Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bruce Melody yatangiye kwivuga imyato no guca amarenga ku irushanwa rya PGGSS8

Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 8,Umuhnanzi Bruce melody yahamije ko byanga byakunda ariwe uzaryegukana ndetse anivuga imyato ko muri uyu mwaka nta muhanzi numwe wamurushije gukora.

Iri rushanwa wavuga ko ariryo rushanwa rikomeye rihemba abahanzi riba mu Rwanda rikaba ryaraje nyuma yuko habagaho Salax Award yaje no kuburirwa irengero,iri rushanwa rikaba rifasha cyane abahanzi bitewe nuko ribaha amafaranga atubutse bakoresha mu muziki wabo wa buri munsi.

Iri rushanwa rikaba rero rigiye kuba ku nshurio yaryo ya 8 aho harimo n’impinduka nyinshi zikomeye.Kuri ubu rero Bruce Melody akaba ariwe muhanzi uri guhabwa amahirwe akomeye nyuma yo kugarukira ku mwanya wa 2 mu mwaka wa 2016 ubwo yari akurikiranye na Knowless waje no kuryegukana.

JPEG - 283.8 kb
Muri 2016 yabaye uwa 2

Umwaka wakurikiye,Uyu musore ntabwo yagaragaye muri iri rushanwa,benshi bahnahamya ko ari nka formule imaze kuba ngenderwaho kuko ngo utwara igihembo aba atararikandagiyemo mu mwaka wabanje.

Ubwo Bruce Melody yaganiraga n’imwe mu mateleviziyo akorera mu Rwanda yigambye ndetse ahamya neza ko uyu mwaka ariwe utahiwe ntakabuza.
Mu magambo ye Melody yagize ati:"Igihe gitambutse ni kinini,igihe kirageze ngo ibitangaza byigaragaze ndetse ndanahamya ko ari njye muhanzi wa mbere wakoze cyane muri uyu mwaka,kandi ntawe bitagaragarira,iri rushanwa rero ni iryanjye byanga byakunda"

Uyu musore ndetse yanatangaje ko agiye gukora izindi ndirimbo 3 yizeye neza ko zizamugeza ku rwego mpuzamahanga.

Tukaba twabibutsa ko Bruce Melody ari umwe mu bahanzi 10 barushanwa muri PGGSS8 kaba kandi akaba yaratowe ku majwi menshi mu bakora injyana ya RnB agakurikirwa mu majwi na Christopher.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nsabiyumva Onesphore - 22/04/2018 saa 16:51

Bluce Uruwambere Turagushigikiye.
Kanda hano umusubize

MANIRAKIZA - 18/04/2018 saa 08:44

MERODI TURAGUSHYIGIKIYE
Kanda hano umusubize

ni twagira - 17/04/2018 saa 06:05

turagushyigikiye
Kanda hano umusubize

Umupfumu - 16/04/2018 saa 16:26

Topher azakwanikira
Kanda hano umusubize

- 16/04/2018 saa 16:23

Uribeshya guma guma ni iya christopher
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X