Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese wari uzi ko ngo kugeza ubu bamwe mu muryango wa Tricia utariyumvisha neza ko Tom Close ari umukwe wabo nyawe?

Bamwe mu muryango wa Tricia ngo ntibaremera neza ko Tom Close ari umukwe wabo nyawe bitewe n’uko ngo uyu mugabo ari umuhanzi kandi bikaba bikunze kugaragara ko abaririmbyi bakunze kugira akajagari mu rukundo.


Umuhanzi Muyombo Thomas wamenyekanye cyane nka Tom Close, mu mwaka wa 2013 nibwo yarushinganye n’umukunzi we Niyonshuti AngeTricia, ariko burya ngo ntibyamworoheye na gato kuko uyu mugore yari yaratinye kumwerekana iwabo.

Nk’uko uyu mugabo yabisobanuriye ikiganiro Amahumbezi cya Radio Rwanda, ngo iki ni kimwe mu byamugoye cyane mu gutereta umugore we, ubu bafitanye abana 2, kuko ngo yari yizeye neza ko amukunda ariko ko yari afite impungenge zikomeye zo kumwerekana mu muryango kuko ngo yari umuhanzi.

Yagize ati “Icyangoye ni ukumutinyura kubibwira iwabo. Yarankundaga ariko akagira impungenge ko mu rugo iwabo bashobora kutazabyakira neza kuko ndi umuhanzi. Wenda bari gukeka ko ngiye kumurarura. Yumvaga afite ubwoba ko bazemera ko ibiri hagati yacu ari urukundo rw’ukuri.”

Ibi rero byatumye Tom Close afata umwanzuro wo kubyigiramo maze akajya amutungura akajya iwabo wa Tricia atabizi, yahagera Tricia akabona nta mahitamo afite uretse kubivuganaho n’iwabo.

Tom ati “Mu kubimutinyura, hari igihe namutunguraga nkaba najya n’iwabo atabizi, atabishaka ariko icyo gihe byatumaga abona uko abiganiraho n’iwabo.

Nubwo byageze aho iwabo wa Tricia bakamenya Tom ndetse bakamushyingira n’umukobwa wabo, kugeza ubu umubare munini w’abagize umuryango we ntibaremera neza ko bakundana by’ukuri kuko ngo uyu mugabo ari umuhanzi.

Tom yahamije ko kugeza ubu abagera kuri 50% bose bataramwakira nk’umukwe nyawe.

Kugeza ubu Tom na Tricia bamaranye imyaka ikabakaba 4 babana, bamaze kubyarana abana 2, umukobwa Ella n’umuhungu Ellan.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

christian augustin - 17/01/2018 saa 15:34

rwose ndumva tom close mwaruriya rugo ntibamwera buriya bamufashe nki ndaya
Kanda hano umusubize

HABIMANA EMMANUEL - 14/01/2018 saa 05:00

AHAAA BIRATANGAJE
Kanda hano umusubize

uwayo - 14/01/2018 saa 03:04

ubuse tom close ni umuririmbyi kuruta uko ari umuganga oya pe uburirimbyi ntacyo buvuze kuri we cyane ko yaririmbaga akiri muto byari iby'abana aririmba urukundo
Kanda hano umusubize

- 13/01/2018 saa 07:18

njyewe Ugiriwabo Devotha wamenyekany cyn mu ka video ndikurapa indirimbo y umunyamerika ntazi ibyo muvuze ntimuzongere mujy mumvuga
Kanda hano umusubize

- 15/01/2018 saa 03:48

Bakuvuze he se Deborah we?
Kanda hano umusubize

micomyiza - 15/01/2018 saa 03:58

Bakuvuze he se Deborah we?
Kanda hano umusubize

Jose KALE - 16/01/2018 saa 06:03

Nkuzi uri mu kabari,ariko nabonaga ucyeye kandi uryoheye ijisho we!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X