Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese waruziko ufite impamvu 7 zatuma ushima Imana mu buzima bwawe?- Bishop Dr. Fidèle MASENGO

*UFITE IMPAMVU YO GUSHIMA IMANA* *Luka 13:1-5* Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati”Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya […]

{{}}
UFITE IMPAMVU YO GUSHIMA IMANA

*Luka 13:1-5* Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati”Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?

Abantu begereye Yesu bamubwira amakuru y’abanyagalilaya biciwe mu rusengero na Pilato. Babibvuga bumvaga abapfuye barazize ibyaha bakoze. Muri icyo gihe hari na none n’andi makuru y’abantu 18 bari bagwiriwe n’umunara w’i Silowamu. Mu myumvire y’abantu b’icyo gihe impfu nk’izo zafatwaga nk’ibihano by’Imana ku banyabyaha.

Ibi byanditswe byanyigishije byinshi nsanga umuntu wese urimo gusoza uyu mwaka agomba kuzirikana:

1) Gupfa ni kimwe mu bintu cyashoboraga gushikira buri wese muri 2017:
Abo twabuze muri 2017 ntibazize amakosa bakoze. Ntabwo abagejeje 2018 aribo bakoze neza. Waba wibaza ko gupfa byashoboraga ku kubaho?

2) Nta wapfuye 2017 abyiteguye:. Abagiye muri 2017 hafi bose bari bazi ko bazageza 2018. Bagiraga imigambi n’imishinga bigera muri 2018 ndetse na nyuma yabwo. Ndetse n’abari barwaye indwara zidakira bahoraga bumva bizahinduka bagakira.

3) Ntaho urupfu rutasanga umuntu: Ntaho umuntu yajya ngo arukwepe. Bariya Banyegalilaya baguye mu rusengero. Abantu 18 bavugwa baguye i Silowamu. Aho niho hantu hari umutekano wizewe cyane kurusha ahandi. Ariko urupfu rwarahabasanze! Ntabwo ugejeje 2018 kubera ko aho uri hatekanye. Hari abaguye mu bihugu bimaze imyaka itabarika bitarangwamo intambara, ibihugu isi ifata ko bitekanye kurusha ibindi. Hari n’abari mu bihugu bivugwa mo intambara ariko batapfuye. Uribuka ko aho warindiwe ariho abandi bapfiriye?

4) Abagiye ntacyo tubarusha:Nta n’icyo twakoze ngo tutagenda. Twagiriwe ubuntu bwo kurangiza uyu mwaka. Ese wibuka ko ari amahirwe wagize? Waba se wibuka ko igihe cyose watakaza ayo mahirwe? Tekereza uyatakaje none!

5) Igihe icyo ari cyo cyose uhereye none Imana yaguhamagara: Ubyiteguye ute? Ubaye uhawe amahirwe yo kwandika ubuhamya bazasoma utakiriho, wakwandika iki? Ndibwira ko hari ababura ibyo bakwandika!

6) Buri wese mu bagiye yahawe amahirwe yo gutegura aho azaba iteka ryose akiriho :Nawe kuba uri muzima niyo mahirwe akomeye ugifite. Uritegura kuzaba he Iteka ryose?

7) Kuba ukiriho n’icyo kintu gikomeye ufite: Ibaze nawe kuri ubwo buntu. Ushimire Igutije kubaho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Imanirashoboye daneir - 1/01/2018 saa 13:26

Turashimimana Koyaturinse,Tubifurije,umwaka.mushya muhire Imanibarinde,P
Kanda hano umusubize

Sezibera - 29/12/2017 saa 14:06

Urakoze wowe witwa HATARI.Nibyo koko.Ntabwo upfuye aba yitabye imana.Bible ivuga ko aba agiye mu gitaka.Hanyuma niba yarakoze ibyo imana idusaba akiriho,Yesu yavuze ko azamuzura ku munsi wa nyuma,agahembwa ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Bisome muli Yohana 6:40.Naho abantu bapfa batumvira imana,biba birangiye batazazuka.Soma Abagalatiya 6:8.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko upfuye aba yitabye imana.
Kanda hano umusubize

Hatari - 29/12/2017 saa 06:11

Ndasubiza Bishop Dr. Fidèle MASENGO.Muli make,arerekana ko kuba tutarapfuye muli 2017,ntacyo turusha abantu bapfuye muri uwo mwaka.Ku ngingo ya 5,aravuga ati:"Igihe icyo ari cyo cyose uhereye none Imana yaguhamagara".Abakuru b'amadini hafi ya bose,bigisha ko upfuye aba "yitabye imana".Nyamara ntabwo ariko Bible yigisha.Dore ingero:Muli Umubwiriza 9:5,havuga ko umuntu upfuye aba atumva (unconscious).Ntabwo wakwitaba imana kandi utumva.Dufate ingero 2 z'abantu bapfuye.Urugero rwa mbere:Igihe Adamu yakoraga icyaha,imana yamubwiye ko napfa azasubira mu gitaka (Intangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana,cyangwa ko azajya mu Muriro utazima nkuko amadini yigisha.Urugero rwa 2:Igihe babwiraga Yakobo ko umwana we Yozefu yapfuye,yavuze ko napfa azasanga umwana we mu kuzimu (Intangiriro 37:34).Ntabwo yavuze ko azasanga umwana we mu ijuru.Inyigisho zitandukanye na Bible,zibabaza imana cyane (Matayo 15:9).
Kanda hano umusubize

kibwa - 30/12/2017 saa 14:46

mujye muva mubukoroni.abo bapastor nibikoresho byabazungu mugukwirakwiza igengabitekerezo zabo.imana iyabakurambere bacu naho izindi nukubeshya
Kanda hano umusubize

John - 28/12/2017 saa 16:38

Mana yanjye komerezaho turikumwe kndi buradufasha
Kanda hano umusubize

NAYIGIZIKI FAUSTIN - 28/12/2017 saa 14:10

NUBATSE AKAGARI KA KIJOTE BANZE KU MPEMBA MU MURENGE WA BIGOGWE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X