Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bidasubirwaho-Nyuma yo gusenyuka kwa Urban Boyz,Itsinda rya TNP naryo ryasenyutse

Itsinda TNP ryahoze rigizwe n’abasore 3 (Tracy, Nicholas na Paccy) nyuma hakaza gusigaramo babiri (Traccy na Paccy) kuri ubu byamenyekanye ku TNP yasenyutse burundu.

Itsinda TNP ryahoze rigizwe n’abasore 3 (Tracy, Nicholas na Paccy) nyuma hakaza gusigaramo babiri (Traccy na Paccy) kuri ubu byamenyekanye ku TNP yasenyutse burundu.

Amakuru dukura mu nshuti za hafi z’aba basore yemeza ko batakiri kumwe nk’itsinda ngo kuko buri wese asigaye yirwanaho ku giti cye.

Ibi bikaba bishimangirwa n’indirimbo nshya igiye gusohoka mu bihe biri imbere, Tracy wahoze muri TNP yakoranye na Knowles Butera.

Iyi ndirimbo izasohoka yitwa Mbaye Wowe ngo ikaba yaramaze gutanganwa amajwi hakaba hasigaye amashusho ari gutunganyirizwa kwa Meddy Saleh wo muri Press it.

JPEG - 65.9 kb
Passy yatangiye umuziki ku giti cye, yahise atangirana na Knowles bakorana indirimbo bise Mbaye wowe

Hari hashize imyaka igera kuri 2 iri tsinda nta ndirimbo risohora kuko nyuma y’uko ryitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star season ya 5 mu mwaka wa 2015 batakomeje kugaragara muri muzika nkuko bari baratangiranye.

Ibi byaje gukurikirwa n’ibihuha byavuga ko TNP yasenyutse bigatuma Passy asubira mu ishuri (yiga n’itangazamakuru muri kaminuza) ngo ndetse agahita atangira gukora ikiganiro kinyura kuri televiziyo y’igihugu cyitwa 90s Degrees.

JPEG - 70.8 kb
Passy akora ikiganiro kinyura kuri televiziyo y’igihugu cyitwa 90s Degrees

Itsinda TNP ryahoze rigizwe n’abasore batatu (Tracy, Nicholas na Paccy) nyuma hakaza gusigaramo babiri (Traccy na Paccy) bitewe n’uko mugenzi wabo Nicholas yaje kujya kwiga umupira w’amaguru hanze y’u Rwanda(uyu yaragarutse ibya muzika abivamo).

Mu mpera z’umwaka wa 2010 nibwo TNP bashyize hanze indirimbo ya mbere bise “Imisozi n’ibibaya” nyuma yabo basohora indi bise “Kamere”.

JPEG - 76.6 kb
TNP bahoze ari batatu(Ibumoso ugana iburyo, Nicholas, Paccy na Tracy)

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X