Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Diplomate ntakozwa iby’iminsi mikuru imwe n’imwe

Umuhanzi Diplomate umenyerewe mu Rwanda mu ndirimbo zikunda kugaruka kuri politike avuga ko hari iminsi yashyizweho n’abazungu iyo ikaba ari ikizira kuri we kuyizihiza icyakora akavuga ko iminsi mikuru yo mu idini ya islam no muri afrika yo ayizihiza.

Umuhanzi Diplomate umenyerewe mu Rwanda mu ndirimbo zikunda kugaruka kuri politike avuga ko hari iminsi yashyizweho n’abazungu iyo ikaba ari ikizira kuri we kuyizihiza icyakora akavuga ko iminsi mikuru yo mu idini ya islam no muri afrika yo ayizihiza.

Kur’icyi cyumweru ari kuri Radiyo isango star umuhanzi Diplomate abajijwe ku bijyanye n’umunsi wo kwibuka abari n’abategarugori,yavuze ko atajya yemera iminsi mikuru imwe n’imwe kuko ngo yashyizweho n’abazungu bigatuma kuba yafata umwanya we ngo yizihize iyi minsi mikuru bidashoboka kuko abifata nk’aho byaba ari uguta umwanya.

Yagize ati:”Mama wange cyangwa n’undi wese ntabwo uyu munsi ari bwo namwibuka ahubwo mpora mwibuka iminsi yose, ni gute wambwira ko umuntu agenerwa umunsi umwe mu minsi igize umwaka,ngewe nasanze atari ngombwa ko najya mfata umwanya wange ngo nte igihe ngo ndibuka iminsi imwe n’imwe kuko yashyizweho n’abazungu biteqwe n’impamvu zabo twe tutazi”.

Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko nubwo hari iminsi mikuru imwe n’imwe atibuka cyangwa se atizihiza,gusa avuga ko hari indi minsi mikuru azirikana ndetse akayizihiza nk’iminsi mikuru nyafurika,iy’idini ndetse n’iminsi mikuru ya leta y’u Rwanda.

Yagize ati:”iminsi mikuru ngewe nizihiza ni iminsi mikuru y’idini yange ya islam nk’umunsi w’ilayidi,iminsi mikuru nyafrika, iminsi mikuru yo mu Rwanda”.

Abajijwe niba adashobora kwifatanya n’abantu mu kwibuka umuntu runaka nk’umunsi wo kwibuka nelson Mandela n’abandi bantu bibukwa,aha akaba yavuze ko iyi minsi yo ashobora kuyitabira ndetse akifatanya n’abandi kuyizihiza bitewe n’uko aba bantu bibukwa baba barakoze ibikorwa bikomeye byiza kandi byagize akamaro ku bantu.

Diplomate ni umuhanzi wagiye amenyekana ahagana mu myaka ya za 2008,ubwo yari mu kigero cy’umuziki hamwe na ba Meddy,the Ben gusa akaba yaraje gusa ugwa mu cyobo kugeza ubu atari yikuramo aho yagiye mu gihugu cy’ubugande gukora ibirebana n’ubucuruzi akaza kugaruka asanga iby’umuziki byaramaze kusa n’ibimusiga,gusa akaba avuga ko akomeje gushyira imbaraga mu muziki we kugira ngo yongere kwigarurira imitima ya benshi nk’uko byahoze ndetse akaba aheruka gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi the Ben bise KARIBU SANA.
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X