Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bizimana Patient yahawe inka, asabwa gushaka umugore bitarenze 2018

Umuramyi Bizimana Patient yahawe inka na se umubyara, ahita amusaba gushinga urugo rwe bitarenze uyu mwaka wa 2018.

Bizimana yatunguriwe n’umubyeyi we wamusabiye imbere y’imbaga y’abitabiriye igitaramo cya Easter Celebration cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro, ku mugoroba wo ku wa 1 Mata 2018.

Iki gitaramo gitegurwa na Patient Bizimana cyahuriyemo abahanzi barimo Israel Mbonyi, Uwimana ndetse na Sinach uri mu bakomeye muri Afurika.

Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo ‘‘Iyo neza’’, ‘‘Amagambo yanjye’’, ‘‘Menye neza’’ n’izindi yahawe ubu butumwa ubwo yashimiraga abitabiriye igitaramo cye n’abamufashije kugitegura.

Patient Bizimana yahamagaye umubyeyi we amushimira urugendo yakoze ava mu Karere ka Rubavu akaza kumushyigikira.

Yagize ati “Umubyeyi wanjye niba ari hafi naze. Ndamushimira ko yavuye i Gisenyi akaza kubana nanjye. Iyo atambyara ahari ntitwari guteranira hano uyu munsi.”

Munyaribanje Léonard ubyara Bizimana Patient yahise amusanga ahirengeye, amwemerera inka ariko anamuha umukoro.

Yagize ati ‘‘Ndashimira Patient n’abo bafatanyije badushimishije. Umwaka ushize mu gitaramo cyawe cyabereye muri Kigali Convention Center (17 Mata 2017) naguhaye inka, ubu iri konsa. Ngiye kuguha indi ariko ndashaka ko uyibyaza umusaruro, tuzajya tuza tuvuga ko tugiye mu rugo rwa Patient. Ndifuza ko uyu mwaka wa 2018 ugira urugo rwawe.’’

Patient Bizimana watunguwe n’aya magambo ntiyahise abyakira mu gihe imbaga yari mu gitaramo yakiranye iyi nkuru n’amashyi menshi.

JPEG - 239 kb
Munyaribanje Léonard ubyara Patient Bizimana yamuhaye inka amusaba gushinga urugo bitarenze uyu mwaka

Munyaribanje usanzwe ari umuhanzi, Bizimana Patient yakomoyeho impano yo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze mu muhogo na we aririmbira abitabiriye igitaramo cya Easter Celebration 2018.

Yagize ati ‘‘Ndashaka gushimira Imana. Ndi umuhanzi nanjye kandi ninjye yakuyeho impano. Iyi ni indirimbo yo gushima Imana ndetse namwe mwese.”

Munyaribanje Léonard w’imyaka 72, ariririmba muri Korali Saint Thérèse ibarizwa muri Kiliziya Gatolika. Yishimiwe mu ndirimbo yateye yitwa‘‘Sinogenda Ntashimye’’ ya Korali Ninahazimana Gatumba y’i Burundi.

Bizimana Patient yavuzwe mu nkuru z’urukundo na bamwe mu bakobwa basengana. Yari aherutse guca amarenga yo gukundana na Deborah Uwamahoro Masasu, umukobwa wa Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu,uyobora Itorero rya Restoration Church ku Isi. Uyu yaje nyuma y’andi makuru yavugaga ko yagiranye ibihe byiza mu rukundo ruhishe na Gaby Kamanzi.

JPEG - 238.7 kb
Munyaribanje Léonard yasabye umuhungu we Patient Bizimana kumuzanira umukazana

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Benjamin - 5/04/2018 saa 03:35

Aramuzana DA! ESE ubundi abuzwa Niki kuzana umugore numva afite gishyingikira?.inka2 zose.nibitarinka azabimuha,ananirwe kurongora ise akiriho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X