Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

APR FC yihesheje icyubahiro kuri Kiyovu Sports barwaniraga umwanya wa kabiri

Guhangana gukomeye mu mikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ni uk’umukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 3-0, iba iyihimuyeho dore ko mu mikino ibanza Urucaca (Kiyovu) rwari rwatsinze iyo kipe y’ingabo igitego 1-0 cyatsinzwe na Moustapha Francis ‘Njali’ ku munota wa 32.

Guhangana gukomeye mu mikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ni uk’umukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 3-0, iba iyihimuyeho dore ko mu mikino ibanza Urucaca (Kiyovu) rwari rwatsinze iyo kipe y’ingabo igitego 1-0 cyatsinzwe na Moustapha Francis ‘Njali’ ku munota wa 32.

Muri uyu mukino wo kwishyura, ayo nakipe yombi yari ahanganye cyane kuko iyagombaga kuwutsinda yari guhita yegukana umwanya wa kabiri, ibintu APR FC yagezeho ubwo yahitaga yuzuza amanota 37, igakurikira AS Kigali ifite amanota 38, mu gihe Rayon Sports yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 35.

APR FC yari yagaruye Djihad Bizimana wamaze gusinya amasezerano yo kuzaba umukinnyi wa Westland Beveren yo mu Bubiligi guhera mu kwezi kwa karindwi.

APR FC yari ibizi neza ko nta kosa yemerewe gukora imbere ya Kiyovu Sports kugirango ikomeze guhatanira igikombe cya shampiyona.

Muhadjiri Hakizimana ni we watsinze igitego cya mbere mu minota ya mbere y’umukino, Issa Bigirimana aza gutsinda icya kabiri ku munota wa 55, Muhadjiri aza gutsinda icya gatatu mu minota ya nyuma y’umukino.

Mu wundi mukino wari usigaye ku munsi wa 19 wa Shampiyona, Bugesera FC yatsinze Miroplast FC ibitego 2-0, byatsinzwe na Sentongo Saifi bita Ruhinda Faruk, na Anicet bita Gasongo, maze iyo kipe izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ikomeza guherekeza izindi ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 13.
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndakaje pascal - 6/05/2018 saa 04:47

Apr nikipe nziza cyane ifite abakinnyi neza bahuza kandi bashimisha abafana igikombe cya champion nicyacu bidasubirwaho
Kanda hano umusubize

John - 4/05/2018 saa 18:49

Ariko ya Kiyovu yakinnye na RS iminsi itageze kuri 5 ishize igiye he aka kanya! Siyo yonyine ariko hari n’izindi teams zirirwa zirota gutwara ibikombe ariko wareba ugasanga ziratanga amanota ku bushake! Mutatubeshye Etincelles ikina na RS kuki atariyo tubona mu yindi mikino ikomeye! Aho gukanira team imwe sibyo byaba bituma igeze kure? Nubwo tuba turi abafana ku bibuga mukibwira ko tutabona ibyo muba mukora mwaba mwibeshya kuko n’igitambambuga cyabibona! Mugabanye ubucuti muri sport mwongere ihangana mu kibuga namwe mutangire musogongere ku ma cash ya CAF!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X