Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore uko Muyoboke Alexis afata injyana ya HipHop mu Rwanda.

Muyoboke Alexis uzwi nk’umujyanama w’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda gusa ubu utangaza ko nta muhanzi bari gukorana muri iyi minsi nyuma y’aho atandukaniye na Charly na Nina asanga ngo injyana ya HipHop atari injyana yacuruza mu Rwanda.

mu gihe iyi njyana ikunzwe cyane cyane n’urubyiruko hano mu Rwanda Muyoboke we ngo asanga yi njyana bigoye ko yakorera amafaranga muri Afurika nk’uko bigenda ku zindi njyana nka R&B, na Afro Beat. yagize ati:

“kuri Njyewe Hip Hop ntabwo nyifata nk’iyacuruza, nujya no kureba abo duturanye, uzasanga Hip Hop ari bake cyane, kuko iriya njyana navuga ko ari inyamerika, yaje gufata intera igakomera muri Amerika ariko wareba ku Isi muri rusange uzasanga abaraperi baho ari bake. No mu Rwanda rero nicyo kimwe”

akomeza avuga ko n’ubwo hari abaraperi bakomeye ndetse bakorera amafaranga menshi hano mu Rwanda, ariko abakora iyi njyana hari ibirori baba badashobora kuririmbamo cyane cyane ibirimo abanyacyubahiro mu gihe abakora izindi njyana hose bahajya.

yagize ati:

“Riderman arakomeye ariko ntabwo uzamusanga aririmba mu bukwe, aho aririmbye usanga ari hahandi abantu bikundira umuziki bisanzwe, ariko hahandi ba King James ajya, ntabwo yahajya. Ntabwo uzajyana umuntu uririmba Slowly nurangiza ujyaneyo n’uririmba za njyana bita iz’umujinya.”

Gusa Muyoboke yavuze ko umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop aramutse ayikoze ashyizemo ubwenge ishobora kumutunga n’ubwo atatumirwa mu kuririmba mu birori byiyubashye cyangwa ubukwe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X