Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore abapapa bo muri kiriziya gaturika batunze abagore-AMAFOTO

Muri uyu mwandiko turifuza kubagezaho urutonde rwa bamwe ma ba Papa babanye n’abagore mbere yuko batorerwa uwo murimo, abakomeje kubana nabo bakora uwo murimo n’abaguye mu byaha by’ubusambanyi mu gihe bari Abapapa, hamwe na bamwe mu bana’ bagiye babyara.

Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, nta tegeko ryariho ryavugaga ko Abapadiri n’ababakuriye mu murimo w’Imana bakomeza kuba ingaragu ntibarongore.

Nta gushidikanya ko benshi mu ntumwa za Yesu zari zifite abagore n’abana,ibi bikaba binahamywa n’inzandiko zituruka ku ba Papa, cyokora cyera habayeho imiryango imwe n’imwe y’abihaye Imana yategekaga kuba ingaragu, abo ni nk’abitwa aba moines n’aba Ermites , Ahandi na none ni mu makonsili amwe n’amwe yasabaga ko umuntu wimikwa mu ri uwo murimo w’ubupadiri adashaka umugore Nubwo mu ma konsile amwe n’amwe yasabaga kuba umuntu ari ingaragu, ngo abe umupadiri, mu turere tumwe na tumwe, Muri Konsile y’i Latran ahagana mu mwaka wa 1139,nibwo kiliziya gatorika yemeje ko nta we uzongera kwimikirwa ubupadiri, atarasezeranye kuguma kuba ingaragu.

Impamvu z’icyo cyemezo ntizisobanutse neza, kuko ubusanzwe abanyadini bashyigikiraga gukora umurimo w’Imana warashatse kuruta kuba ingaragu, bifatwa nk’imibereho idafite ireme, umuntu atakwizera mo kutagwa, no kurindirwamo ibishuko. Imwe mu mpamvu ivugwa yaba yaratumye hajyaho iri tegeko yaba ari uko habaga ibibazo bituruka ku inshingano umupadiri ufite umugore n’abana yari afite zo kubaraga umutungo we, ari wo w a kiliziya..

Uko biri kose iri tegeko bigaragara ko ridaturuka mu mahame y’Ibyanditswe Byera ahubwo ari politiki ya Kiliziya, kuko ari ibishingiye mu byanditswe, n’abadiyakoni ntibajya barongora kimwe n’abayobozi bo mu ma kiliziya yo mu burasirazuba bw’isi. Mu isezerano rishya hatwereka ko Petero wabaye umwepiskopi wa mbere w’I Roma Yari afite umugore haba mbere y’uko aba umwepiskopi w’i Roma, haba nyuma yaho.

Abapapa babanaga n’abagore mbere yo kwimikwa.

Petero, intumwa Ya Yesu, ariwe Umwepiskopi wa mbere wa Roma(, yari afite umugore nkuko bigaragazwa n’iyi mirongo(Mat 8:14,15;Lk 4:38; Mark1: 29-31; Papa Kelema(1265-1268)-Papa Hormisdas(514-523)wari ufite umugore nyuma akaba umupfakazi, niwe Se wa Papa Silveri-Papa Yohani 17 (1003), yabyaye abahungu 3, bose baba abapadiri Abatunze abagore batasezeranye: Papa Piyo wa 2(1484-1492), yabyaye abana 2 batemewe n’amategeko-Papa Inosenti wa 7, yabyaranye, n’umucakarakazi ukomoka muri Nubiya. Abatunze abagore cyangwa bakabyara nyuma yo kwimikwa: Papa Jules wa 2(1503-1513) yabyaye abakobwa 3 Papa Paulo wa 4(1534-1549), yabyaye abahungu batatu n’umukobwa 1, Silvia Rufini,

Abapapa bashinjwa ubusambanyi butandukanye.

Papa Yohani 12, avugwaho kuba yaragiranye imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje isano rya hafi(incest), ngo yapfuye ari mu gikorwa cy’ubusambanyi. Yohani wa10, yagiranye ubusambanyi n’Umutegetsikazi, wo mu muryango w’i bwami Papa Alegizandre wa 6-Papa Sixte wa 4 uyu ngo yaryamanaga n’abagabo, ; Papa Benuwa wa 9 na Papa Victor wabaye mu busambanyi cyane, uyu ngo yiswe ibyago bya Kiliziya nkuko bivugwa n’ikinyamakuru Catholic Encyclopedia.Uyu ngo yageze aho bimuyobera,, iby’ubuPapa abivamo, ararongora.

Aba bose bavugwaho kuba barakoze ibintu by’uburaya, n’ubusambanyi bwo mu rwego rwo hejuru

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vedaste - 30/12/2017 saa 13:25

Urakoze kudutesha umwanya !
Kanda hano umusubize

vedaste - 30/12/2017 saa 13:25

Urakoze kudutesha umwanya !
Kanda hano umusubize

- 30/12/2017 saa 11:57

NIBA UMUTWARO WAWE UWUSHOBOYE IKORERE UWABANA BAWE ABANDI UBAREKE CYANGWA WAHAMAGARIWE IVUZIVUZI KANDI NDABIVUZE URI UMUDIVE NIBO BAGIRA AMATIKU
Kanda hano umusubize

Careca - 29/12/2017 saa 15:49

Arega nabo n'abantu nk'abandi gusa umunyamakuru agaragaje ko yiboneraga 50 /100 mwishuli. Muzatugezeho naba pasiteri bameze gutyo
Kanda hano umusubize

kana - 29/12/2017 saa 14:12

Mwadukijijeabakonvwayeri9convoiyeur) muduteza biriya bisambobishyira amafaranga ku makarita dukoresha tigiye muribisi. Uti bimeze bite: umuha amafaranga akakwereka ko ayashyizeho kandi ntayo yashyize kw'ikarita, wagera kuri bisi ugakozaho amafaranga akaba make kandi wari wishyuye abayashyira ku makarita arikontibabikore. Mudukize abo bajura, n'imanza z'urudaca hao abagenzi bategera imodoka.
Kanda hano umusubize

Anitha - 29/12/2017 saa 13:47

Yeweee,sindi umucatholique ariko rwoseniyo church nemera iri stress free,naho abandika ngo babanze barebeumugogo uri mu maso yabo,mwirengeramuburyo bumwe Haricyo ikintu cyanditswe kigira uwo gifasha cg kigusigira Naho amadini yose ni amwe,tureke fanatism twimike urukundo
Kanda hano umusubize

iramukunda - 28/12/2017 saa 12:24

Komerezaho rero utubwire n'ibyaha byawe n'iby'abapasteur bakora kandi bafite ingo...... Ibi ntacyo bitwungura. Buri muntu azabazwa ibye. Banza urebe umugogo uri mu jisho ryawe nyabusa we. Atari impuhwe z'Imana ni nde warokoka
Kanda hano umusubize

semana - 28/12/2017 saa 07:16

Urakoze cyane munyamakuru.Nuko mbona abagatolika banditse bakurakarira nyamara ari ibintu bizwi neza muli Hitory.Nubwo wanditse aba Paapa 12 gusa bakoze ubusambanyi,hari abandi benshi babukoze ku mugaragaro n'ababukoze rwihishwa.Nubwo amadini yose yiyita ko aturuka ku Mana,ntabwo aribyo,kuko hafi ya yose akora ibintu byinshi imana itubuza.Intambara na Genocide byabaye mu Rwanda,byakozwe na millions z'abantu bitwaga Abakristu.Abaslamu nabo nubwo biyita ko aribo bafite ukuri bonyine,reba ukuntu barimo kwicana hagati yabo mu bihugu byinshi by'Abarabu.Ibya Paapa byo biteye ubwoba.Nyamara abayoboke be bose bamwita "Nyirubutungane",mu gihe Bible ivuga ko "nta ntungane ibaho" (Umubwiriza 7:20).Biriya byo kugira abandi bantu Abatagatifu,kandi nawe atari umutagatifu,ni ugusuzugura cyane imana.Babyita Usurpation (gukora ikintu nta burenganzira baguhaye).Nari nibagiwe kukubwira ko,uretse Fanatism y'Abagatolika nta hantu na hamwe Bible ivuga ko PETERO yabaye Paapa.
Kanda hano umusubize

Jonh musanze - 28/12/2017 saa 16:50

Ntangazwa nuko mwibagirwa imitwaro yanyu mukajya kwikorera iyabandi. Reka kuvuga kuri Papa wihereho ubanze wandike ibyaha ukora ubone wandike ibyabandi. kdi nibwira batabigutumye, yewe nuwaba yabigutumye nawe si miseke igoroye. Mwiyeze ubwanyu.
Kanda hano umusubize

- 28/12/2017 saa 05:51

What the point
Kanda hano umusubize

SIBOMANA - 28/12/2017 saa 04:31

NIMUHORANE IMANA
Kanda hano umusubize

b - 27/12/2017 saa 17:15

Ni iki wunguye abakristo mu byo uvuze?
Kanda hano umusubize

niyitegeka Odad - 27/12/2017 saa 17:11

muraneshya cyane nukuri kuko ntabwo petro yabaye Umu papa ubwo nubuyobe bukomeye cyane kuko nta numwa ya Yesu yabaye papa, kuko Yesu yaje ahakana ubupapa kuko bavugako aribanyirubutugane kandi ari abanyabyaha bokubabarirwa na maraso ya Yesu, nyirubutugane numwe gusa ni Yesu wenyine kuko niwe utarakoze icyaha abandi bose nabanyabyaha ntabwo aribanyirubutugane.
Kanda hano umusubize

mihigo - 27/12/2017 saa 16:09

Nta cyiza waba uzi kuri kiliziya? Tubona bubaka amashuri,ibigo by'imfubyi,bagira imiryango ifasha.....erega kuvuga ngo Bible, ese Imana yigeze itegeka ko nyuma ya Bible nta kindi gitekerezo abantu bakunguka? Ibyo gusambana byo ntimukabiteho igihe kuba padiri musenyeri,papa yasambana ni nk'uko n'abashakanye bica isezerano bagacana inyuma kdi barasezeranye.
Kanda hano umusubize

kadogo - 27/12/2017 saa 05:32

iyi nkuru ntacyo imariye abasomyi. uretse gusebanya
Kanda hano umusubize

Alice - 3/01/2018 saa 19:31

Ngo " uretse gusebanya se" ubutaha niyandika ko mu myaka ya 1500 kiriziya yashyizeho urukiko rwaciraga imanza abo bitaga abahakanyi bakabica rubi nabwo uzakwedura iminwa? Waruzi ko hari n'abaziraga gusa kuba batunze bibiliya? Niba ubyibuka neza harya Galile yishwe nande azize ko mu bushakashatsi bwe yavumbuye ko isi izenguruka? Urwo rukiko ruyobowe na papa ntirwabyise ubuhakanyi rukamwirenza? Gusa mu byange cg mubyemere amadini hakubiyemo n'iyo gaturika bifite urubanza rw'amaraso! Ibyahishuwe 18:1-4.
Kanda hano umusubize

Alice - 3/01/2018 saa 19:37

Ngo " uretse gusebanya se" ubutaha niyandika ko mu myaka ya 1500 kiriziya yashyizeho urukiko rwaciraga imanza abo bitaga abahakanyi bakabica rubi nabwo uzakwedura iminwa? Waruzi ko hari n'abaziraga gusa kuba batunze bibiliya? Niba ubyibuka neza harya Galile yishwe nande azize ko mu bushakashatsi bwe yavumbuye ko isi izenguruka? Urwo rukiko ruyobowe na papa ntirwabyise ubuhakanyi rukamwirenza? Gusa mu byange cg mubyemere amadini hakubiyemo n'iyo gaturika bifite urubanza rw'amaraso! Ibyahishuwe 18:1-4.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X