Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bidasubirwaho-Padiri ushinjwa ubusambanyi n’ubusinzi yahagaritswe-Amafoto

Musenyeri Celestin Hakizimana uyobora Diyoseze ya Gikongoro yahagaritse Padiri Augustin Ndikubwimana mu mirimo y’ubupadiri mu gihe cy’imyaka ibiri kubera amakosa arimo n’ubusambanyi yakoraga akagiraga ingaruka ku bakirisitu.

Musenyeri Celestin Hakizimana uyobora Diyoseze ya Gikongoro yahagaritse Padiri Augustin Ndikubwimana mu mirimo y’ubupadiri mu gihe cy’imyaka ibiri kubera amakosa arimo n’ubusambanyi yakoraga akagiraga ingaruka ku bakirisitu.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko abakirisitu bari bamaze igihe binubira uyu mu padiri wari uzwiho kwijandika mu businzi ndetse no mu busambanyi dore ko na Musenyeri Celestin avuga ko yihanganiye uyu mu padiri imyaka ibiri yigishwa, agirwa inama ariko ntahinduke.

Musenyeri Celestin Hakizimana asobanura ko umu bivugwa ko umupadri yitwaye nabi iyo atubahirije amasezerano y’ubukene, amasezerano yo kumvira n’amasezerano y’ubumanzi cyangwa kudashaka. Ubwo rero iyo ayanyuzeho arihanangirizwa, akagawa yakwisubiraho akababarirwa, atakwisubiraho igisigaye agahagarikwa.

Musenyeri yirinze kuvuga byeruye amasezerano Padri Augustin yaba atarubaharije ati: “naba ngiye kumena amabanga kuko ibaruwa nandikiye padri iba ari ibaruwa ye bwite.”

JPEG - 92.5 kb
Uyu ni Musenyeri Celestin Hakizimana uyobora Diyoseze ya Gikongoro ari na we wandikiye Padiri Augustin Ndikubwimana amuhagarika ku murimo w’ubupadiri.

Umunyamakuru wa TV 1 dukesha iyi nkuru yakomeje kumubaza niba nk’uko bivugwa padiri Ndikubwimana yajyaga yijandika mu bikorwa by’ubusambanyi akaba yaba ari cyo yazize, amusubiza agira ati: “ Ubwo abakirisitu babikubwiye barabizi, turi aba padiri batorwa mu bantu, babana n’abantu kandi nanjye icyo namuhagarikiye n’uko amakosa yakoraga yagiraga ingaruka ku ba kirisitu ,ibyo babyita scandal public (kutiyubaha mu ruhame).

Musenyeri Hakizimana yavuze ko amaze imyaka ibiri yose amwihanangiriza kubw’ayo makossa ariko ngo yananiwe kubicikaho.

Ati” “Maze imyaka ibiri mwihanganira, muhana , murwaza, nigeze no kumuzana i Kigali muri kominote ya emanweli kugira ngo bamufashe gusenga, aragaruka aravuga ngo yikosoye birananirana. Nyuma rero nkabona bikabije. Ubwo rero ari mu bagore ubwo abakirisitu babivuze bajyaga bamubona wenda ariko icyo njyewe nari muziho nuko iyo wamubonaga ari muzima wabonaga rwose azi ubwenge ari umuntu wagirira akamaro kiriziya, ariko rero yamara kugasomaho bikaba ibindi. Ubu rero urumva ko n’isezerano ry’ubukene yararyishe.”

Musenyeri Celestin yagarutse ku mwanzuro diyoseze yafashe avuga ko yamwandikiye amuhagarika imyaka 2 nibura akayimara hanze ataba mu gipadiri, ariko ngo kuko kiriziya ibasaba guha imperekeza umu padiri birukanye yabonye amuhaye amafaranga yayapfusha ubusa niko kuvuga ngo ahitemo ishuli ashaka kwiga kugira ngo bamuhe imperekeza y’ishuli, bamurihire icumbi, bamurihire amasomo.

Uyu mupadiri ngo yahisemo kwiga kuminuza mu bijyanye n’uburezi, Kiliziya ikamurihira hanyuma yamara imyaka ibiri yarisubiyeko agasubizwa mu gipadiri. Imyaka ibiri nirangira atarisubiraho ngo bazamuha indi myaka ibiri nibyanga bazamusezerere burundu bamugire umurayiki. Ahasigaye imperekeza ye izabe iyo dipolome azaba yabonye yirwaneho mu buzima busanzwe.

Padiri Augustin Ndikubwimana afite imyaka 47, akaba yari amaze imyaka icumi ari umu padiri muri kiriziya gatolika.

Ibi bije nyuma y’uko muri 2013 padiri Karinijabo wari umuyobozi wa kirisitu umwami i Nyanza yasezeye ku murimo w’ubuseseridoti agashyingiranwa n’umukobwa yakunze.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mami - 30/04/2018 saa 19:09

Ni byiza ko muzamugorora bigeze aho hose, ariko ntibyari bikwiye ko muvuga ibyaha bya padiri, cyane ko mutegereje ko azihana. Niyo Atahinduka kandi nta mpamvu ko amakuru wamenye kubera umwanya ufite (akazi cg poste) yajya mu itangazamakuru. Kuko na Bible itubuza kuburanira imbere y'abatizera.
Kanda hano umusubize

mami - 30/04/2018 saa 19:09

Ni byiza ko muzamugorora bigeze aho hose, ariko ntibyari bikwiye ko muvuga ibyaha bya padiri, cyane ko mutegereje ko azihana. Niyo Atahinduka kandi nta mpamvu ko amakuru wamenye kubera umwanya ufite (akazi cg poste) yajya mu itangazamakuru. Kuko na Bible itubuza kuburanira imbere y'abatizera.
Kanda hano umusubize

Habanabakize - 26/04/2018 saa 05:56

well, harimo ubushishozi cyane kuko imyaka ibiri ibasha gushira amaze guhinduka rwose (Nubwo tutamenya imyaka byafata ngo umuntu abe ahindutse burundu) ariko ndashima iyo provision Ahantu hose hari hakwiriye kujya hagaragara dignity nk'iyi. Mbere yo kwirukana umukozi burundu ukabanza kumuha andi mahirwe kuko na Nyagasani yatubwiye kubabarira ibirenze inshuro 70 Ndasaba ababa mu nzego zose bafite abo bayobora gufatira urugero kuri uyu musenyeri (At least the the offender still is a human being, he deserves human right and respect)
Kanda hano umusubize

JEAN.PIERRE - 29/04/2018 saa 11:58

NIBYO.KABISA MUSENYERI BENSHI NIBAMWIGIREHO YAKOZE IBYIMANA YAMUTUMYE MBERE YUKUFATA ICYEMEZO GIKOMEYE UBANZA GUHENDA.HENDA UWOMUPADIRI NIYISUBIREHO AHAWE AMAHIRWE PEEE!!!
Kanda hano umusubize

mahoro - 25/04/2018 saa 17:09

Sinshigikiye amakosa padiri yakoze ,rwose niba arukuli akwiye kubihanirwa.ariko kandi nyakubahwa Musenyeli ntibyalibikwiye ko mugeza mwitangazamakuru amabanga yimbere muri mwe.bimwe bavuga mu gifaransa ngo"les sale linges se lavent en famille".kuko bituma mwese tubatakaliza icyizere .bimwe ngo "aba umwe agatukisha bose"ubutaha ntibikagaruke kukarubanda .
Kanda hano umusubize

Jean Baptiste - 25/04/2018 saa 16:00

Ntabwo twakwemeza ko Mgr ibyo yavuze byanditswe uko yabivuze cyane cyane ko itangazamakuru hari igihe ryongeramo umunyu ngo ryikururire abasoma bene izi nkuru. Ikindi dusabire uriya muvandimwe na Diyosezi kuko nayo ni igihombo kuriyo. Tumusabire azongere atugarukire. Mugire amahoro y'Imana.
Kanda hano umusubize

Karake - 25/04/2018 saa 10:43

Bravo Musenyeli !!Ibyo wakoze bihuye na Bible.Muli 1 Abakorinto 5:13,hadusaba kwirukana umukristu wanze kureka icyaha.Nkuko 2 Abakorinto 2:6-8 havuga,iyo yihannye uramubabarira.Ariko Yesu yadusabye kubanza kumugira inama nkuko Matayo 18:15-17 havuga.Birababaje kubona amadini atabikora.Cyeretse abahamya ba Yehova.Usanga amadini asezeranya abakobwa batwite.Muzi ibihumbi byinshi by’abapadiri bashinjwa ubusambanyi muli Amerika,Australia,Europe,...Nyamara bagakomeza ubupadiri nta kibazo.No mu Rwanda abapadiri benshi bafite abana hirya no hino.Ejo umuntu yambwiraga mukuru we wali Musenyeli wapfuye (catholic bishop),umwana wa musenyeli na nyina bakaza kwiyereka Family ya Musenyeli amaze gupfa.
Kanda hano umusubize

john john - 25/04/2018 saa 05:01

Ariko rero Musenyeri na we yamutaranze... None se byari ngombwa ko asobanrira umunyamakuru ibi byose??? Ubundi ibaruwa y' umntu aba ari ibanga rye. Nta mpamvu mbona yo gutaranga Padiri mu gihe hagitegerejwe ko yazahinduka agasubizwa mu nshingano ze. Mu gihe nta moinduka, nibwo yazatangaza ibi byose. Murakoze.
Kanda hano umusubize

Garund - 25/04/2018 saa 04:43

Nonese ayomafoto muvuga arihehe ko ntayo mbona!!
Kanda hano umusubize

ineza anne - 24/04/2018 saa 21:33

Yoooo! Uko tugira amahitamo atandukanye nintegenke zacu ziratandukanye,ariko ubutwari ni ukumenya intege nke zawe ,ubwo nyine nawe nahitemo neza ibitam ubangamiye,nyagasaba baracyari kumwe
Kanda hano umusubize

Niyonshuti Enock - 24/04/2018 saa 13:01

Birabaje kuba abihaye Imana nabobarikujandika mubusambanyi
Kanda hano umusubize

Nduwayo varens - 24/04/2018 saa 12:25

Nikibazo kuba sekibi asigayeyibasira na bihayi Mana akabayobya ariko dusenge cyane kuko birakabije
Kanda hano umusubize

gasore patrick - 24/04/2018 saa 11:50

Birarabaje kbx
Kanda hano umusubize

gasore patrick - 24/04/2018 saa 11:49

abapadiri bakora ayomabarase? nihatar
Kanda hano umusubize

- 24/04/2018 saa 08:12

Yewe Padiri Arababajepe Nubundi Uyikura Mwicupa Ikagukura Mubagabo None Ugirango Uwasoromye Kumbuto Yabireka Nabagore Ntiyabareka Inama Namugira Nashake Umugore Azamukosora Nimpamvu Ivatikani Haramafaranga Menshi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X