Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Emmalito na Yvonne bahoze kuri Royal TV bagiye kuri Contact TV

Emmalito na Yvonne bari bamaze gukundwa n’abatari bake mu kiganiro The Sun Up
Abanyamakuru Emmalito na Yvone bamenyekanye cyane ubwo bakoraga kuri televiziyo y’abanyakenya yitwaga Royal TV yafunze imiryango, kuri ubu bagiye kongera kugaragara kuyindi televiziyo mu kiganiro kimwe.

Emmalito na Yvonne bari bamaze gukundwa n’abatari bake mu kiganiro The Sun Up
Abanyamakuru Emmalito na Yvone bamenyekanye cyane ubwo bakoraga kuri televiziyo y’abanyakenya yitwaga Royal TV yafunze imiryango, kuri ubu bagiye kongera kugaragara kuyindi televiziyo mu kiganiro kimwe.

Amakuru atugeraho yemeza ko aba banyamakuru bombi (Emmalito na Yvone) bakoraga ikiganiro kitwaga The Sun Up kuri Royal tv bagiye gutangira ikiganiro gishya kuri Contact tv, ikiganiro kizaba kitwa The Impact.

Niba ntagihindutse ngo baratangira iki kiganiro vuba bishoboka ndetse ngo ni muri uku kwezi kwa gatanu. Mu kiganiro kigufi twagiranye na Emmanuelle Murenzi ‘Emmalito’ yatubwiye ko hari bimwe bacyegeranya ngo ku buryo nibamara kubibona byose bazahita batangira icyo kiganiro cyabo ntakabuza.

Yagize ati: “Hari ibintu bitaratungana neza, ariko nabyo ntabwo bizatinda kuboneka tugahita dutangira ikiganiro”. Ibi bitaraboneka ngo hari bimwe biri ku ruhande rwabo ndetse n’ibindi bigomba gukorwa n’ubuyobozi bwa televiziyo bagiye gukorera (Contact Tv).

JPEG - 165.8 kb
Emmalito na Yvonne bakunze gukora udushya, aha naho bavuzweho byinshi kandi ari ifito isanzwe

Ibyo ku ruhande rw’aba banyamakuru ngo bari gutegura icyumba bazakoreramo ikiganiro cyabo mu buryo bunogeye amaso nkuko byemezwa na Emmalito.

Yvonne Ingabire agiye kongera gukorana na mugenzi we Emmalito nyuma y’uko mu bihe bishize yari yatangiye akazi gashya k’ubunyamabanga uhoraho mu nzu ya muzika izwi nka The Mane Music Label ibarizwamo abahanzi nka Safi Madiba, Queen Cha na Marina.

Umurerwa Solange

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/05/2018 saa 04:03

twari tubakumbuye
Kanda hano umusubize

uwiringiyimana viollette - 3/05/2018 saa 16:04

ndabikunze cyane gusa narinziko mwashakanye kubera iriya foto arko ntacyobitwaye ndabikundira dissiiiwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X