Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese umuhanzi Eric Senderi aratabarwa agobotorwe ku ngoyi y’ubukene imwugarije?

umwaka wa 2016-2017,ni bimwe mu bihe byazonze Senderi ahanini mu buryo bw’amikoro kuko wasanganga ataka avuga ko bumumereye nabi kugeza ubwo yigeze gutangaza ko ajya abyuka mu cyakare akajya guhagarara kwa Rubangura ategereje ko hari uwamuha akazi.

Uyu muririmbyi uzwi cyane nka Senderi International Hit yongeye gutakamba asaba abo bireba bafatanya n’ubuyobozi bwa Bralirwa kumufasha bagakuraho inzitizi ituma umuhanzi urengeje imyaka 35 atitabira irushanwarya Primus Guma Guma Super Star.

JPEG - 120.2 kb
Senderi ngo akumbuye guhura n’abafana be

Senderi yabisabye atakamba avuga ko akeneye kongera kwigaragariza abakunze be kandi ko anugarijwe n’inzara.

Biteganyijwe ko muri uyu wa 2018 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rizaba riba ku nshuro ya 8 rizakomeza.Muri 2016, Senderi yakuwe ku rutonde rw’abahanzi 10 cyo kimwe na Danny Vumbi kubera y’uko barengeje imyaka 35 y’amavuko.

Abakuwemo ntibumvikanye neza n’ubuyobozi butegura iri rushanwa aho bavugaga ko irushanwa rigamije kureba umuhanzi ukunzwe atari umuhanzi ukuze mu Rwanda.

Senderi amaze iminsi myinshi yugarijwe n’ubukene bukabije,imodoka ye yaragonzwe atangira kugendera kuri moto.Yakunze kwandika agaragaza ko kudakora ku mafaranga yo muri Primus Guma Guma Super Star ari bimwe mu byamuteye ubukene.

JPEG - 59.1 kb
Imodoka ye yamumazeho ifaranga kubera guhora ipfa

Kuri ubu rero, Senderi yasabye buri wese bireba kumufasha akongera gusubira mu bahanzi bahatanira iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8 riza muri uyu mwaka rika irushanwa rukumbi ribera mu Rwanda ritanga amafaranga menshi.

Yagize ati “ Bavandimwe Bralirwa, EAP namwe banyamakuru, mwese muri rusange, nimuntabare nzagaragare muri Guma Guma y’uyu mwaka kuko nkumbuye abafana banjye kandi naribokoreye muri 2017, muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko akeneye kwerekana itandukaniro rye n’abandi bahanzi yongera gukomoza ku bukene bukabije afite kuburyo asubiye mu irushanwa yakongera kwigurira agacupa.

Yagize ati “Abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n’abandi bahanzi mu irushanwa rimwe rukubi rikomeye ribera mu Rwanda! Ndabasabye mwokabaho mwe, inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n’umuziki gusa.”

JPEG - 109.4 kb
Ubu ageze aho gutega moto

Ubuyobozi bwa Bralirwa bufatanye na EAP mu gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba buri mwaka,bafatanya n’abanyamakuru ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’umuziki mu gihitamo abahanzi 10 baryitabira.

Iri rushanwa biracyagoye ku menya neza amategeko arigenga,uko iminsi ishira indi agataha bagenda bahindagura amategeko yo kugirango umuhanzi yinjiremo.Ubuyobizi bwumvikana buvuga ko bagamije kunoza imikorere.

Imirasire yagerageje kuvugana na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubu akaba n’umuyobozi wa EAP itegura irushanwa rya Guma Guma kugirango atangaze niba koko bazagira impuhwe ngo Senderi asubire muri iri rushanwa ariko ntibyadukundira,kuko atashoboye kwitaba telefoni.

Senderi International Hit watangiye umuziki mu mwaka wa 1998, atangaza ko atari yaba umusitari ngo kuko we yicisha bugufi akaba yumva azaba umusitari muri 2020.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

FAUSTIN - 9/01/2018 saa 17:45

URETSEKO IYO ABIMENYA YARI GUFATA IRIYA KOBONGOBO (IMODOKA ISHAJE)AKANDIKAHO PRIMUNS WENDA BRARIRWA YARIKUJYA IMUHA NAYA PIBURISTE AHO IPARITSE YARIKUBA ICYAPA
Kanda hano umusubize

FAUSTIN - 9/01/2018 saa 17:35

HAHAHA NDAMUSHINYITSE UMUNTU NKURIYA KOKO PEEEE!NONESE KUKI AYO YAGIYE ABONAYOSE ATIZIGAMIRAGA KOKO WABONA YARAYAJYANAGA KUMASUZA ZA U G
Kanda hano umusubize

Ruhaya - 9/01/2018 saa 14:03

Uyu kandi nareba nabi azisangari kuririmbira kumihanda iyo za Gikondo, Kimironko nahandi.Ageze mumyaka agomba gufata icyemezo cyejohe hazaza.Natagifata ubu ahazaza niho hazakimufatira kandi kizaba gisharira. Yemere anywuwo muti.
Kanda hano umusubize

solar - 9/01/2018 saa 07:11

Niba hatarimo gukabya kw'abanyamakuru, senderi koko azarira ngo nibamubabarire asubire mu li guma guma, abana bato barangije kaminuza nta kazi ,nabo barire! yakoze akandi kazi, niyegere abacuranzi bagenzi be bakorane ibitaramo. Naho kugendera kuli moto si igisebo.nibya benshi
Kanda hano umusubize

john - 8/01/2018 saa 08:05

Ni gute waba ufite permis ukaburara?hari imirimo myinshi cyane wakora nka Grand frère.
Kanda hano umusubize

Mwubah - 7/01/2018 saa 15:48

Twasigigawe.nasubire.munkotanyi.ahembwe.kandi.anahembwa.agabademobe?
Kanda hano umusubize

IVE - 7/01/2018 saa 15:46

NIYIHANGANE
Kanda hano umusubize

Ngirababyeyi Claude - 7/01/2018 saa 15:24

Turagushyigikiye eric
Kanda hano umusubize

alfa - 6/01/2018 saa 16:04

None se riramutse rivuyeho burundu yapfa? Yashatse se undi muvuno. Abandi bahanzi ntibari gukora ibitaramo? Umuherwe Warren Buffet ngirango ni we waba yarasabye abantu kutabeshwaho n'isooko imwe y'umutungo "Never depend on one source of income" bityo rero wirira try your best bro!
Kanda hano umusubize

THOMAS - 5/01/2018 saa 14:35

SENDERI WANZE GUSHAKA HAKIRI KARE TUGUSUBIZE MUNGOBYI ABANA BAJYEHE??
Kanda hano umusubize

kagenzi - 5/01/2018 saa 13:30

Umugabo w`ibiganga nka Senderi ataka ate ngo inzara iramwishe uretse abanyamakuru muba mwamamaza abantu mukanakabya? Intore ntiganya ngo ishaka ibisubizo! Sinumva ko ngo yabaye intwazangabo? Azajye KVCS bamwe birirwa batwaka amafranga ya parking bamuhe akazi ko kwishyuza. Cyangwa se sinumva ngo agira permis azi gutwara niba atarayiguze? Azajye muri RFTC Dodo amuhe akazi! Hari byinshi umugabo nk`uriya yakora kubw`imbaraga n`amaboko ye aho kwirirwa ataka ngo byacitse! Niba adashoboye gukoresha ubwonko cg amaboko agaragara tubona wenda azabe umupfubuzi ngo na byo bisigaye byinjiza dore ko nabonye ubanza yibitseho ukuntu!!!!!!!! Mbiswa ra! Niganiriraga, ariko ngo hari ubwo umusazi asara akarigwaho!!!!
Kanda hano umusubize

clapton. - 8/01/2018 saa 11:25

wamugabowe ukwiye agacupa .intore nka senderi irashakira ibisubizo muri primus nagende wamugani kvcs imuhe akazi CG dodo ubwo ntumuhaye ligne koko.CG ashake 100milles ajya betting ashake aya essance.napowe sha na muhamud mose yafatiye amavubi.ahubwo natangire agurishe utwe hakiri kare atarajya mumyenda bakabiteza cyamunara.
Kanda hano umusubize

UWIZEYIMANA ABRAHAM - 5/01/2018 saa 05:56

ayomakuru niyo twifuza
Kanda hano umusubize

FAUSTIN - 9/01/2018 saa 17:41

NAMWE MURASHINYAGURA AGIRA IBIHESE KO IBYO MUBA MWITA IBYE ARUKUBYITIRIRWA KUBERAKO ARI UMU STAR MUZAREBE KO NAMAGIRWA ICYO MUZI NKA KARIYA KABARI MUMUZIHO RITAZASIBWA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X