/04/2018 saa 01:47

Sebanani yari umuntu w'umuhanga cyane nakundaga cyane cyane mu makinamico yakinaga.Tuzahora tumwibuka
Kanda hano umusubize

MANZI - 11/04/2018 saa 13:37

SHA BYIHORERE!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X