Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese wari uzi ko guhumeka cyane bihosha uburakari?

Ababyeyi benshi usanga bakunze kurakara cyane iyo abana babo bakosheje ugasanga batonganya abana babo cg bakabakubita nyamara ayo makosa wenda yoroheje bityo ntibamenye ko hari uburyo bakoresha bagahosha uburakari.

Kuvugira hejuru akenshi ababyeyi babikora iyo umwana akoze amakosa atuma umubyeyi arakara agahita amubwira n’ijwi rirenga amutonganya. Ibyo rero ntago ari byiza dore ko byigisha abana nabo kuvugira hejuru kandi bikanabereka ko udafite ubushobozi ku makosa bakoze.

Bituma kandi umwana agira ubwoba kurenza uko yamenya amakosa yakoze akikosora. Mu gihe rero udashaka gusakuza ibi ni ibyo wakora :

Tegura umunsi wawe : byaba byiza utangiye usenga ukanasoma amagambo aguha imbaraga uri bukoreshe ku munsi. Ibi bituma wirirwa utuje.

Tegura umwanya wo kubonana n’abana : mu gihe ugiye guhura n’abana, tangira utekereza ku buryo uri bubavugishe mu gihe bakoze amakosa utekereze cyane cyane ku makosa bakunze gukora atuma usakuza.

Irinde kirogoya : niba udakunda kurogowa mu byo ukora panga gahunda ku buryo mu gihe uba uri kumwe n’abana uba aribo ushyizeho umutima, ibyo ushaka gukora nta kikubangamira ugikore baryamye cyangwa bari ku ishuri.

Shyira mu gaciro : abana bakora amakosa amwe n’amwe adakanganye, kko kwiyanduza, kumena ibyo agiye kunywa, kwanga ibiryo bimwe na bimwe. Ishyire mu mutwe ko ari ibisanzwe ayo makossa ntakurakaze.

Iga guhumekera hejuru igihe warakaye : utangiye kumva uburakari buzamuka, humeka umwuka mwinshi witonze inshuro nyinshi, bizagufasha gutuza uburakari. Noneho uze kuvuga utuje

Imuka icyumba : niba wumva urakajwe n’ibyo umwana akoze cyangwa akubwiye, banza uve mu cyumba murimo, ufate iminota micye yo kubanza gutuza hanyuma ubone kumubwira icyo ushaka ko akosora.

Kuvuga wongorera : aho gusakuza, ahubwo wavuga wongorera, bituma abana babona ko hari igihindutse, bagatega amatwi kandi utabasakurije.

Rimwe na rimwe gusakuza ni ngombwa nko mu gihe uri kubuza umwana ikintu cyamumerera nabi,nko kugwa, cyangwa kujya mu muhanda ariko mu buzima bwa buri munsi ntago ari byiza kubikora kuri buri kosa umwana akoze.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kumenya - 29/01/2018 saa 14:12

Ntabwo ari uguhumeka cyane, hatagira ubyitiranya no gusemeka! Ni uguhumeka neza, ushyitsa umwuka mu nda (deep breathing).
Kanda hano umusubize

Edmond Rubakare - 25/01/2018 saa 00:56

Mbeg'inama Nziza ! Harakabaho imirasire.com
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X