Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Atome n’umufaransakazi berekanye umukino ku iyicarubozo ryakorewe Abayahudi -AMAFOTO

Ntarindwa Diogène afatanyije na Maylis Bouffartigues, Umufaransakazi ufite ubuhanga mu gucisha ubutumwa mu mikino y’ikinamico, berekanye umukino ugaragaza ibikorwa bibi byabereye mu nkambi z’Abayahudi.

Uyu mukino wiswe ’L’espèce humaine’ wakozwe na Maylis Bouffartigues ashingiye ku gitabo cyanditswe n’Umufaransa Robert Antelme ufite ubuhamya bukomeye by’ibyakorewe Abayahudi.

Uyu Robert Antelme[yitabye Imana], ni umwe mu barokotse ubwicanyi bwa Hitler ndetse ari mu barwanyije amatwara ya Hitler n’abari bamushyigikiye mu gutsemba Abayahudi.

’L’espèce humaine’[Inyokomuntu], ni umukino ugaruka ku mateka mabi n’ibihe bikomeye byabereye mu nkambi zashinzwe n’Aba-Nazi[by’umwihariko hagati y’umwaka wa 1941-1945] mu mugambi wo gutsemba Abayahudi

Abakinnyi Atome na mugenzi we Maylis Bouffartigues basanzwe banawerekana mu mijyi itandukanye na za kaminuza mu Burayi, bawerekanye i Kigali kuri kuri Marasa Umubano Hotel ku Kacyiru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mata 2018.

Uyu mukino wandikanwe ubuhanga mu buryo bwo kugaragaza ubuhamya n’inzira y’umusaraba Abayahudi baciyemo ku butegetsi bwa Hitler wari ufite umugambi wo gukura ku Isi ikiremwamuntu cyose cyari gifite inkomoko mu Bayahudi.

Muri uyu mukino, Atome na Maylis, bagaruka ku bihe by’umwijima Abayahudi babayemo mu nkambi zashinzwe na Hitler, abambari be bamufashaga mu bwicanyi barimo Professeur Auguste Hirt[wari umuhanga mu bumenyamuntu], itsinda rya SS[ryahitagamo abicwa rikanatunda imirambo rijya kuyijugunya], abari bagize umutwe wa Einsatzgruppen n’ibindi.

’L’espèce humaine…

Ni umukino wagarutse ku buhamya bw’umuntu wacitse ku icumu ry’amahano ndengakamere yakorewe Abayahudi ku butegetsi bwa Hitler. Mu kuwukina, Atome ni we ukina mu kigwi cy’umwe mu bagabo barokokeye mu nkambi z’iyicarubozo z’Aba-Nazi.

Muri uyu mukino, Atome ni we ubara inkuru y’ibyabereye muri izi nkambi ndetse akabivuga nk’uwabyiboneye n’amaso ariko agatekereza cyane ku nyoko muntu, ku butwari, ubugwari ndetse agatanga uburyo bwo gutekereza cyane ko ibihe by’umwijima bishobora kuba uburyo bwiza bw’ubutwari ku bantu bamwe utakekaga.

Muri ‘L’espèce humaine’, abakinnyi bagaragaza ko mu gihe cy’amage, intwari ari bwo zigaragaza ndetse ibikorwa byazo bigatungurana mu gihe abakekwaga ko bazakora ibintu bitangaje mu gukiza rubanda akaba ari bo bijandika mu bwicanyi no gusahura iby’abandi.

Atome yavuze ko, kwerekana ‘L’espèce humaine’ mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma “twitekerezaho cyane nk’Abanyarwanda ariko tubinyujije ku mahano yabaye ahandi, ukareba propaganda ibikubiyemo, ingengabitekerezo n’icengezamatwara yabyo ugasanga bifitanye ibisanira n’ibyabaye mu Rwanda. Iyo ukoresheje igihangano nk’iki bibera uburyo abandi bwo kubona ibintu nk’ibyo babayemo.”

Yongeyeho ati “Ibi bivuze ikintu gikomeye cyane, by’umwihariko muri ibi bihe, amateka agahura ugasanga ubwabyo birakwiriye. Abanyarwanda bari mu bihe bikomeye byo kwibuka, gukina ku kintu nk’iki bituma abantu bakomeza gutekereza ku byababayeho ariko muhugurwa ku byabaye ahandi.”

Atome n’itsinda bakorana mu kwerekana ’L’espèce humaine’ babanje gukora ingendo shuri mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko basuye inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’uduce tumwe dufite umwihariko muri ubu bwicanyi bwabaye mu 1994.

U Bufaransa…

Ati “Itsinda dukorana ni iry’Abafaransa, bazi uruhare rw’igihugu cyabo mu byatubayeho, no kuza hano ni ukubizirikana ubwabyo. Twakoze ingendo shuri, umwaka ushize twagiye gusura inzibutso zitandukanye, twasuye urwibutso rwa Murambi, Bisesero, Murambi, twagiye no ku rwibutso rwa Gisozi, icyo gihe bituma ibyo bintu turi gukina nta makabyankuru arimo.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X