Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore amagambo wakoresha ugira inama umuntu ugiye gushinga urwe (ibihozo).

IBIHOZO ni indiribo zaririmbirwaga abakobwa mu gihe bagiye gushaka cyagwa mu gihe ari abageni, akeshi zabaga ziganjemo inama zuko ugomba kwitwara nagera iw’abandi ndetse nuburyo agomba gufata neza umugabo. Akeshi ngo ba nyirasenge buwo mukobwa ngo nibo baziririmbaga bagira inama abakobwa babo.

urugero rw’indirimbo y’igihozo: Mutuma ukeye uteze nk’icyeza ya RUGAMBA Cyprien

Mutima ukeye uteze nk’icyeza
Mahoro asendereye azira icyena,
Urabe icyemezo cy’umurava,
Uhora uturanga twese,
Urarwubake cyane.

Ntukajye uhinda nk’inkuba yesa,
Ntambyeyi igendana inkubiri.
Urabe Rugwiro use na Rugwiza
Mubagusanga bose Urarwubake cyane.

Uwaguhetse akaguha ibere,
Ngo ubeho rembo ritatse iraba.
Ngo urabe rebero ry’iumigenzo We yagutatse myiza.
Urarwubake cyane.

4. So wakubyaye ari ku nteko,
Ngo inzira yawe ni intera ndende
Urajye utekereza ko intaho Iruta agashungo kubu.
Urarwubake cyane.

Ba nyogosenge basetse bose
, Banagusengasiranye ubwuzu.
Uramenye ubwenge ubarinde ubwoba Bwurugo rwawe rwiza.
Urarwubake cyane

6. Abana bose bari ku byahi
Ngo ubeho byiza bibaha ibyuzo Baragusengera ibyishimo
Murugo rwawe rwiza. Urarwubake cyane
Urabeho shenge shema ry’iwac
Mubawe bose uhafite ishimwe
Ntabwo washeshe ibanga rikwiye
Umwari w’irwanda nkawe Urarwubake cyane.

8. Mwari twahoranye muruhimbi,
Urabeho shenge ntitukijyanye
Uru ruzinduko rukujyanye
Ruraguhe ineza
Urarwubake cyane.

9. Mugabo ugenda ukabuye isheja
Wowe dushinga ishimwe
Uramenye ntashakiro ry’ibintu riruta umuntu nkuyu. Urarwubake cyane

10. Simbi dusingiza umusi uragiye
Naho amatage ubu turatashye
Ntituguhaye abo
twaguhaye Baragukunda ni abawe. Urarwubake cyane.
yanditswe na: Niyirora Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X