Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Babiri mu bavugizi 6 bayoboye itorero ry’Adepr bamaze kwitaba Imana-Amateka

Kuva Itorero rya Pantekote (ADEPR)ritangijwe mu Rwanda, kugeza ubu hashize imyaka 76, ikaba imaze kugeza abakristo babarirwa muri miliyoni ebyiri. Mu myaka 76 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda, rimaze kuyoborwa n’abayobozi bakuru 6,babiri muri bo bakaba bamaze kwitaba Imana

Kuva Itorero rya Pantekote (ADEPR)ritangijwe mu Rwanda, kugeza ubu hashize imyaka 76, ikaba imaze kugeza abakristo babarirwa muri miliyoni ebyiri. Mu myaka 76 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda, rimaze kuyoborwa n’abayobozi bakuru 6,babiri muri bo bakaba bamaze kwitaba Imana

Ishyirahamwe ry’amatorero y’Abapantekoti mu Rwanda (ADEPR) ryatangiriye i Cyangugu ari naho habanje kuba icyicaro gikuru. Kuri ubu ADEPR ifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Kigali. Iri torero rifite intero yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri roho nzima aho rirangwa n’ibikorwa byo gusana imitima y’abanyarwanda,kubavana mu bukene n’ibindi.

Pasteri Kayihura Jacques na Pasteur Kapitura Gabriel nibo bamaze kwitaba Imana kanadi aba bapastori bakaba baragize amateka akomeye muri iri torero.

Nkuko aba bavugizi bagiye basimburana,hano hari urutonde ndetse n’amateka y’abamaze kwitaba Imana

1.Past KAPITURA Gabriel


Niwe wabaye Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR bwa mbere ahagana mu mwaka wa 1940, ubwo yari ifite icyicaro gikuru I Cyangugu. Akaba yaritabye Imana mu gihe gishize aguye mu gihugu cy’Ububirigi aho yabaga we n’umuryango we.

 
2.Past Nsanzurwimo Joseph


Nsanzurwimo Joseph niwe wayoboye Itorero rya ADEPR kuva 1984 kugeza Muri Nyakanga 1994 ubwo yahungaga. Ubu arabarizwa mu gihugu cy’Ububirigi aho ahagarariye ITORERO PHILADELPHIYA .

3.Past KAYIHURA Jacques

Nyuma ya genocide Pasteur Kayihura Jaques niwe wasigaye ari umuvugizi w’agateganyo, yayoboye mu gihe abandi bapastori benshi bari bamaze guhunga, nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu 1994-1995 yaje guhagarara mu cyuho asigara ari umuvigizi wa ADEPR, ubwo abantu benshi barimo n’abayobozi b’Itorero bahungaga igihugu. By’umwihariko uyu mu Pasteur yagaragaje ubutwari bukomeye mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi 1994, aho yari mu Gakinjiro ari kumwe n’abantu benshi bahigwaga ariko akanga kubasiga kandi we ntawamuhigaga ; akabana nabo akazajya abahumuriza abasengesha kandi isaha yose yiteguye kuba yapfana nabo.
Nyuma Genocide irangiye nibwo yegeranyije Itorero maze ahagarara mu cyuho ararihagararira.

 
Si mu Rwanda yakoze umurimo gusa kuko na Uganda, Congo, Burundi ndetse na Tanzaniya aho yakoze umurimo munini w’ivugabutumwa no guhugura abakozi b’Imana.
Yatashye yari amaze igihe mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ntibyamubuzaga gusura amatorero, abakristo,amakorari,
Yitabye Imana afite imyaka 79 kuko yavutse mu 1935, yitabye Imana kuri 20/09/2014

4.Past MUNONOKA Andre

Yayoboye inzibacyuho y’amezi atandatu, mu gihe habagaho amavugurura, akaba yari ahagarariye uruhande rwashakaga impinduka rwari ruhanganye n’urwitirirwaga KAYIHURA Jacques.

 5.Past Usabwimana Samuel

Kubera gushaka gukomera ku kwera kw’itorero, yahawe akazina ka “Bwere bw’itorero“ Yaranzwe no kurwana inkundura n’abataravugaga rumwe nawe ku miyoborere y’itorero ndetse n’amacakubiri bamuregaga. Uyu yayoboye kuva 2006-Nzeri 2012.

 6.Past Sibomana Jean

Niwe muvugizi wa ADEPR wayoboye mu bihe bitandukanye dore ko kuri ubu ari we uyoboye iri torero muri iki gihe kuri manda ye ya kabiri. Yasimbuye Pastor Usabwimana Samuel wegujwe na RGB nyuma y’amakimbiranye yari muri iri torero.

Umuvugizi w’Itorero ry’ADEPR,Sibomana Jean niwe muyobozi wayoboye igihe kirekire ndetse ngo akaba ari nawe muyobozi wagiye avugwaho amakuru menshi muri iri torero ndetse akaba ari nawe wagize umurava mu kuryagura ,kuko kuri ubu bamaze no gushinga iri torero mu gihugu cy’Ubugande, gusa akaba ari nawe waje gukora amakosa akomeye yo kuyobya umutungo w’itorero ari nabwo mu mwaka ushize yaje gutabwa muri yombi we nuwari umwungirije Tom Rwagasana

7.Rev. Karuranga Ephreem

Kuwa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2017 nibwo Inteko Rusange yateraniye muri DOVE Hotel yemeza itorwa ry’Abayobozi bashya b’Itorero ADEPR nyuma y’itabwa muri yombi rya bamwe mu bari abayobozi b’Itorero dore ko uwari Umujyanama mu by’Imali n’Iterambere w’Itorero Rev. Nkuranga Aimable yeguye ku mirimo ye ku tariki ya 29 Gisurasi 2017.

Inteko Rusange yari igizwe n’abantu 59, yatoye Rev. Karuranga Ephreem wari usanzwe ari Umushumba Wungirije w’Ururembo rw’Amajyaruguru nk’Umuvugizi w’Itorero n’amajwi 58 n’imfabusa imwe.

Rev. Karangwa John wari uhagarariye ADEPR muri PCI Uganda, yatowe ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero ku majwi 58 n’imfabusa imwe.
Pasiteri Ruzibiza Viateur yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR aho yari asanzwe ahagarariye Serivisi y’Isanamitima, Ubumwe n’ubwiyunge muri ADEPR, ku majwi 58 n’imfabusa imwe.


Mme Umuhoza Aurelia yatorewe kuba Umuyobozi Ushinzwe Imali n’Ubukungu muri ADEPR aho yari asanzwe akorera muri RSSB mu ishami ry’Icungamutungo, akaba afite impamyabumenyi y’ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza, yatowe ku majwi 58 n’imfabusa imwe.

Ku mwanya w’Umujyanama muby’Imali n’Ubukungu hatowe Pasiteri Nsengiyumva Patrick wari usanzwe ahagarariye Urubyiruko mu Itorero rya ADEPR ku rwego rw’Igihugu.
Umurerwa Solange

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

amani - 2/05/2018 saa 08:39

Mujye muvuga inkuru mwasuzumye neza. Komite watanze ko iriho ubu yarahindutse. Hari n'aho wavuze ko Sibomana ari we uyobora ADEPR muri iki gihe. Ni erreurs nyine mugomba kujya mwitondera.
Kanda hano umusubize

fler - 1/05/2018 saa 15:42

Iyo komite washyizeho ntabwo ari yo. Iyo yarahindutse!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X