Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Apotre Paul Gitwaza yahaye “GASOPO” Bishop Vuningoma ushaka kugaruka muri Zion Temple ku ngufu nyuma yo kwirukanwamo!

Bishop Vuningoma Dieudonne wahoze ari icyegera cya Apotre Gitwaza akaza kwirukanwa muri Zion Temple, aherutse gutangaza ko agiye gusubira muri iri torero akaguma ku ntebe y’icyubahiro ye nk’umwe mu bantu batangije Zion Temple. Apotre Gitwaza yagize icyo avuga kuri ibi byatangajwe na Vuningoma.

JPEG - 170.8 kb
Apotre Vuningoma

’Gutandukana n’umuntu ni ugutera imbere,..icyo nzi gusa ni uko atari uwa Zion Temple-Gitwaza asubiza Vuningoma

Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/1/2018 ni bwo yagize icyo avuga ku biherutse gutangazwa na Bishop Dieudonne Vuningoma. Apotre Gitwaza yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televizion Authentic nyuma yo kubazwa icyo avuga ku biherutse gutangazwa na Bishop Dieudonne Vuningoma.

Apotre Dr Paul Gitwaza yavuze ko Bishop Vuningoma Dieudonne kimwe na bagenzi be birukaniwe rimwe badashobora kugaruka muri Zion Temple, keretse ngo nibabanza gusaba imbabazi na cyane ko usabye imbabazi azihabwa. Ibi yabitangaje nyuma y’ibiherutse gutangazwa na Bishop Dieudonne wabwiye isange.com ko igihe cyo gusubira muri Zion Temple kigeze na cyane ko ngo nta muntu ufite uburenganzira bwo kumwirukana muri Zion Temple mu gihe ari mu bayitangije.

Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje ko gutandukana n’umuntu atari ugucika intege ahubwo ari ugutera imbere. Yavuze ko ibyo Zion Temple yaciyemo byari ibyo kuyikura ku rwego rumwe ijya ku rundi. Yanakomoje kuri Bishop Vuningoma n’abandi birukanywe muri Zion Temple, avuga ko bazongera kuba abakristo ba Zion Temple nibasaba imbabazi. Yagize ati:

Icyo nzi gusa ni uko (Vuningoma) atakibarizwa muri Zion kandi si uwa Zion Temple, ibyo ni ibyo yabwiye abanyamakuru, nabimbwira nzabyumva hanyuma nzamenya igikurikira. Umuntu wese iyo asabye imbabazi arazihabwa, ibyo kongera guhabwa inshingano byo byaza nyuma yo guhabwa imbabazi. Zion Temple ibibazo yaciyemo byari ibyo kuyikura mu rwego rumwe ijya mu rundi ni yo mpamvu tutabashije kwiheba, ni ukuvuga ngo bamwe kugenda abandi bagasigara si igitangaza, kuko aho hose byarahabaye muri Bibiliya. Gutandukana n’umuntu ni ugutera imbere si ugucika intege.

Tariki 12/11/2017 ubwo yari yatumiwe mu muhango wo kwimika Apotre John Poda Bihashya uyobora itorero Christian worship Center, Bishop Dieudonne Vuningoma yabwiye abanyamakuru ko kuri ubu ari umwe mu bayobozi b’Ihuriro nyarwanda ry’Amatorero n’Amadini (Rwanda Religious Leaders forum). Yanze gutangaza itorero asigaye abarizwamo nyuma yo kwirukanwa muri Zion Temple, ahubwo ashimangira ko nta muntu wigeze amwirukana muri Zion Temple mu buryo bwemewe n’amategeko na cyane ko ngo nta muntu ufite uburenganzira bwo kwirukana umuntu uba waratangije umuryango (Founder). Yagize ati:

Nitwa Bishop Vuningoma Dieudonne ndi umwe mu bayobozi b’Ihuriro nyarwanda ry’Amatorero n’Amadini (Rwanda Religious Leadres forum). Ndi umwe mu bashyizeho umuryango Authentic word Ministries Zion Temple mu Rwanda no mu mahanga. Kubera ko twahuye n’utubazo, kandi tuba hose, twabanje nk’aba Bishop kwishyira hamwe, twagiye gusenga ariko igihe cyo gusenga cyarangiye, ngiye gusubira mu murimo.

Bishop Vuningoma avuga ko ari umwe mu batangije Zion Temple bityo ngo kuba yarirukanywe muri iri torero, ni ibintu asanga bitarizweho neza kuko ngo nta muntu ushobora kwirukana uwatangije umuryango. Ikindi ashingiraho ni uko ngo nta baruwa imwirukana yahawe yemewe n’amategeko. Yunzemo ko bari gutegura ikiganiro n’abanyamakuru kizavugirwamo ibyo aba birukwanywe bafata nk’ukuri. Yasoje avuga ko kuba bari bacecetse atari uko badafite ibyo kuvuga ahubwo ngo bari bategereje igihe cy’Imana na cyane ko bamaze igihe basengera mu Mwuka umwe nk’aba Bishop birukanywe ariko ngo magingo aya igihe cyo gusenga cyarangiye, bagiye gusubira mu murimo muri Zion Temple. Yagize ati:

Zion ariko ni twe twayitangiye, ndumva tunayisubiyemo nta cyaha cyaba kirimo cyane ko nta rwandiko dufite rutwirukana muri Zion Temple mu buryo bw’amategeko kandi ntabwo wakwirukana founder burya amateka ntabwo uyahindura, umuntu watangiye umuryango ntabwo umwirukana, umwirukana se gute, ntabwo bisobanuka mu mategeko. Tuzabahamagara (abanyamakuru) tuzakora press conference mu gihe kiri imbere tubivuge rwose kuko twaracecetse ariko guceceka kwacu ntabwo ari ukuvuga ko ntacyo tuzi, ko ntacyo tubona, ko ntacyo twavuga, igihe kiri hafi tuzabivuga.

Bishop Vuningoma avuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kumwirukana muri Zion Temple yatangije

Twabibutsa ko nyuma y’intambara n’amakimbirane byamaze igihe muri Zion Temple ndetse bikanavugwa ko Apotre Dr Paul Gitwaza yari agiye guhirikwa ku butegetsi na bamwe mu bari ibyegera bye, tariki 7 Gicurasi 2017 ni Apotre Gitwaza yafashe umwanzuro wo kwirukana burundu bamwe mu bari ibyegera bye atangaza ko nta torero na rimwe rya Zion Temple ku isi bemerewe kubwirizamo. Yunzemo ko bazajya bagera muri Zion Temple nk’abashyitsi.

Aba Bishops birukanywe muri Zion Temple ni Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya. Apotre Paul Gitwaza yabwiye abakristo be ko impamvu yirukanye bamwe mu ba Bishops bari ibyegera bye ari uko bitwaye nabi bakanga umurimo. Yakomeje avuga ko bari batangiye gushaka uko bakuraho Zion Temple burundu. Ubwo yabirukanaga, Apotre Gitwaza yagize ati:

Mpagaze aha kugira ngo mbabwire ko nyuma y’ibi byose Bishop Bienvenue Kukimunu, kuva uyu munsi ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose kuko yarahemutse, Pastor Claude Okitembo Djessa wamushyigikiye na we ni uko ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose, Bishop Dieudonne Vuningoma na Bishop Richard Muya nabo nuko ntibazongera kuvuga ubutumwa muri za Zion Temple aho ziri hose, Patrick Kamanzi ntazongera kuba pasiteri muri Zion Temple.

Twifashishije inkuru ya inyarwanda.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hadassa - 21/01/2018 saa 05:30

Ariko harya ubu ngo barapfa UMURIMO W IMANA? Ntibazongere kuvuga iryo jambo....bajye bavuga ko bapfa..Inda .ubutunzi....icyubahiro. Yesu bamukure mu kanwa kuko ntawe bagira mu mutima!! Leave Jesus Alone plz
Kanda hano umusubize

01069818128 - 19/01/2018 saa 20:51

Intumwa y'Imana humura Iyaguhamagaye ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora ubwo babuze icyerekezo bagarutse kugutesha imutwe.
Kanda hano umusubize

GATAZA - 17/01/2018 saa 13:58

Uwiyita Apotre Gitwaza,nareke Bishop VUNINGOMA nawe yishakire umugati.Kuko bombi nta numwe ukorera imana,ahubwo baba bashaka ubukire gusa.Birambabaza kubona abantu benshi batazi icyo Bible yigisha,bakibeshya ko ibyo pastors bigisha bihagije.Nyamara baba bagusha ku Cyacumi.Ntabwo bazi ko ICYACUMI cyari kigenewe gusa ABALEWI kubera impamvu yumvikana dusanga muli Kubara 18:21-28.Ntabwo bazi ko YESU yasize asabye Abakristu nyakuri gukorera imana ku buntu nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Bisome muli Matayo 10:8.Ntabwo bazi ko Intumwa za Yesu zabwirizaga zidasaba amafaranga.Bisome muli Ibyakozwe 20:33.Ntabwo bazi ko iyo wahaga amafaranga Abigishwa ba Yesu,bakubwiraga ngo "Gapfane n'ayo mafaranga yawe".Nabyo bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Nkuko Bible ivuga muli Romans 16:18,aba ba Apotres/Bishops/Pastors bakoresha akarimi keza kugirango barye amafaranga y'abantu. Abakora ibyo imana itubuza,bakigira abantu b'imana,Bible ibita Ibirura byiyambika uruhu rw'intamba (Wolves which come in sheep's covering).Bisome muli Matayo 7:15.
Kanda hano umusubize

01069818128 - 19/01/2018 saa 20:46

None ubwo wowe iyo bible uzi niyo iguhishurira neza ko bose ntawe ukorera Imana???? Ubwo ubaye uyizi koko wowe wahangara gutunyuka kuvuga gutyo? Banza utukore umugogo uri mu ijisho ryawe ubone gutinyuka Uwasinzwe watoranyijwe.
Kanda hano umusubize

dudu - 16/01/2018 saa 15:56

Abapastor basigaye bagira na amakimbirane ukibaza ijuru tujyamo cyangwa Umwuka utuyobora bigaca intege abashaka kuza kuri Yesu Twikosore
Kanda hano umusubize

shibly - 16/01/2018 saa 14:29

Rwanda Nziza dore igihe cyagyeze urasiwe n'umucyo w'Imana icyo twitaga umucyo kigiye gutsindwa, kandi Mana yacu ushimwe ko umucyo wawe uri kubayobozi biki gihugu ibyo bikagaragara kubikorwa byiza turebesha amaso.amen
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X