Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Byakomeye hagati ya Bruce Melody na Christopher

Abahanzi bakomeye mu Rwanda mu njyana ya RnB, Bruce Melody na Christopher Muneza bakomeje guhigana ubutwari, umwe ati: “Ni njyewe uzegukana Guma Guma y’uyu mwaka”. Undi nawe ati: “Ntawa mpiga, ni njye ugomba kwegukana igikombe”.

Aya magambo yatangiye kumvikana ubwo abahanzi bose bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma batangiraga kwimenyereza (repetition) indirimbo bazaririmba mu bitaramo bitandukanye bazakora mu gihe irushanwa rizaba ritangiye.

By’umwahariko Bruce Melody yemeza ko ariwe ugomba kwegukana iri rushanwa mu gihe na Christopher Muneza nawe ari uko abitekereza.

JPEG - 87.7 kb
Ni inde uzacyijyana

Christopher Muneza yabwiye umunyamakuru wacu ko uyu mwaka ingufu ze n’umutima we byose yabishyize kuri Guma Guma ngo kuko igihe amaze mu muziki n’inshuro amaze kujya muri iri rushanwa, ngo asanga afite ubumenyi n’ubushobozi bwo kuryegukana.

Ati: “Umwaka ushize negukanye umwanya wa 2 ndetse n’uwaw’ubanjirije nabwo nari nayabaye uwa 2, kubera ibyo rero nsanga ko kuba uwa 2 imyaka 2 kikurikiranye, aribyo nshingiraho mvuga ko uyu mwaka ngomba kwegukana iri rushanwa kandi nkaryegukana mu bice 2 birigize uko byose byakabaye”.

Ibi bice bibiri Christopher yavugaga ni uko abazahemba bagabanijwemo 2, umwe akazatorwa n’abafana undi nawe agatorwa n’akanama nkemurampaka ariko birashoboka ko umuhanzi umwe ashobora kwegukana iyo myanya yombi arinabyo Muneza Christopher yifuza gukora uyu mwaka.

JPEG - 51.7 kb
Christopher ati: “Ni njyewe uzegukana Guma Guma y’uyu mwaka”

Ku ruhande rwa Bruce Melody nawe avuga ko irushanwa ry’uyu mwaka rigomba kwegukanwa n’abafana b’umuziki we ndetse ngo na miliyoni bazaha uwatwaye igikombe zose uko zakabaye uko 45 zikajya mu maboko ya Bruce Melody.

JPEG - 113.3 kb
Melody nawe yakaniye ati: “Ntawa mpiga, ni njye ugomba kwegukana igikombe”

Ubwo yari kuri KISS FM kuri uyu wa kabiri, Bruce Melody yagize ati: “Umva rero twumvikane, njyewe umwanya wa mbere muwibagirwe (abwira Austin nawe uri muri iri rushanwa) kuko mugomba gushakira muyindi myanya y’inyuma kuko uwa mbere wabonye nyirawo. Ni njyewe ntawundi. Kandi ziriya miliyoni zose uko 35 nzazitwara”.

Aya magambo ya Bruce Melody yumvikanisha ko nawe yifuza kwegukana ibice 2 by’ibihembo nyamukuru bizatangwa muri iri rushanwa kuko uzaba witwaye neza ku rubyiniro azamezwa n’akanama nkemuramaka, azahebwa miliyoni 20, mu gihe uzatorwa n’abafana we azahebwa miliyoni 15, yose hamwe akaba miliyoni 35 zavugwaga na Melody.

Iri rushanwa rizatangira ku itariki 26 z’ukwezi kwa 05/2018 rikazasozwa kuya 14 z’ukwa 7.

Abahanzi bazakora ibitaramo bitanu (Roadshow 5) I Gicumbi, Musanze, Huye, Rubavu n’igitaramo nyamukuru (grand final) kizabera I Kigali.

Abahanzi 10 batowe n’abanyamakuru, abavangavanga imiziko mu tubari n’utubyiniro (Djs) n’abatunganya umuziki ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda nibo bazaba bahatana muri iri rushanwa.

Aba bahanzi ni: Bruce Melody, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Jay C, Khalfan, Just Family, Active, Queen Cha na Young Grace.

Iriheruka mu mwaka ushize wa 2017 PGGSS, ryegukanwe n’istinda Dream Boys, iryari ryabanje mu 2016 naryo ryari ryegukanwe na Urban Boys, mu gihe iryabaye mu 2015 ryari ryegukanwe na Butera Knowles.

PGGSS ya 4 yabaye mu 2014 yegukanwe na Jay Polly, iyabaye mu 2013 nayo itwarwa na Riderman, iyabaye mu 2012 yagukanwa na King James mu gihe iyabaye bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa yegukanwe na Tom Close.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/04/2018 saa 16:47

MELODY WE ARARENZE PE KUKO AFITE UBURIRIMBO BWIZA BUSHIMISHA ABAKOBWA NABASORE KWIJWIHO ARARENZE MUHAYE AMAJWI YOSE ATWIFUZAHO NATAGYITWARA TUZAHANA ABABISHIJWE NSIGAYE NDI KWIZERA UNCAKA 0778444336 MELODY ARARENZE
Kanda hano umusubize

mufarume abudull - 27/04/2018 saa 11:54

brunci turinyuma yawe wewe urashoboye endereya gusondambere brunci umwaa turagushigikiye
Kanda hano umusubize

KABERA Timothe’e - 26/04/2018 saa 15:04

Nta gushidikanya, igikombe ni ica Bruce Melody.Melody , abafana bawe tukuri inyuma,turagushigiki ye kuko urashoboye . Nta bwoba na mba. Melody ,oye oye oye tuzagutora 100%.
Kanda hano umusubize

- 26/04/2018 saa 14:50

Nta gushidikanya, igikombe ni icya Bruce Melody.Tukuri inyuma, tuzagushigikira,kuko urashoboye musaza .
Kanda hano umusubize

BRUCEMELODY JANUARY - 28/04/2018 saa 03:51

muraho!njyewendumva ari BRUCE wacyegukanakukoyakozecyanemuruyumwaka kandi nabandinzikobabivugabacyo.murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X