Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

CAF:Iranzi na Savio bashobora kudakina umukino APR Fc izahuramo na Anse Reunion

Abakinnyi 2 b’ikipe ya APR FC nibo badafite ibyangombwa byo gukina amarushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo(CAF Confederation Cup).

Abo bakinnyi ni Nshuti Dominique Savio na Iranzi Jean Claude batarabona ibyangombwa byo gukinira iyo kipe.

APR FC izakira ikipe Anse Reunion yo muri muri Seychelles muri “CAF Confederation Cup” Kucyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018 kuri Stade Amahoro i Remera mu mukino ubanza w’icyiciro cya mbere.

Impamvu abo bakinnyi batemerewe gukina uwo mukino ubanza, ni uko abo bakinnyi bohereje ibyangombwa byabo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) bakererewe.

Iranzi na Nshuti bazaba bemerewe gukina mu gihe APR FC izaba yarenze icyo cyiciro ikerekeza mu kindi muri iryo rushanwa.

Abakinnyi ba APR FC bemerewe gukina uwo mukino ubanza

Abazamu

Kimenyi Yves, Ntaribi Steven na Mvuyekure Emery.

Ba myugariro

Rukundo Denis, Ombolenga Fitina, Ngabonziza Albert, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Songayingabo Chaffy ndetse na Buregeya Prince.

Abakina hagati

Mugiraneza Jean Baptise bita Migi, Twagizimana Martin Fabrice, Bizimana Djihad, Nshimiyimana Imran, Butera Andrew, Hakizimana Muhadjili, Sekamana Maxime ndetse na Nkinzingabo Fiston.

Ba rutahizamu

Nshuti Innocent, Byiringiro Lague, Bigirimana Issa, Itangishaka Blaise na Twizerimana Onesme.

Abo bakinnyi babuze ibyangombwa ntabwo bakiniraga APR FC mu mwaka ushize, baguzwe vuba.

Iranzi yavuye muri Zesco United yo muri Zambia yagiyemo avuye muri APR FC mu gihe Savio yavuye muri AS Kigali bananiwe kumvikana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bosco Nyamagabe - 8/02/2018 saa 13:27

Nibashakirwe Ibyangombwa Cuba Kugirango Bakomeze Kudushimisha APR Yacu Oye Oye
Kanda hano umusubize

- 8/02/2018 saa 09:50

Tunapowa Tunakosa Bajouel ,alakini,bengine Minaona,biko Ngufu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X