Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bombori bombori muri zion temple,uwahoze ari icyegera cya Apotre Gitwaza avuga ko Gitwaza nta burenganzira afite bwo kumwirukana

Bishop Vuningoma Dieudonne wahoze ari icyegera cya Apotre Gitwaza akaza kwirukanwa muri Zion Temple, yahishuye ko agiye gusubira muri iri torero akaguma ku ntebe y’icyubahiro ye nk’umwe mu bantu batangije Authentic World Ministries/Zion Temple.

Nyuma y’intambara n’amakimbirane byamaze igihe muri Zion Temple ndetse bikanavugwa ko Apotre Gitwaza yari agiye guhirikwa ku butegetsi na bamwe mu bari ibyegera bye, tariki 7 Gicurasi 2017 ni bwo Apotre Gitwaza yafashe umwanzuro wo kwirukana burundu bamwe mu bari ibyegera bye atangaza ko nta torero na rimwe rya Zion Temple ku isi bemerewe kubwirizamo. Yunzemo ko bazajya bagera muri Zion Temple nk’abashyitsi.

Nyuma y’iminsi micye birukanywe, humvikanye amakuru ko abirukanywe na Gitwaza basigaye basengera ku Kicukiro kuri Amani Guest House aho bari mu itorero bivugwa ko ari ishami rya World Revival Centre ryatangijwe na Bishop Dr Bienvenue Kukimunu (Paul Daniel) wahoze ayobora Zion Temple mu Bubiligi akaza kuyivamo akajyana n’igice kinini cy’abakristo ba Zion Temple.

Aba Bishops birukanywe muri Zion Temple ni Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya. Apotre Paul Gitwaza yabwiye abakristo be ko impamvu yirukanye bamwe mu ba Bishops bari ibyegera bye ari uko bitwaye nabi bakanga umurimo. Yakomeje avuga ko bari batangiye gushaka uko bakuraho Zion Temple burundu. Ubwo yabirukanaga.

Apotre Gitwaza yagize ati: “Mpagaze aha kugira ngo mbabwire ko nyuma y’ibi byose Bishop Bienvenue Kukimunu, kuva uyu munsi ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose kuko yarahemutse, Pastor Claude Okitembo Djessa wamushyigikiye na we ni uko ntazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple zose, Bishop Dieudonne Vuningoma na Bishop Richard Muya nabo nuko ntibazongera kuvuga ubutumwa muri za Zion Temple aho ziri hose, Patrick Kamanzi ntazongera kuba pasiteri muri Zion Temple“.

JPEG - 219.1 kb
Apotre Gitwaza avuga ko atashobokana n’abantu bashaka kureshya nkawe

Bishop Dieudonne yahishuye ko agiye gusubira muri Zion Temple akubahwa nk’umuntu watangije iri torero

Tariki 12/11/2017 ubwo yari yatumiwe mu muhango wo kwimika Apotre John Poda Bihashya, Bishop Dieudonne Vuningoma yabwiye abanyamakuru ko ari umwe mu bayobozi b’Ihuriro nyarwanda ry’Amatorero n’Amadini (Rwanda Religious Leaders forum). Abajijwe itorero asigaye abarizwamo nyuma yo kwirukanwa muri Zion Temple, yanze kuritangaza ahubwo ashimangira ko nta muntu wigeze amwirukana muri Zion Temple mu buryo bwemewe n’amategeko na cyane ko ngo nta muntu ufite uburenganzira bwo kwirukana umuntu uba waratangije umuryango (Founder).

Yagize ati: “Nitwa Bishop Vuningoma Dieudonne ndi umwe mu bayobozi b’Ihuriro nyarwanda ry’Amatorero n’Amadini (Rwanda Religious Leadres forum). Ndi umwe mu bashyizeho umuryango Authentic word Ministries Zion Temple mu Rwanda no mu mahanga. Kubera ko twahuye n’utubazo, kandi tuba hose, twabanje nk’aba Bishop kwishyira hamwe, twagiye gusenga ariko igihe cyo gusenga cyarangiye, ngiye gusubira mu murimo“.

Bishop Vuningoma yavuze ko hari gutegurwa ikiganiro n’abanyamakuru kizavugirwamo ukuri kw’ikibazo Gitwaza afitanye n’abo yirukanye

Bishop Vuningoma avuga ko ari umwe mu batangije Zion Temple bityo ngo kuba yarirukanywe muri iri torero, ni ibintu avuga ko bitizweho neza kuko nta muntu ushobora kwirukana uwatangije umuryango. Ikindi ashingiraho ni uko ngo nta baruwa imwirukana yahawe yemewe n’amategeko. Yunzemo ko bari gutegura ikiganiro n’abanyamakuru kizavugirwamo ibyo aba birukwanywe bafata nk’ukuri.Yasoje avuga ko kuba bari bacecetse atari uko badafite ibyo kuvuga ahubwo ngo bari bategereje igihe cy’Imana na cyane ko bamaze igihe basengera mu Mwuka umwe nk’aba Bishop birukanywe ariko ngo magingo aya igihe cyo gusenga cyarangiye, bagiye gusubira mu murimo muri Zion Temple.

Yagize ati:”Zion ariko ni twe twayitangiye, ndumva tunayisubiyemo nta cyaha cyaba kirimo cyane ko nta rwandiko dufite rutwirukana muri Zion Temple mu buryo bw’amategeko kandi ntabwo wakwirukana founder burya amateka ntabwo uyahindura, umuntu watangiye umuryango ntabwo umwirukana, umwirukana se gute, ntabwo bisobanuka mu mategeko. Tuzabahamagara (abanyamakuru) tuzakora press conference mu gihe kiri imbere tubivuge rwose kuko twaracecetse ariko guceceka kwacu ntabwo ari ukuvuga ko ntacyo tuzi, ko ntacyo tubona, ko ntacyo twavuga, igihe kiri hafi tuzabivuga.”

JPEG - 156 kb
Bishop Dieudonne Vuningoma wahoze wungirije Apotre Gitwaza

Abajijwe kuri we impamvu mu matorero anyuranye usanga harimo amakimbirane, Bishop Dieudonne yatangaje ko biterwa no kutumvira Umwuka Wera, ugasanga abantu barashaka kuyoborwa n’ibitekerezo byabo aho kuyoborwa n’Umwuka Wera. Bishop Dieudonne wahoze muri Zion Temple aho yari umwe mu bari bungirije Apotre Gitwaza ariko nyuma akaza kwirukanwa.

Yagize ati:”Amakimbirane ntabwo avutse uyu munsi abaho igihe cyose, mu rugo ari umugabo n’umugore ntihabura ibibazo, mu ishuri ntihabura ibibazo, mu kazi ntihabura ibibazo, ibibazo bibaho, ariko ntekereza ko ibibazo kenshi na kenshi bibaho mu myumvire itari myiza cyane cyane mu matorero, amakimbirane ava mu kutumvira Umwuka Wera,…burya nta muntu wihamagaye mu murimo w’Imana, iyo wihamagaye ntaho ugera, ariko iyo ari Imana yaguhamagaye ukomeza kuyoborwa n’Imana. Iyo utayobowe n’Imana rero ugashaka kuyoborwa n’ibitekerezo byawe cyangwa n’impuguro uvanye ahandi icyo gihe amakimbirane ntabwo abura ariko gusa n’igihe cya Kristo amakimbirane yabayeho, mu Ibyakozwe n’Intumwa tubona ko amakimbirane yabayeho, icy’ingenzi ni ugushaka uburyo mwakemura amakimbirane.”

JPEG - 170.8 kb
Bishop Vuningoma arasaba abakristo kuyoborwa n’Umwuka Wera

Apotre Gitwaza ashavuzwa no kuba abo bahuriye mu murimo w’Imana ari bo bakwirakwije ibihuha ko akorana na satani

Apotre Gitwaza avuga ko bamwe mu bo bakoranye umurimo w’Imana ndetse banafatanyaga kuyobora Zion Temple bari bihishe inyuma y’ibyamuvuzweho ko ajya ikuzimu ndetse ko arara mu isanduku. Yagize ati: “Muri icyo gihe ndiyo (muri Amerika), hazamo inkuru nyinshi z’ibihuha rero si n’ibihuha birandikwa mu binyamakuru, ibyo mwasomye byinshi ntasubiramo, mu byo mwasomye bimwe harimo ibyavugaga ko mba mu isanduka, njya ikuzimu, ntari umuntu mwiza, ngambanira Leta, …icyaje kumbabaza ni uko nasanze hari bene data bari babirimo. Icyo gihe nabonye ko ninkomeza gutinda muri Amerika, abantu bazafata igihuha nk’ukuri, mbwira madamu nti ndatashye”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Matayo - 30/12/2017 saa 16:25

Ibigoryi biragwira.Njyewe nta nurukuta naha izi kiriziya zivuka nkibihumyo buri munsi mu Rwanda.Nibirire iby'abapfu nyine.
Kanda hano umusubize

kibwa - 30/12/2017 saa 14:44

mujye muva mubukoroni.abo bapastor nibikoresho byabazungu mugukwirakwiza igengabitekerezo zabo.imana iyabakurambere bacu naho izindi nukubeshya
Kanda hano umusubize

kibwa - 30/12/2017 saa 14:44

mujye muva mubukoroni.abo bapastor nibikoresho byabazungu mugukwirakwiza igengabitekerezo zabo.imana iyabakurambere bacu naho izindi nukubeshya
Kanda hano umusubize

kibwa - 30/12/2017 saa 14:40

mujye muva mubukoroni.abo bapastor nibikoresho byabazungu mugukwirakwiza igengabitekerezo zabo.imana iyabakurambere bacu naho izindi nukubeshya
Kanda hano umusubize

kibwa - 30/12/2017 saa 14:40

mujye muva mubukoroni.abo bapastor nibikoresho byabazungu mugukwirakwiza igengabitekerezo zabo.imana iyabakurambere bacu naho izindi nukubeshya
Kanda hano umusubize

bolingo - 30/12/2017 saa 13:09

Yaraziko nagende abakristo bazacikamo akajyana igice, arabeshya ntabwo azubahwa kbs. Founder wahe ko iryoyarafunguye rimunaniye rugikubita.
Kanda hano umusubize

bolingo - 30/12/2017 saa 13:09

Yaraziko nagende abakristo bazacikamo akajyana igice, arabeshya ntabwo azubahwa kbs. Founder wahe ko iryoyarafunguye rimunaniye rugikubita.
Kanda hano umusubize

- 29/12/2017 saa 18:46

APOTRE IMANA USENGA IZAKURWANIRIRA IGUKIZE AMENYO Y,INTARE kandi uzukiza imitima yabenshi, naho satani, yahaguruka azaneshwa. turagukunda,
Kanda hano umusubize

Sezibera - 29/12/2017 saa 13:55

Ndabona Bishop Vuningoma avuga ko impamvu bashwana " biterwa no kutumvira Umwuka Wera".Ahubwo navuge ko biterwa nuko "badafite umwuka wera".Abantu bafite umwuka wera,ntabwo bashwana,barangwa n'urukundo.Muli 1 Corinthians 1:10,havuga ko abakristu nyakuri barangwa n'Ubumwe.Amadini y'iki gihe aba yishakira icyacumi gusa.Abakuru bayo bakiyita abakozi b'imana,nyamara abantu bameze nk'aba,imana ibita "abakozi b'inda zabo" nkuko Romans 16:18 havuga.Namwe mujye mureba.Amadini yose asigaye ashwana kubera amafaranga.Reba ibirimo kubera muli ADEPR,aho barega abakuru babo kwiba 3 miliyari/billions.Biteye agahinda.No kwa Gitwaza nta kindi bapfa,ni ifaranga.Mu Rwanda hari idini rimwe gusa rigerageza gukora ibyo Yesu yasabye abakristu nyakuri.Nta cyacumi bajya basaba.Ushaka kurimenya,yampa telefoni ze.
Kanda hano umusubize

alrx - 29/12/2017 saa 12:30

mwabuze inkuru ariko???ibi birashaje twabisomye kera!!!!!
Kanda hano umusubize

william - 31/12/2017 saa 05:26

Erega mujyemumenyako amadini yubu arubucuruzi Gitwaza arikurya ariwenyine nahe nabandi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X