Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bidasubirwaho Rev. Mutangazwa Viateur yongeye kugirirwa ikizere n’itorero ADEPR nyuma y’igihe kinini asa nuri mu kato

Rev.Mutaganzwa Viateur wigeze kuba umunyamabanga wa ADEPR, hamwe na bamwe muri bagenzi be bari baracishijwe bugufi n’ingoma y’agatsiko k’abamenyekanye nka Bishop Tom Rwagasana na Sibomana Jean kubwo kutavuga rumwe ku ngingo zimwe na zimwe bongeye gusa n’abasubijwe agaciro n’ingoma iyobowe na Rev. Past. Karuranga Ephrem.

Kubera impamvu z’ubwumvikane buke ku miyoborere y’itorero byiganjemo n’ikoreshwa nabi ry’umutungo w’itorero ryaje no gutuma ingoma y’agatsiko k’aba Bishop muri ADEPR icishwa bugufi mu buryo butavugwaho rumwe kugeza ubu, byatumye benshi bamburwa umugati ndetse n’icyubahiro kubw’imyanya y’ubuyobozi barimo mu itorero, aba bakaba barimo abongeye gusa n’abagirirwa ikizere nyuma y’igihe kinini basa n’abatawe.

Rev.Mutaganzwa Viateur wahoze ari umunyamabanga w’itorero rya ADEPR hamwe na Rev.Karisa Jean Marie Vianey wigeze kuyobora ADEPR, ururembo rw’amajyepfo ndetse n’amajyaruguru bamaze kongera kugarurwa mu nshingano aho bahawe imyanya y’ubuyobozi mu itorero rya ADEPR.

Rev.Mutaganzwa Viateur wahoze ari umunyamabanga yahawe kuyobora Paruwasi ya ADEPR Taba mu karere ka Huyeyahawe kuyobora Paruwasi ya ADEPR Taba mu karere ka Huye

Inkuru dukesha ikinyamakuru Iyobokamana.com, avugako Rev.Mutaganzwa Viateur wahoze ari umunyamabanga yahawe kuyobora Paruwasi ya ADEPR Taba(Butare ville) mu karere ka Huye naho Rev.Kalisa Jean Marie Vianney wigeze kuyobora ADEPR ururembo rw’Amajyepfo ndetse n’Amajyaruguru ubu akaba yahawe kuyobora Paruwasi ya Musambira, mu itorero ry’akarere ka ADEPR Kamonyi.

Rev. Pastor Ntibarikure Jean de Dieu umushumba wa ADEPR mu ntara y’amajyepfo yahamije aya makuru ubwo yaganiraga na Iyobokamana.com dukesha iyi nkuru.

Yagize ati, “Hari abashumba 3 b’ama Paruwasi yo muri iyi ntara y’amajyepfo bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, muri aba harimo Rev.Ezechias Makoti wayoboraga Paruwasi ya Nyaruhengeri, hakabamo Rev.Mugaba Raurent wayoboraga Paruwasi ya Karama mu karere ka Gisagara wasimbujwe Rev.Samson wayoboraga Taba ndetse na Rev. Karahamuheto wayoboraga Paruwasi ya Jurwe mu karere ka Muhanga.”

Yakomeje agira ati, “Bivuzeko mu ntara hahise habonekamo ama Paruwasi atatu adafite abashumba bityo Rev. Mutaganzwa Viateur ahabwa Paruwasi ya Taba aho Rev.Samson washyizwe muri Paruwasi ya Karama asimbuye uwagiye mukiruhuko k’izabukuru naho Rev. Kalisa Jean Marie Vianney ahabwa Paruwasi ya Musambira noneho umushumba wayoboraga Paruwasi ya Musambira yoherezwa kuyobora Jurwe mu gihe muri Paruwasi ya Nyaruhengeri hasizwe Basominzoga warusanzwe ari umukuru w’itorero muri iyi Paruwasi ya Jurwe.”

JPEG - 30.4 kb
Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero nawe yemeje aya makuru

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero nawe yemeje aya makuru ko Rev.Mutaganzwa Viateur ndetse na Rev.Kalisa Jean Marie Vianney bamaze kongera kugarurwa no guhabwa imyanya mu itorero rya ADEPR bagahabwa imyanya .

Rev. Mutaganzwa Viateur yahagaritwe muri ADEPR icyo gihe hari ku ngoma ya Bishop Tom Rwagasana na Bishop Sibomana Jean.

Mu nama y’inteko rusange yarigize itorero rya ADEPR yateranye kuwa 10 Ukwakira 2014, yasuzumye icyemezo inama y’ubuyobozi ya ADEPR yari yafashe ubwo yahagarikaga by’agateganyo Rev.Past Mutanganzwa kuwa 16 Nzeri 2014, azira kwandagaza itorero mu bitangazamakuru no kumena amabanga y’itorero.

Umuvugizi akaba n’uwari umushumba Mukuru wa ADEPR, Bishop Jean Sibomana, icyo gihe yavugaga ko Viateur yagaragaweho no kugira uruhare mu byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru binyuranye biharabika itorero n’abayobozi baryo, kugenda avuga hirya no hino ko umutungo w’Itorero ucunzwe nabi, kunenga imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye harimo n’iyo we ubwe yabaga yashyizeho umukono.

Icyo gihe Rev.Mutaganzwa Viateur ntiyemeranyaga n’ubuyobozi bwariho ku cyemezo bari bafashe cyo kumuhagarika kuko we yavugagako adashobora gutatira igihango ngo akore ikosa ryo kwandagaza itorero ryamureze akanarahirira kurikorera.

Mutaganzwa Ntiyemeranyaga n’abavuga ko yandagaje itorero kuko kuva yatangira gukorera Imana akiri umudiyakoni i Butare, akazamurwa mu ntera agahagararira ADEPR mu Ntara, kugeza ubwo ahawe umwanya w’Umunyamabanga Mukuru, byose ngo icyizere Imana n’abantu bamugiriye. Aha yavugaga ko muri iyo minsi atariho ahindutse ku buryo yabura ubwenge bwo kwandagaza itorero rye yubaha.

Mutaganzwa icyo gihe yemezaga ko abenshi mu bayobozi bakuru ba ADEPR bariho icyo gihe yabatanze mu mirimo, bamwe aranabasengera, ku buryo asobanukiwe imikorere yose y’itorero.

Pasiteri Mutanganzwa wakunze kuvugako mu buzima bwe adakunda amafuti ngo yazize ko yanenze imikorere y’abayobozi ba ADEPR, kuko yahoraga abasaba ko bicara hamwe bagahindura ibintu.

Bishop Sibomana icyo gihe yavuze ko imyiherero itandukanye y’abayobozi b’itorero igamije gusasa inzobe no kunoza imikorere, Mutanganzwa yayivagamo nta cyo avuze ku byo yabonaga bitagenda neza, cyangwa ngo abigeze ku nzego zitadukanye zirimo Biro Nyobozi, Inama y’Ubuyobozi ndetse n’ Inteko Rusange.

Inkubiri n’imvururu byanavuyemo ko abari abayobozi bakuru ba ADEPR bisanga muri gereza mu mwaka wa 2017 bazira kunyereza no gucunga nabi umutungo w’itorero byasize bigaragarije benshi ko ibyo Rev.Mutaganzwa Viateur yavugaga byari ukuri benshi kugeza ubu bakaba bahamyako aribyo ADEPR yongeye gushingiraho imusubiza mu nshingano za Gishumba ubu akaba yamaze guhabwa Paruwasi ya Taba ho mu rurembo rw’Amajyepfo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAMANZI - 30/01/2018 saa 03:54

Birababaje kubona idini rivuga ko "ryuzuye umwuka wera" usanga hakoramo ikimenyane,ubucuti,amatiku,kunyereza amafaranga,kuronda amoko,etc...Bible isaba abakristu nyakuri kurangwa n'urukundo (Yohana 13:35) hamwe n'ubumwe (1 Abakorinto 1:10).Baliya bayobozi ba ADEPR bafunzwe bazira kwiba 3 billions/milliards Rwf. None barabafunguye batayashubije,kandi yaratanzwe n'abayoboke ba ADEPR mu gihugu hose,byitwa ko agiye kubaka Hotel DOVE.Nyamara yarubatswe n'ideni ryavuye muli Rwanda Development Bank (BRD).Aya matiku aba muli ADEPR,yatangiye kuva ADEPR yabaho mu Rwanda,izanywe n'abazungu bo muli Sweden mu mwaka wa 1943.Mbere yo guhitamo idini dusengeramo,imana idusaba "gushishoza" (1 Yohana 4:1).Bible yerekana ko amadini menshi imana itayemera kubera ko yigisha ibinyoma,agakora n'ibyo imana itubuza.Ayo madini yitwa Babuloni Ikomeye muli Bible.Imana idusaba kuyavamo. Ngo nitwanga kuyasohokamo,imana izaturimburana nayo ku munsi w'imperuka (Ibyahishuwe 18:4).Ntabwo idini ari ku mutima nkuko abantu benshi bibwira.
Kanda hano umusubize

Emmanuel NSABIMANA - 29/01/2018 saa 17:34

Dushimye Imana kuko uyu mukozi w'Imana yongeye gusubizwa mu nshingano. Bari baramuhohoteye none Imama iramwibutse. Nakomere kuko n'ibitari ibi bizaza kuko yanze gushyigikira amafuti nk'uko benshi babikora ngo baramire imbehe yabo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X