Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Audy kelly yahindukiye ku ijambo yari yashinzeho agati muri 2017

Mu mwaka ushize wa 2017,nibwo umuhanzi Munyengango Audace uzwi nka Auddy Kelly yavuze ko ahagaritse umuziki ku bw’impamvu ze bwite.Uyu musore kuri ubu yatangaje ko muri uyu mwaka agiye gusubukura umuziki we mu buryo bweruye.


Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yavuze ko ubwo yasezeraga ku muziki yumvaga birangiye ariko nanone ko umuziki ari nk’ikiyobyabwenge, ubu yumva uno mwaka agomba kongera kugaruka mu ruhando rwa muzika kandi bwo agiye kubikora nk’akazi.

Auddy yavuze ko hari imishinga afite muri The sound, inzu itunganya muzika ikoreramo Bob pro, aho imwe muri iyo mishinga ateganya kuyishyira hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Auddy asoza yahumurije abakunzi be, ababwira ko mu minsi ya vuba bagomba kubona ibikorwa bishya, aboneraho kongera kubifuriza umwaka mushya.

Uyu musore atangaza ko yahagaritse umuziki,icyo gihe amwe mu makuru yaje yacaracara hirya no hino yavugaga ko uyu muhanzi yaba yahagaritse umuziki ku nama yagiriwe na bagenzi be ko agomba gukomeza amashuri dore ko ari mu cyikiro cya gatatu cya kaminuza,maze umuziki akazawukomeza ayasoje.

Andi makuru yavugaga ko Kelly yaba aretse umuziki kugirango arusheho gutegura neza ubukwe bwe na Jody kuko ngo akiwurimo ntabwo byari ku mukundira bitewe n’inshingano nyinshi umuntu aba afite iyo ari mu gikorwa nk’icyo.

Kelly yatangaje ko agarutse mu muziki kandi nyuma y’uko kandi abisabwe n’abakunzi be(El Familia) ko yagaruka mu muziki akabibemerera,none akaba yiyemeje kubahoza amarira muri uyu mwaka.
Audy Kelly yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ndakwitegereza, Sinkakubure n’izindi, gusa mu minsi yashize yari yarasezeye mu muziki.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X