Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Byakomeye hagati y’umuhanzi Spax na Meddy Saleh

Umuhanzi Spax wamenyekanye ubwo yari mu itsinda rya Family Squad nyuma yo gupfunyikirwa na Meddy Saleh ngo ntamuhe serivise uko bikwiye ngo yiyemeje kubwira abanyarwanda ibibi n’ubunebwe bya Meddy Saleh.

Umuhanzi Spax wamenyekanye ubwo yari mu itsinda rya Family Squad nyuma yo gupfunyikirwa na Meddy Saleh ngo ntamuhe serivise uko bikwiye ngo yiyemeje kubwira abanyarwanda ibibi n’ubunebwe bya Meddy Saleh.

Uyu Meddy Saleh ni umugabo umaze kubaka izina mu bikorwa byo gutunganya akanayobora amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Umuhanzi Spax yagize ati: “Meddy Saleh abantu benshi baramwemera hano mu Rwanda kandi nanjye ndamwera ariko noneho ngiye kumushyira hanze ikibyimbye kimeneke”.

JPEG - 93.7 kb
Spax avuga ko Meddy Saleh ari umunebwe kandi ngo akunda amafaranga nkuwayataye.

Ibi yabivuze abishingiye ku ndirimbo yitwa Wah Wi ago do ngo yahaye Meddy Saleh ngo amukorere videwo yayo ndetse ngo akanamwishyura amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000 frw) n’andi atazi umubare yagendeye mu bindi ngo ariko bikarangira amashusho yari yiteguye kubona atayabonye.

Spax avuga ko Meddy yamupfunyikiye akamukorera ibintu bibi ngo kuko yaje kuvumbura ko iyi ndirimbo ye (Wah wi ago do) ngo Meddy yafashe amashusho yayo ngo ayajugunyira umwana yigisha gukora amavidewo witwa Bob Raheem ngo ariwe uyikora ari nabyo byaje gutuma Spax ayibona nkuko atari abyiteze.

Spax ikindi cyamubabaje ngo ni uko Meddy Saleh ariwe mu producer wa mbere wakoze indirimbo za Family Squad indirimbo yitwa Feeling Bad n’indi yitwa Laha muri sitidiyo yitwaga The Future Production, ngo ariko akaba atabiha agaciro.

Yagize ati: “Sinzi niba anabyibuka kuko niwe watumye njya mu muziki ubwo twatangizaga Family Squad we n’umuvandimwe wanjye witwa Mosad. Ibi byonyine byatuma uyu mugabo yakwibuka ibyo bihe bya kera akankorera ibirenze ibyakorera abandi bantu, kuko urumva ko njye ndi nk’umuvandimwe we”.

Spax kandi avuga ko hari n’indi ndirimbo yakoranye n’umuhanzi w’I Bugande witwa Pallasso (umuvandimwe wa Jose Chameleon na Weasel) ngo nayo ni Meddy Saleh wayifatiye amashusho ngo ariko kugeza ubu ntabwo arayimuha.

JPEG - 79.5 kb
Producer Meddy Saleh wahemutse

Twagerageje kuvugisha Meddy Saleh ngo agire icyo avuga kuri ibi ashijwa na Spax ariko ntabwo byadukundiye. Turakomeza tumugerageze igihe cyose agira icyo atubwira turabamenyesha mu nkuru itaha.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

UWASE.Clistine - 4/05/2018 saa 02:40

Muvand wibabara ntamuntu udakosa kdi ntukitege ubutungane kuri mugenziwawe sibyo?inshuro imwe siyo yatuma urakara bikabi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X