Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dominic Ashimwe yifashishije Bibiliya ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Dominic Ashimwe yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 ubu bwicanyi bwatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Yavuze ko hari ahakomeye u Rwanda rwanyuze ndetse ko hari intambwe nziza rwateye kigana ku iterambere rirambye. Yongeyeho ati “Kandi si aho gusa kuko twifuza no kugera kure kurushaho.”

Yongeyeho ati “Amahano yagwiririye igihugu cyacu muri Mata 1994 ni amateka akomeye kuri cyo no kuri twe abana bacyo tudakwiye kwemera ko asibangana burundu. Ni amateka dukwiye guhora twibuka ariko duharanira kwiyubaka, twiteza imbere, twimika urukundo muri twe, twitoza kubabarira.”

Dominic Ashimwe uririmba izihimbaza Imana, yavuze ko ibi kugira ngo bigerweho Abanyarwanda bakwiye kugandukira isengesho no kwiragiza Imana muri byose. Ati “Ibi tuzabifashwamo no kubaha Imana kuko ni yo rukundo igira imbabazi zihoraho iteka.”

Yakomeje avuga ko abahanzi bafite akazi gakomeye ndetse ko bakwiye gukora iyo bwabaga umuziki bakora ukera imbuto nziza ku muryango Nyarwanda no ku batuye Isi muri rusange.

Ati “Ijwi ry’umuhanzi ndibonamo imbaraga zidasanzwe kimwe n’undi wese wumvwa agakurikirwa n’abantu benshi bagendeye ku byo akora babona cyangwa bumva. Niyo mpamvu ibyo akora n’ibyo avuga byose akwiye kwigengesera akabigenzurana ubushishozi ko ari ibyubaka umuryango Nyarwanda ndetse n’abatuye Isi muri rusange.”

Yongeraho ati “Ububasha umuhanzi aba afite ku bamutega amatwi, iyo abukoresheje nabi bugira ingaruka mbi zikomeye, yabukoresha neza bugakiza benshi ndetse bukagira uruhare mu kubaka igihugu cye."

Dominic Ashimwe yifashishije Bibiliya avuga ko hari ibyo Imana yiteguye gukorera Abanyarwanda. Ati “Ndifashisha imirongo nk’ibiri gusa Imana itubwira nk’Abanyarwanda yiteguye gukorera Abanyarwanda.”

1. "Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora" (ibi byanditswe muri 2 Abakorinto 1:10.)

2. "Izahanagura amarira yose ku maso yacu kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize." (Ibyahishuwe 21:4)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gisagara Tom - 14/04/2018 saa 06:51

Nanjye nk'umuntu warokotse genocide muli 1994,nagirango nkoreshe Bible mbwire abantu bafite ibibazo.Imana ishaka ko iyi si iba paradizo,ntihagire ikibazo na kimwe kibamo.Yashyizeho umunsi w'imperuka,kugirango izahindure ibintu.Kuli uwo munsi,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa (imigani 2:21,22).Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,tuzishima cyane.Tuzaba dukina n'intare n'inzoka (Yesaya 11:6-8).Abantu bake bazajya mu ijuru,nibo bazategeka isi nshya ya paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Kwaheri abicanyi,abasambanyi,abajura,abacura abandi,abarya ruswa,abantu barwana,etc...Soma 1 Abakorinto 6:9,10.Niba ushaka kuzaba mu isi nshya cyangwa ijuru,shyiramo imbaraga ushake imana cyane,we kwibera mu byisi gusa.Kuko abantu bibera mu byisi gusa,imana ibafata nk'abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X