Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Charly na Nina bongeye kugaruka kuri bimwe mu bikorwa bafite muri uyu mwaka

Itsinda ry’abakobwa babiri bamaze kwandika izina mu muziki wo mu Rwanda aribo Charly na Nina,nyuma y’uko bari bamaze igihe basa n’abacecetse bo bakavuga ko bari bari mu karuhuko, bongeye kugarukanimbaraga bashimangira ko muri uyu mwaka bafitemo ibikorwa byinshi ndetse byaramuka bihuriranye na Guma Guma bakaba batayitabira.


Mu gihe habura iminsi mbarwa kugira ngo abahanzi bazitabira PGGSS8 bamenyekane, Charly na Nina bakomoje ku bijyanye no kuzahatana muri iri rushanwa, aho bagaragaje ko amahirwe yo kurijyamo ari make cyane.

Charly na Nina bagize bati “Guma Guma n’akazi, tubaye tudafite ibindi bikorwa bakaduhitamo twahatana, gusa mukwa 5 dufite Tour mu burayi, mukwa 7 no mukwa 8 nabwo dufite akandi kazi, biramutse bidahuriranye twazayitabira.”

Mu mwaka wa 2017, Aba bakobwa batoranyijwe mu bahanzikazi bagomba kujya guhatana mu irushanwa rya PGGSS7 gusa ku munota wa nyuma bahita basezera, bavuga ko hari izindi gahunda bwite bafite zitumye batazitabira iri rushanwa, Nyuma yo gusezera kwabo, Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha niwe wahise abasimbura.

Aba bakobwa bavuga ko ubusanzwe iyo umuntu abonye ikimufasha mu kwihutisha iterambere rye akibungabunga kugirango arusheho gusingira indi ntera, akaba ari nayo mpamvu ngo bashimira abari bagize uruhare ngo baboneke muri iryo rushanwa n’ubwo bitabakundiye ko bakomeza ku bwimpamvu zabo bwite.

JPEG - 144.5 kb
Charly na Nina bakunze gutumirwa mu bitaramo iburaya

Charly ubusanzwe yitwa Rulinda Charlotte na Nina witwa Muhoza Nena bamaze kwamamara mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi babikesha ibihangano byabo bikunzwe nka Try ME(Nshyashya), Mfata, Zahabu, Indoro n’izindi nyinshi.

Amashusho y’indirimbo Try me ya Charly na Nina

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X