Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Drake mu rugamba rukomeye rwo gushaka umukobwa wamukunze akabyandika mu gahanga

Hashize imyaka isaga 7 umukobwa wagaragaje amafoto ye gusa agahisha amazina ashakishwa n’umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Drake, nyuma y’aho uyu mukobwa yeretse amahanga yose ko akunda uyu muhanzi ,maze akaza no kubishimangira agafata akabyandika mu gahanga aho anyuze hose bakabona ko ariwe muhanzi yemera kandi akunda cyane.

Uyu muhanzi Drake w’imyaka 31 y’amavuko usanga akundwa n’abantu batari bake ku isi,Drake uririmba injyana ya Hip Hop rimwe akavanga na R&B maze injyana ze by’umwihariko izo aba yaririmbyemo urukundo zigakundwa kurushaho.

Ntibyatinze umukobwa yanditse mu gahanga ke izina Drake ,amafoto y’uyu muobwa yagiye ahagaraga muri 2011 maze uyu muhanzi Drake yifuza guhura nawe ngo amusuhuze ariko kugeza magingo aya ngo ntaramubona kandi arabyifuza kuko ngo yamweretse ikintu kidasanzwe kuri we.

Drake ati”mu byukuri ni byiza pe njye byarandenze hariya harimo urukundo rwinshi ntabasha gusobanura nanubu ndacyamushaka nibura menye amakuru ye”n’ubwo Drake aguka gutya yongumati”ariko nta nubwo ibyo yakoze ari byiza ku buzima bwe kuko Tattoo sinziza nagato yangiza umuntu ubu nanjye sinarota nyishyiraho”.

Twavugako umuhanzi Drake ari mu bahanzi batemera ibishushanyo byo ku mibiri bizwi nka Tattoo uyu yanamenyekanye mu ndirimbo nka;Take Care yakoranye na Rihanna,Worst Behaviour,Started from Bottom,ndetse na God’Plan.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X