Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Arsenal yasohoye urutonde rw’abatoza 5 bazavamo umwe uzasimbura Arsene Wenger

Mikel Arteta na Patrick Vieira bahoze bakinira Arsenal bashyizwe ku rutonde rwa nyuma rw’abatoza 5 bazakurwamo umutoza mushya ugomba gusimbura Arsene Wenger wamaze gusezererwa muri iyi kipe.

Mikel Arteta na Patrick Vieira bahoze bakinira Arsenal bashyizwe ku rutonde rwa nyuma rw’abatoza 5 bazakurwamo umutoza mushya ugomba gusimbura Arsene Wenger wamaze gusezererwa muri iyi kipe.

Abandi batoza batatu bari kuri uru rutonde ni Umutaliyani utoza Juventus Massimilano Allegri, Joachim Low umudage utoza ikipe y’igihugu y’Ubudage ndetse na Luis Enrique umunya Esipanye wahoze atoza FC Barcelona.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byanditse ko Stan Kroenke umunyamigabane wa mbere muri iyi kipe atarafata icyemezo kuri aba batanu ngo havemo umwe uzasimbura Wenger.

Gusa ngo abasigaye bose barahuriza ko umusimbura wa Arsene Wenger yaba umunya Esipanye Luis Enrique gusa ngo miliyoni 15 z’amapawundi abaca nk’umushahara ku mwaka uwaba ariwo wabaye imbogamizi.

Gusa bavuga ko igihe byaba bidakunze kuri Enrique amahirwe yahabwa Umudage Joachim Low wazahita atangira akazi akiva mu gikombe cy’Isi hamwe n’igihugu cye cy’Ubudage.

Massimilano Allegri utoza Juventus niwe wabanje guhabwa amahirwe.

Mikel Arteta na Patrick Vieira bahoze bakinira iyi kipe nabo bashyizwe kuri uru rutonde ndetse hari n’abavuga ko bashobora kuvamo uhabwa aka kazi kuko badahenze ukurikije politike ya Arsenal yo gushaka umutoza udahenze.

Arsenal itangaza ko umutoza uzasimbura Arsene Wenger azaba yamaze kwemezwa mbere y’igikombe cy’Isi kizatangira mu kwezi gutaha kwa 6.

Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X