Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese koko Aline Gahongayire yaba yiraririye kuri P Fla?

Hakomeje kubaho impaka nyinshi hagati y’abakunzi b’umuziki nyarwanda nyuma y’ibiganiro byakunze biherutse guca mu bitangazamakuru bitandukanye aho umuhanzi Aline Gahongayire yavugaga ko atari azi umuraperi PFLA mbere y’uko bakorana indirimbo.

Hakomeje kubaho impaka nyinshi hagati y’abakunzi b’umuziki nyarwanda nyuma y’ibiganiro byakunze biherutse guca mu bitangazamakuru bitandukanye aho umuhanzi Aline Gahongayire yavugaga ko atari azi umuraperi PFLA mbere y’uko bakorana indirimbo.

Gahongayire yemeza ko ari PFLA wamwihamagariye akiva muri Gereza, maze akamwibwira ndetse akamusaba ko bakorana indirimbo ngo ariko mbere ntabwo yari amuzi.

Hari abakunzi b’umuziki nyarwanda bavuga ko aya magambo ya Aline Gahongayire arimo ibinyoma ngo kuko abahanzi nyarwanda batazi izina PFLA ari bacye.

Umwe muri bo yagize ati: “Biriya Aline Gahongayire yavuze ni ukubeshya, kuko ntakuntu yaba atari PFLA cyane ko akunze kuba ari kumwe na bariya bantu bo muri Kina Music kandi bariya bazi abaraperi hafi ya bose kandi ndabizi neza bajya babaganiraho”.

Hari n’abandi bemeza ko byashoboka cyane ko Gahongayire atari kumenya PFLA ngo cyane abahanzi baririmba Gospel batajya bamenya amakuru y’abaraperi.

Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla yubatse izina mu muziki wa Hip Hop mu Rwanda kubera amagambo akomeye yakunze gukoresha mu ndirimbo ze.

PFLA amaze iminsi mike avuye muri gereza kuko yafunguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, akaba yarafunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne bakunze kwita ‘Mugo’.
Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

twizeyimana eric - 15/05/2018 saa 15:43

yarabeshye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X