Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Diamond wageze ikigali,arateganya guhura n’abafana be i Nyamirambo bakaganira

Nk’uko byari biteganyijwe ko Diamond agomba kuba ari ikigali mu mpera z’icyi cyumweru, niko byagenze kuko yamaze kuhagera,akaba anateganya kugera i nyamirambo kugirango aganire n’abafana be.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo nibwo Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze iminsi atangaje y’uko ashaka gutura mu Rwanda, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yinjiye yamamaza ubunyobwa aherutse gushyira ku isoko.

Abdul Nasibu uzwi nka Diamond Platnumzni afite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye, afite urubuga rwa internet ‘Wasafi’ rucururizwaho ibihangano bye n’abandi bahanzi bakorana, anaherutse gutangira gucuruza ubunyobwa mu Rwanda abinyujije muri kompanyi yamufashije kubusakaza mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram amenyesha abanyarwanda by’umwihariko abari mu Mujyi wa Kigali ko azaza kuharuhukira Yagize ati “Rwanda! Ngiye kumara impera z’icyumweru muri Kigali. Muze twishime, dufate amafoto, muntembereze umujyi wanyu.”

Kuri gahunda uyu muhanzi afite harimo Gusura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, gukora ibikorwa by’urukundo, guhura n’abafana be no kujya gusura inzu azagura’.

Kuri uyu wa gatanu ahagana ari bugenderera agace ka Gatsata aho aza gusura abana bavukanye ubumuga bwo kutabona bafashwa n’ Umuryango Jordan Foundation.

Saa cyenda z’uyu munsi aragirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri Marriot Hotel, nyuma ajye gusura isoko rya Nyarugenge.

Ejo kuwa 20 Mutarama, 2018 azajya gusura inzu ye.Nyuma afite gahunda yo kubonana n’abafana be i Nyamirambo hanyuma nimugoroba asubire iwabo muri Tanzania yavukiye asanzwe atuyemo n’umugore we.

JPEG - 480.1 kb
Diamond ntiyavuganye n’itangazamakuru
JPEG - 437.6 kb
diamond yahise yerekeza ku modoka yagombaga kumutwara

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ni salamaa - 20/01/2018 saa 09:19

yaya ndamukunda cyane turamwemera nazi iwacu nyamirambo seweet seweet nemb one ya turakwemera
Kanda hano umusubize

- 19/01/2018 saa 08:49

ibyo ndabiz neza araha yemey uwundi muhigo tuuuu! tera imbere mwana. ndkwibuk utangirra kwayandrimbo bita, ( nitalejea) ntiwari bwagender mur V8 main uwiteka amaz kuguha akayabo karenz V8. $@ if faut kujya ushimira iyaguhaye. Nyagasani yesu.
Kanda hano umusubize

- 19/01/2018 saa 07:10

byiza cyane umusitari wacu
Kanda hano umusubize

NTAKIRUTIMANA ZACHEE - 19/01/2018 saa 11:30

uraho muvandi ?ndagukunda cyane
Kanda hano umusubize

NTAKIRUTIMANA ZACHEE - 19/01/2018 saa 11:30

uraho muvandi ?ndagukunda cyane
Kanda hano umusubize

NTAKIRUTIMANA ZACHEE - 19/01/2018 saa 11:30

uraho muvandi ?ndagukunda cyane
Kanda hano umusubize

NTAKIRUTIMANA ZACHEE - 19/01/2018 saa 11:30

uraho muvandi ?ndagukunda cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X