Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore abakinnyi 18 Rayon Sport igiye kujyana muri Tanzania

Hatangajwe abakinnyi 18 ba Rayon Sports bagomba kwerekeza i Dar Es Salaam guhangana na Young Africans, Kwizera Pierrot wari uhagarariye abandi bakinnyi mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ko biringiye abafana ba Simba SC kandi bakazatsinda uwo mukino.

Hatangajwe abakinnyi 18 ba Rayon Sports bagomba kwerekeza i Dar Es Salaam guhangana na Young Africans, Kwizera Pierrot wari uhagarariye abandi bakinnyi mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ko biringiye abafana ba Simba SC kandi bakazatsinda uwo mukino.

Ni abakeba b’ibihe byose muri Tanzania, ndetse aho ari ho hose Young Africans ikiniye usanga abafana ba Simba SC bafana ikipe iri gukina na yo, ibi bigatuma abakinnyi ba Rayon Sports biringira kuzaba bafite abafana benshi ku kibuga, ibintu bavuga ko bizatuma bahakura amanota atatu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kwizera Pierrot usanzwe ari Visi Kapiteni wa Rayon Sports, yagize ati: “Dufite umukino wa kabiri na Young Africans, ni umukino ukomeye ariko tuwiteguye neza. Nizeye neza ko hazaba hari abafana benshi, ndabizi nakinnyeyo, abafana ba Simba SC bazaza kudutera ingabo mu bitugu. Ubu ndumva meze neza nta kibazo.”

Muri icyo kiganiro n’Abanyamakuru, Umutoza Ivan Jacky Minnaert yari yahisemo kuzana Kwizera Pierrot na Mutsinzi Ange wavuze ko nta kibazo na kimwe kiri mu bakinnyi, bityo ko ubu umwuka ari mwiza.

Mutsinzi yagize ati: “Tugiye muri Tanzania gushaka amanota atatu. Ni yo ntego yonyine, kandi twizeye ko azaboneka. Ubu umwuka ni mwiza mu ikipe, nta bibazo biturimo.”

Mutsinzi atangaje ibi nyuma y’umwuka utari mwiza watutumbaga muri Rayon Sports, aho bamwe mu bakinnyi bashinjwaga guhengamira ku ruhande rw’abatifuriza ineza iyi kipe yabo, bigatuma mu mikino imwe n’imwe bitsindisha ibitego bitari ngombwa hagamijwe kwirukanisha umutoza.

Ibi byarushijeho kuba bibi nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Mukura VS 0-0 i Huye mu cyumweru gishize, aho hari n’itsinda ry’abakunzi ba Rayon Sports bashatse gusagarira umutoza Ivan Minnaert warimo ababuza kugira ibyo bagurira abakinnyi mu nzira bava gukina uwo mukino.

Umutoza Ivan Jacky Minnaert we yatangaje ko atagiye muri Tanzania ajyanywe no kugarira ngo adatsindwa ibitego, ahubwo ngo agiye gusatira cyane kugirango ikipe ye ibe ari yo ibitsinda.

Ati: “Turashaka gutsinda, turashaka amanota atatu. Bijya bibaho ariko twe ikituraje ishinga ni ugusatira, turashaka gukina umukino wacu tukotsa igitutu Young Africans tugatsinda ibitego.”

Urutonde rw’abakinnyi 18 Rayon Sports ijyana muri Tanzania:

1. Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (GK)

2. Kassim Ndayisenga (GK)

3. Mutsinzi Ange ‘Jimmy’

4. Manzi Thierry

5. Faustin Usengimana

6. Mugabo Gabriel

7. Mugisha Francois ‘Master’

8. Kwizera Pierrot

9. Nyandwi Saddam

10. Eric Rutanga

11. Mugume Yassin

12. Manishimwe Djabel

13. Muhire Kevin

14. Bimenyimana Bonfils Caleb

15. Shaban Hussein ‘Tchabalala’

16. Mbondi Christ

17. Ismailla Diarra

18. Yannick Mukunzi

Rayon Sports irahaguruka i Kigali ku isaha ya saa tanu z’ijoro ry’uyu wa mbere tariki ya 14/5/2018, ikazakina na Young Africans kuwa gatatu tariki ya 16/5/2018.
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Uwasejennifer - 15/05/2018 saa 11:35

Icyonicyokabis!
Kanda hano umusubize

Roma - 15/05/2018 saa 11:28

Hi, ko mwari mwavuzeko Faustin Usengimana yahagaritswe umukino umwe na CAF?!
Kanda hano umusubize

Roma - 15/05/2018 saa 11:27

Hi, ko mwari mwavuzeko Faustin Usengimana yahagaritswe umukino umwe na CAF?!
Kanda hano umusubize

- 14/05/2018 saa 19:17

reyon oyeeeeeerr!!!!
Kanda hano umusubize

Uwasejennifer - 15/05/2018 saa 11:32

Reyor turabakunda ahomurihose tubarinyuma peee!!!
Kanda hano umusubize

- 14/05/2018 saa 18:08

SUCCESSFULL
Kanda hano umusubize

kamana - 14/05/2018 saa 11:34

Birashoboka ko bashobora kugenda bagatsindira Young iwabo, kuko football burya ntiwayiringira byatuma Young yirara ikizera intsinzi mbere y'umukino. Umukinnyi witwa Kalebu Bonfils jye mbona umutoza akwiye kumuhindurira umwanya akina ho ubu. Maze akamugarura inyuma agakina hagati. Kwicaza ku ntebe y'abasimbura umukinnyi usorekaye unareshya kuriya, ni uguhomba ndakubariye. Niba hari uwabasha kubyongorera Umutoza, yaba amugiriye inama nziza niba na we atarabibona cg Ngo atekereze kumusimbura. Nd'uriya mutoza nafata Kalebu nkamumenyereza gukina hagati.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X