Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Fazzo umwe mu baproducer bafite akajagari mu guhinduranya studio agenda akorera

Amastudoio atunganya umuziki mu Rwanda usanga avugwamo akajagari ku baproducer usanga bajarajara basimburanwa.Ibyo ushaka ingero wabareba kuri Producer Fazzo kuri ubu wamaze kugera muri Next Records.

Cyiza Fabien (Producer Fazzo) yamamaye cyane nyuma yo kugenda kwa Lick Lick aho yasigaye akorera mu nzu ya Unlimeted record bituma agira izina riremereye, gusa mu minsi ishize yasaga n’uwacecetse n’ubwo atangaza ko ibikorwa arimo gutegura ari byinshi, yakoreye abahanzi nka Riderman, Jay Polly, Bull Dogg, Fireman, ndatse na Bruce Melody avuga ko yazamuye.Kuri ubu ari kubarizwa mu yindi studio

Fazzo ni umwe muri ba Producers bagiye bakorana n’abahanzi bataramenyekana kugeza aho babaye ibikomerezwa aha twavuga nka Bruce Melody, ni umwe mu bahanzi bakuriye mu biganza bye kugeza abaye icyamamare.

Yagarutse ku mikorere mishya nyuma y’aho aviriye mu karere ka Musanze muri Studio zaho zari zaramuguze. Ngo kuba agarutse ni uko atishimiye imikorere y’aho yari ari.

Yatanjiye imikorere mishya muri Studio ya Next Records iherereye i Kigali ariko na yo itaramenyekana kuko ari bwo igitangira.

Fazzo ngo kuba ari ho aje gukorera ni uko yabonye hari ibikenewe azifashisha bizatuma akora umuziki uryoheye abantu.

Ati “Nabonye ari inzu itunganya umuziki ifite ibikoresho byose nkenerwa kandi nabonye gushingwa kwayo bigendereye guteza imbere cyane umuziki nyarwanda, mfata umwanzuro wo kujyayo.”

Fazzo ahamya ko abantu bagiye kongera kumva ibikorwa bye kurusha uko mu myaka yatambutse babyumvaga agikorana n’abahanzi bakomeye.

Ngo imigambi mishya izamufasha kugera kuri ibyo ni ugukorana neza n’abahanzi, akajya abaha ibihangano byabo ku gihe kandi yabinonotsoye ku rwego rwiza.

Abajwijwe niba guhinduranya studio bitazajya bibangamira abahanzi bakorana ,avuga ko ntacyo bitwaye ikizima ngo ni ukabaha ibyo bifuza.

Uyu musore wagiye wigaragaza mu gukora ibihangano bya benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda bikanaha amahirwe abanzi batandukanye bakamenyekana bitewe n’ubuhanga bwe, kuri ubu rero avuga ko kuba muri abo bahanzi yazamuye biganjemo aba Raperi barasubiye inyuma, ariwe babaye nyirabayazana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X