Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bishop John Gatare Shumbusho wakoranye na Apotre Gitwaza muri Zion Temple yitabye Imana-AMAFOTO

Bishop Gatare John Shumbusho wahoze akorera muri Zion Temple mu Rwanda akaza kujya muri Tanzaniya akahakomereza umurimo w’Imana mu itorero Zion City church, yitabye Imana azize uburwayi nkuko amakuru agera aturuka ahantu hizewe abihamya.

JPEG - 41.5 kb
Nyakwigendera

Tariki 12 Gashyantare 2018 ni bwo Bishop Gatare John Shumbusho yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi micye. Urupfu rwe rwashenguye benshi mu bakristo n’abakozi b’Imana bakoranye umurimo w’Imana. Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple ku isi ni umwe mu bashavujwe bikomeye n’urupfu rwa Gatare John Shumbusho. Akoresheje Facebook, Apotre Dr Paul Gitwaza yagize ati:

"Shalom! Ijoro ryatambutse namenye inkuru ibabaje ko umukozi w’Imana, Bishop John G. Shumbusho yitabye Imana. Imana imuhe iruhuko ridashira. Bishop Shumbusho yakoranye natwe umurimo w’Imana igihe kitari gito, yari umugabo w’urukundo ndetse n’umutima wagutse. Yitangiye umurimo w’Imana kandi ibikorwa n’imirimo ye ntituzabyibagirwa.

Jye n’umuryango wanjye bwite ntituzamwibagirwa kuko yatubereye umugisha ukomeye. Imana imuhe kuruhuka. Imirimo yakoze imukurikire, tuzabonana nawe mu gitondo cy’umuzuko. Amahoro y’Imana abane n’umufasha we n’abana asize, umuryango we mugari n’itorero rye".

JPEG - 91.4 kb
Ubutumwa bw’akababaro Intumwa Gitwaza yanyujije kuri Facebook

Nyakwigendera Bishop Gatare John Shumbusho ni umwe mu batangiranye umurimo na Apotre Gitwaza mu itorero Zion Temple, nyuma aza gukomereza umurimo w’Imana muri Tanzania mu itorero Zion City church riherereye mu mujyi wa Arusha rikuriwe ku isi n’umugore we. Ni rimwe mu matorero y’abarokore akomeye muri Tanzania dore ko rifite abakristo benshi.

Nyakwigendera Bishop John Gatare Shumbusho yari umuyobozi mukuru ku isi w’umuryango East Wind Ministries wakorera ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye ku isi. Umugore we Apostle Trice Shumbusho uyoboye itorero Zion City church ku isi ni we bafatanyaga kuyobora uyu muryango wa East Wind Ministries.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/02/2018 saa 16:42

imana imwakire mu bwami bwa yo.
Kanda hano umusubize

Olivier - 13/02/2018 saa 13:15

Ruhukira mu Mahoro y,Imana umuhati wawe n'imirimo byawe biguherekeze
Kanda hano umusubize

Karangwa - 13/02/2018 saa 07:12

He was my workmate.Twarakoranye.Yali umuntu mwiza cyane,ukunda kwisekera.Madame we niyihangane cyane.Yakoze igihe kinini mu Rukiko rwa Arusha,ICTR aho yali Head Translator,ahembwa amafaranga menshi.Nshimiye Gitwaza wavuze ko bazongera kubonana ku muzuko.Ntabwo upfuye aba yitabye imana.Bible ivuga ko aba agiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Iyo apfuye yumviraga imana,ntiyibere mu byisi gusa,aba azazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yabivuze muli Yohana 6:40.Ariko abapfa bakoraga ibyo imana itubuza,cyangwa biberaga mu byisi gusa,baba batazazuka (Abagalatiya 6:8).Tujye dushaka cyane imana tukiriho,kugirango izatuzure ku Munsi W'Imperuka uri hafi.Abibera mu byisi gusa,imana ibafata nk'abanzi bayo (Yakobo 4:4). Biriya bavuga ku irimbi ngo Kanaka yitabye imana,ni ikinyoma kibabaza imana.Ntabwo ariko Bible ivuga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X