Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Asinah Yakanguye Abakobwa Bose Bari Mu Rukundo Anahishura Byinshi Byari Bihishe K’Urukundo Rwe Na Riderman

Mukasine Asinah uzwi nka Asnah ni umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana ya Dancehall , Asnah yakundanye na Riderman imyaka itari mike (imyaka umunani) ndetse benshi bari baziko urukundo rwaba bombi rutazapfa kuyoyoka gusa byaje kurangira muntangiro za 2015 ubwo uru rukundo rwazimye nka Boujie , nyuma yo gutandukana na Riderman kugeza ubu Asnah yahise yerekeza mumuziki ndetse atangira no kugaragaza amafoto asaza benshi mubasore .

Mukasine Asinah uzwi nka Asnah ni umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana ya Dancehall , Asnah yakundanye na Riderman imyaka itari mike (imyaka umunani) ndetse benshi bari baziko urukundo rwaba bombi rutazapfa kuyoyoka gusa byaje kurangira muntangiro za 2015 ubwo uru rukundo rwazimye nka Boujie , nyuma yo gutandukana na Riderman kugeza ubu Asnah yahise yerekeza mumuziki ndetse atangira no kugaragaza amafoto asaza benshi mubasore .

Asnah agikundana na Riderman yagaragara yambaye yikwije ariko nyuma yo gutandukana yahinduye imyifatire muburyo bugaragara , Benshi bemeza ko ibikomere by’urukundo rw’imyaka umunani aribyo bikomeje gusaza Asnah ndetse bigatuma adasiba mu itangazamakuru avugwaho ibintu bitandukanye.Nazil wo mu itsinda rya Family Squad ryamenyekanye mu Rwanda mu myaka ya 2005-2008 ,yakanyujijeho murukundo na Asnah gusa biza kurangira Asnah yeguriye umutima we Riderman.

JPEG - 139.5 kb
Urukundo rwabo rwatangiye bakiri bato.

Mukiganiro Samedi Détente kinyura kuri Radio Rwanda yasobanuye ko kujya gukora umuziki atabitewe na Riderman, ahubwo yagaragaje neza ko umuziki we yahereye kera awiyumvamo. Uyu muhanzikazi abajijwe niba gutandukana na Riderman ntacyo byamuhungabanyijeho yagize ati:

“Dépression ya Riderman yankozeho cyane kuko nawe niba wibuka neza umuntu mwamaranye hafi imyaka 8 muba mwarigeze gutegura imishinga minini cyane harimo ndetse n’uwurugo, so rero kuba yarampindutse agafata indi nzira bisa nkaho yantesheje gihe cyane kandi pe si naguhisha byarambabaje cyane.”

Asina muri iki kiganiro koko yagaragaje cyane ko yababaye,yongeye ho ati burya iyo umuntu agutaye mwari mufite ibyinshi mwubakanye ; ushimira Imana kuko wenda abagusize amahoro, rero njyewe nkomeza gusaba Imana kumba hafi ndetse n’Inshuti. (Yisekera) ati ibyo Riderman yankoreye mbifata nk’Amahano rwose.

JPEG - 100.8 kb
Riderman na Asinah urukundo rwabo rwigeze kuryoha.

Abajijwe icyo yakoze kugirango agarure izina rye ryagizwe icyasha, bitewe n’uburyo Riderman yitwaye nyuma y’urukundo rwabo, yasubije ko we adakunda gucika intege bitewe n’umuntu.ibyambayeho ndetse n’ibyo yankoreye ntabwo byari kubuza ubuzima bwanjye gukomeza.

Asina mukiganiro yashoje agira Inama Abakobwa ati:”Ibyambayeho byaranyigishije cyane kuko byatumye mbona ko nari ndi mu mandazi cyane, ubuzima bw’imyaka 8 yose nabubayemo hamwe na Riderman ntawundi musore mfite inyuma pe! Inama nagira abandi bakobwa bagenzi banjye ni uko bakanguka.”

JPEG - 160.9 kb
Akenshi babaga bari kumwe.

Uyu mukobwa washegeshwe cyane n’Uurukundo we kuri ubu ngo ari kugenda gahoro yiga cyane kubahungu mbere y’uko yongera gusubira mu rukundo, kuko ngo ashaka umukunzi uzi icyo ashaka kandi utazamutenguha mubuzima bwe ndetse akaba Atari n’Umunebwe.

Umurerwa Solange

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

john - 5/05/2018 saa 03:47

asinah ntabwo afite imico itari myiza niyo mpamvu kubona umugabo yifuza bizamugora cyane
Kanda hano umusubize

Didy - 3/05/2018 saa 08:23

Mumuhaye ibitekerezo byiza cyane.
Kanda hano umusubize

Gatera - 1/05/2018 saa 06:50

Ndibutsa ASINAH n'abandi ba Stars URUKUNDO nyakuri icyo aricyo.Aba Stars hamwe n'abandi bantu,bavuga ko "bari mu rukundo".Iyo urebye,nta kindi baba bavuga uretse "kwishimisha muli sex".Ku bantu benshi,Gusambana ntabwo ari icyaha.Wagirango imana yabyise icyaha yaribeshye kandi ariyo yaturemye twese,yarangiza ikaduha "amategeko" tugomba kugenderaho.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z'abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.
Kanda hano umusubize

heshima amani - 30/04/2018 saa 17:13

ihanganenchuti mwisinikobimera
Kanda hano umusubize

- 30/04/2018 saa 17:12

ihanganenchuti mwisinikobimera
Kanda hano umusubize

michelo - 30/04/2018 saa 14:58

ariko mwagiye muvuga amagambo ajyanye n'ibikorwa. nta rukundo rwigeze rubaho ahubwo habayeho attraction sexuelle
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X