Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore amagambo atangaje yakoreshejwe na Producer Heavy Kick mu ndirimbo ye Controller

Umuhanzi akaba n’umuproducer Hano mu Rwanda uzwi nka Heavy Kick nyuma yo gutangaza ko agiye kuzajya abikora byose, umva amagambo atangaje yakoresheje mu ndirimbo ye nshyashya.

Umuhanzi wamenyekanye cyane nk’umuproducer witwa Heavy Kick mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yakoreshejemo amagambo atarasanzwe yo gutaka umukobwa mbega kuburyo byateye abantu benshi kwibaza ubuhanga uyu muhanzi yakoresheje.

Nyuma yuko uyu mu producer ashyira hanze zimwe mu ndirimbo z’umuhanzi Sintex nkiyamenyekanye cyane yitwa WHY ndetse na Ndabyimenyera, ubu noneho nawe yatangiye gushyira hanze indirimbo ze nawe zikoze mu njyana ya Dancehall.

Mu kiganiro Heavy Kick yagiranye na Imirasire.com, yavuze ko kuba ari producer bizamufasha cyane kuzamura impano ye y’ubuhanzi.

Umva amagambo yabivuzemo agira ati: “kuba ndi producer bizamfasha cyane kubifatanya n’ubuhanzi kuko ubundi ntago waba uri producer ngo unanirwe kuririmba kandi ari wowe wirirwa wirekera abahanzi uko babigenza.”

Muri ino ndirimbo rero uyu muhanzi yakoreshejemo amagambo atangaje atarajyaga akoreshwa n’abandi bahanzi baririmba indirimbo z’inkundo hano mu Rwanda. Amwe mu magambo yakoresheje ni nko kuvuga ati; Kujagajaga; iyi nimvugo yakoresheje ashaka kuvuga ko akora ku mubiri wose w’umukunzi we ko rwose ntana hamwe ajya amuhisha, kubura Controller; ibi ngo bishatse kuvuga ngo kubura uko wakwigenzura, mbega ko iyo bari kumwe ananirwa kwigenzura.

Umva indirimbo nawe
https://www.youtube.com/watch?v=ofap7J4_0T4

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X