Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bidateye Kabiri undi mukiristu wavugaga rikijyana muri ADEPR yasezeye

Hadashize n’ukwezi Mukeshimana Edith uzwi ku izina rya Maman Queen wahoze ari mwarimu w’amasengesho mw’itorero rya ADEPR Segeem yandikiye itorero rya ADEPR arisezera akajya gutangiza itorero rye ,ubu inkuru ikomeje kuvugwa n’iyundi mu Damme witwa Sereine Nterinanziza ufite Minisiteri y’ivugabutumwa yise ngo "Ibiganza by’impauhwe"(HANDS OF COMPASSION MINISTRIES) nawe wamaze kwandikira itorero rya ADEPR arisezeraho .

Sereine Nterinanziza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuzeko impamvu yamuteye gusezera itorero rya ADEPR ari umuhamagaro afite wo kujya gukomereza umurimo w’Imana muri Minisiteri Ibiganza by’impuhwe(HANDS OF COMPASSION MINISTRIES) mu buryo bwagutse ngo kuko yabonye gukomeza kubangikanya uyu muhamagaro wo gukorera muri iyi minisiteri no kuguma muri ADEPR hari aho bibangama ku mpande zombi .

JPEG - 99.2 kb
Madamme Sereine Nterinanziza yamaze gusezera itorero rya ADEPR

Muri aya Magambo Sereine Nterinanziza yagize ati :"Urabona Minisiteri ntizemerwa mw’itorero rya ADEPR kuburyo mu minsi ishize umushumba wa Paruwasi ya Kicukiro Shell aho umudugudu wa Kagarama nasengeragaho ubarizwa aherutse kumbuza kujya nshyira amatangazo ya Minisiteri Ibiganza by’impuhwe kurubuga rw’abakristo ba ADEPR Kagarama barangije banankuraho ndetse rimwe na rimwe bagiye banabuza abantu kuza gusengera mu cyumba cyacu aha rero urumvako ADEPR yarisigaye indeba nabi kubera Minisiteri Ibiganza by’impuhwe(HANDS OF COMPASSION MINISTRIES) mu gihe kandi ndashobora kureka uyu muhamagaro wanjye .

Sereine Nterinanziza yakomeje avugako ibi byose byo kuba ataracyumvikanaga neza n’ubuyobozi bwe ndetse n’umuhamagaro wo kuba atahagarika ibikorwa by’ubugiraneza yatangije muri Minisiteri Ibiganza by’impuhwe(HANDS OF COMPASSION MINISTRIES) aribyo byatumye ahitamo kwandikira itorero rya ADEPR arizezera ati ":Nkuko bigaragara mw’ibaruwa nanditse nshimira cyane ubuyobozi bwa ADEPR kuva hejuru kugera kumudugudu kuko bose twabanye neza kandi dukorana neza mu myaka 37 narimaze muri iri torero rya ADEPR rwose twakoranye byinshi kandi byiza .

JPEG - 28.5 kb
Ufite Microfone ni Bwana Rev.Nkurunziza Richard umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell

Bwana Rev.Pastor Nkurunziza Richard umushumba wa ADEPR muri Paruwasi ya Kicukiro Shell ari naho Sereine Nterinanziza yasengeraga ku mudugudu wa Kagarama mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuzeko umukristo kuba m’itorero ruanaka ari uburenganzira bwe kandi no kugenda ari uburenganzira bwe ati:"Uyu mubyeyi ntakibazo kidasanzwe afitanye n’itorero rya ADEPR Kicukiro Shell gusa twagiye tumuganiriza kenshi tukamuhugura ntiyumve,birumvikana ko ahari we yabibonaga nkaho ari ukumurwanya ariko sibyo bityo rero kuba agiye turamwifuriza ishya n’ihirwe kandi twe ntakibazo dufite .

Madamme Sereine Nterinanziza asezeye itorero rya ADEPR nyuma y’imyaka 37 yararimazemo ,yarafite inshingano y’ubudiyakoni mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu wa Kagarama ndetse akaba yari umuyobozi wungirije muri Komite y’iterambere ry’uyu mudugudu ,akaba yarabaye igihe kirekire umuyobozi w’amakorali yaho nka Exdus na Philadelphia ndetse n’indi mirimo itandukanye yagiye akorana n’itorero rya ADEPR yaba muri Kaminuza ya Butare muri korali nka Vumilia ndetse n’ahandi henshi nko kuba yarakoreye munyubako za ADEPR ururembo rw’umugi wa Kigali imyaka isaga ibiri muri KRM(Kigali Regional Motel) n’ibindi byinshi .

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ben - 5/01/2018 saa 04:43

NGO:"ubu inkuru ikomeje kuvugwa n’iyundi mu Damme witwa Sereine Nterinanziza". NDABAZA UWANDITSE IYI NKURU YIZE ANGAHE? HEHE? umu DAMME? AYO WIGIYE YAPFUYE UBUSA!
Kanda hano umusubize

kodo Condo - 3/01/2018 saa 15:40

Jyenumva bajya baganiriza abashumba babo bikarangirira aho. Ikindi burimuntu akeneye itorero ministere sitorero, rero abajya gufungura ministere zabo bajye bagumana itorero. Kuki se wakoresha urubuga rwa eglise mukumenyekanisha ibyawe? Sibyo rwose. Naho uvuze ku cyacumi, ningombwa gutanga icyacumi.
Kanda hano umusubize

Vincent - 3/01/2018 saa 14:51

Bajya muri ADEPR baranditse? Kujya kurubuga Bishatse kuvugiki? Kujyamo nubuntu kuvamo nuburenganzira murakoze
Kanda hano umusubize

- 3/01/2018 saa 14:46

Bajya muri ADEPR baranditse? Kujya kurubuga Bishatse kuvugiki? Kujyamo nubuntu kuvamo nuburenganzira murakoze
Kanda hano umusubize

kwizera - 3/01/2018 saa 06:58

Abanyamakuru namwe mujye mubanza kureba niba inkuru murimo gutangaza itarimo amarangamutima no gukunda biracitse . jye ndumva ari nta mpamvu yo gushyira idini mumajwi kubera umuyoboke warivuyemo akajya murindi . Cyangwa ni uwo wahinduye wabagize igikoresho , kugira ngo mumufashe kugera kunyungu ze ?
Kanda hano umusubize

ggggggggggg - 3/01/2018 saa 06:29

Abakristu nyakuri n'uyu munsi barahari.Bajya mu nzira no mu ngo z'abantu,bakabwiriza ku buntu,kandi bakigana Yesu mu bindi bikorwa n'amagambo. Nibyo rwose.
Kanda hano umusubize

gakire Alphonse - 31/12/2017 saa 12:10

Nukuri mbere nambere inzira yagakiza nintambara umuntu arwana kugiti cye rero abo babyeyi cg nabandi bashaka kujya no muyandi matorero bigendere rwose kuko nzineza kobazukuri nsaba nabayobozi bacu dukunda b'ADEPR gukuraho ibyizo baruwa abakirisito bishyire bizane imana ifite abakozi benshi tuzayikorera nabandi baze bayikorere kuko uyu murimo sitwe twawutangije pawulo ati ibyar'indamuyange nabibonye ko arigihombo kubwogutunga kirisito ngo ndetse mbifata ko arinkamase bazahirwe muruwomurimo
Kanda hano umusubize

Jean de Dieu - 31/12/2017 saa 00:56

Ariko sinzi n'impamvu barinda kwandika. Abantu bakwiye kumenya ko ADEPR ataro gereza ushaka agende n'ahandi wahabera umugeni wa Kristo gusa n'uko abenshi birengagiza iby'agakiza twahawe bakimika inda zabo gisa nabo hari icyo ijambovry'Imana ribavugaho.
Kanda hano umusubize

niyonkuru mordecai - 30/12/2017 saa 12:57

Nibyo koko umukiristo afite uburenganzira bumwemerera gusengera aho ashaka ni mumureke ajye aho yumva ashaka.
Kanda hano umusubize

gatare - 29/12/2017 saa 13:36

Ariko se koko,kuki badahama aho basengeraga?Harya ngo biba ari UMUHAMAGARO?? Bagiye bavuga ko nabo bishakira icyacumi,aho kubeshyera imana ngo yabahamagaye??Abakozi b'imana nyakuri,ubabwirwa nuko badasaba icyacumi,kuko cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21-24.Abakristu nyakuri,Yesu yabasabye gukora umurimo w'imana ku buntu nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Abigishwa ba Yesu,birirwaga mu mihanda babwiriza abantu ku buntu.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n'ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Abakristu nyakuri n'uyu munsi barahari.Bajya mu nzira no mu ngo z'abantu,bakabwiriza ku buntu,kandi bakigana Yesu mu bindi bikorwa n'amagambo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X