Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dj Pius ari gufata amashusho y’indirimbo izitirirwa alubumu agiye gusohora

Dj Pius amaze iminsi ari gufata amashusho y’indirimbo yitwa Rwanda Iwacu, igomba no kwitirirwa alubumu (Album) ye ya mbere agiye gushyira ahagaragara mu bihe biri imbere, mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka wa 2018.

Dj Pius amaze iminsi ari gufata amashusho y’indirimbo yitwa Rwanda Iwacu, igomba no kwitirirwa alubumu (Album) ye ya mbere agiye gushyira ahagaragara mu bihe biri imbere, mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka wa 2018.

Rwanda Iwacu ni indirimbo yakozwe na Iyzo pro (mu buryo bw’amajwi: Audio) ikazaba ikuriye izindi ndirimbo 15 zigomba kuba ziri kuri iyi alubumu (Album).

Amashusho yayo yayobowe kandi atunganwa na Meddy Saleh ubarizwa muri Press It

Ni Album ya mbere ya Dj Pius izaba isohotse. Mu gitaramo cyo kuyimurika ngo hazaba harimo abahanzi batandukanye yaba abo mu Rwanda no mu karere ngo ariko umushyitsi mukuru azaba ari Dr Jose Chameleon wa Uganda, banakoranye indirimbo “Agatako”.

Iki gitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Dj Pius kizabera ahantu habiri yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mujyi wa Musanze.

Dj Pius yasobanuye ko yahisemo gukorera ibitaramo bye mu mujyi wa Kigali na Musanze ngo kuko yasanze ari ibice bifite umubare munini w’abakunda umuziki.

Ati: “Buriya niba warabibonye neza, igitaramo cya The Mane cyabereye Musanze cyerekanye urukundo abanyamusanze bakunda abahanzi nyarwanda”.

Dj Pius yamenyekanye cyane aririmbira mu itsinda rya Two For Real, nyuma rikaza gusenyuka agatandukana na mugenzi we bakoranaga, Dj Pius ashishikajwe no kuzamura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Amaze iminsi akora indirimbo zitandukanye ku giti cye, ndetse n’izindi ahuriyemo n’abahanzi batandukanye zirimo indirimbo ze zikunzwe cyane nka Wabulila wa, You Get it, Agatako ari kumwe na Chamelione ndeste na Play It Again ari kumwe na Good Life.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyodusenga jean Pierre - 25/04/2018 saa 06:49

Cong kandi courage
Kanda hano umusubize

Niyodusenga jean Pierre - 25/04/2018 saa 06:49

Cong kandi courage
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X