Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Cassanova washyize hanze Video y’indirimbo yise"911"yavuze ku muzungu uyivugamo ikinyarwanda.

Umuhanzi w’umunyarwanda Cassa uzwi nka Cassanova yahise yavuze ko umusore w’umuzungu wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye avuga ikinyarwanda, yakuriye mu Rwanda ndetse anafite ibyangombwa byo mu Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Cassa yashyize hanze indirimbo yise 911, ikaba yarasohokanye n’amashusho yayo.

Muri aya mashusho indirimbo igiye gutangira hagaragaramo umusore ufite uruhu rwera ari kumwe na Cassa bagenda baganira mu muhanda, gusa icyatangaje abantu benshio ni uburyo adidibuza ikinyarwanda adategwa.

Aba agira ati “ Ariko bariya bakobwa wababonye? Yebaba wee‼ None se reka dusubireyo, muri week end rwose ndaki! Ejo rwose. None reka sasa dupange, tubipange neza neza, noneho sasa ejo...”

Mu rwego rwo kumara amatsiko ababonye iyi ndirimbo bakibaza kuri uyu musore, Cassa abinyujije kuri Instagram yavuze ko uyu musore yavukiye akanakurira mu Rwanda ndetse afite ibyangombwa by’u Rwanda.

Yagize ati “ abantu bakomeje kumbaza aho Dj Shaqt yigiye ikinyarwanda. Uyu musore rero twarakuranye afite na pasiporo rwose y’abanyarwanda, yavukiye Nyarugenge azi no kwivuga.”

Uyu musore witwa Shaqt asanzwe akora akazi ko kuvanga imiziki (DJ) akaba abikorera muri Canada. Uyu musore umaze imyaka igera ku 10 akora akazi ko kuvanga imiziki, azwiho ubuhanga bwo kuvanga injyana zitandukanye, biryohereza abanyabirori.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 31/03/2018 saa 00:06

cassa turakwemera cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X