Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

GAHINI :Umusozi w’amasengesho ufatwa nk’igisubizo ku bajyaga gusengera ahantu hadasobanutse_Amafoto

I Gahini mu karere ka Kayonza hari gutunganywa ‘Umusozi w’amasengesho’ uzabera igisubizo abajyaga Kanyarira n’ahandi hadasobanutse nkuko bitangazwa na Musenyeri Alexis Birindabagabo umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Angilikani.

I Gahini mu karere ka Kayonza hari gutunganywa ‘Umusozi w’amasengesho’ uzabera igisubizo abajyaga Kanyarira n’ahandi hadasobanutse nkuko bitangazwa na Musenyeri Alexis Birindabagabo umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Angilikani.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2/1/2018 ni bwo Diyoseze ya Gahini yashyize hanze amafoto y’uyu Musozi w’Amasengesho itangaza ko imirimo yo kuwutunganya yatangiye. Nkuko Musenyeri Birindabagabo yabitangarije abanyamakuru mu mpera z’umwaka wa 2017, biteganyijwe mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka wa 2018 ari bwo bazataha uyu Musozi w’Amasengesho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera za 2017, Musenyeri Alexis Birindabagabo Alex umuyobozi w’Itorero Angilikani, Diyoseze ya Gahini akaba n’umuyobozi wa PEACE PLAN ihuza amadini n’amatorero yose yo mu Rwanda yatangaje ko i Gahini hari gutunganya ‘Umusozi w’amasengesho’, akaba ari igitekerezo Angilikani Diyoseze ya Gahini yagize nyuma yo gusanga hari abantu bajya gusengera ahantu hadasobanutse, aho bamwe bahurirayo n’impanuka.


Umusozi wa Kanyarira,.. hakunze kubera impanuka nyinshi

Ubwo yasobanuraga ubwiza bw’Umusozi w’Amasengesho bari gutunganya i Gahini, ntabwo Musenyeri Birindabagabo yigeze avuga izina ry’umusozi ari kunenga, gusa umusozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana Akarere ka Ruhango, ni wo uzwi cyane mu hakunze gusengerwa n’abantu benshi ndetse ni naho hakunze kubera impanuka nyinshi aho hari abahaburira ubuzima bitewe n’amabuye abagwira.

Ku bijyanye no kuba barahisemo umusozi w’i Gahini, yavuze ko impamvu ari ukubera ko ari ahantu hazwi mu Rwanda nk’ahatangiriye ububyutse mu Rwanda. Musenyeri Alexis Birindabagabo yagize ati: “Turi gutunganya umusozi w’amasengesho i Gahini, mukwa 6 tuzawutaha. Twumvise ngo hari abajya gusengera ahantu hadasobanutse. Mu myaka ya 1930 na mbere yaho gato, i Gahini hari ububyutse bukomeye, n’uyu munsi buracyahari, ni umurage mwiza twifuza gukomeza, tuzawuraga n’abana bacu.”

REBA AMAFOTO Y’UMUSOZI W’AMASENGESHO URI GUTUNGANYWA I GAHINIGahini Mauntain Preyer

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

karoli - 8/01/2018 saa 18:32

jye uko mbibona , uriya mu sozi wa Gahini , n ahantu ho gu sohonera ku ba kundanye cg inama mbwirwa ruhame , n ubu kera rugendo . wasengera ute , ahantu ureba abantu bari kwi nezeza mu kiyaga ? ba ryamye k umwaro wacyo ? reke ku yobya abantu mr we 😠
Kanda hano umusubize

bosco - 5/01/2018 saa 23:34

Ahubwo ni ukuhamamaza naho uwo musozi se keretse niba araho gutemberera ndabona ari ku kiyaga
Kanda hano umusubize

Emmanuel NSABIMANA - 5/01/2018 saa 15:45

Ni byiza, nibahatunganye, hari abazajya kuhasengera ariko ntibahamye ko iyo misozi bapinga hatazagira abajyayo kuko buri wese asengera aho ashatse. Kandi nizere ko iyo ugiyeyo utajya gutanga amatangazo ngo bose babimenye. Mbabajwe n'uko uwo musozi barimo gutunganya bazajya baka amafaranga abajyayo kuko numvise hari aho babikora. Kandi batanagiye aho hose bavuga, bajya n'ahandi henshi kuko imisozi ni myinshi cyane.
Kanda hano umusubize

karoli - 8/01/2018 saa 18:24

njye uko mbibona uriya musozi wa Gahini , n ahantu. h ubu kera rugendo , no gusohokera ku bakundana cg ahantu h ibiterane mbwirwa ruhame . wa senga gute hepfo yawe har abantu bari mu kwishimisha mu kiyaga ubareba ?
Kanda hano umusubize

THOMAS - 5/01/2018 saa 14:42

NDAKWEMEYE UMBAYE KURE? BURIYA HARI HOTELYE?
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 4/01/2018 saa 16:59

ESE KU ISI HARI AHANTU HERA ? igice-2- Kuba abantu BAKWIHERERA MU ISHYAMBA BAGASENGA, NTA KIBI KIRIMO, kuko na Yesu n'intumwa ze bihereraga kenshi "ku musozi", bagasenga: Luka.22:39-40: «Arasohoka ajya KU MUSOZI wa Elayono NK'UKO YAMENYEREYE. Abigishwa be baramukurikira. Agezeyo arababwira ati: NIMUSENGE kugira ngo mutajya mu moshya.» * Ubuyobe ni ukumva ko AHO HANTU ARI AHANTU HERA, Ko Uri aho hantu Imana imwumva kurushaho. *Mu byakozwe n'intumwa, NTA NA HAMWE dusoma ko Intumwa za Yesu zigeze zifata umusozi runaka ( urugero KURI GETSEMANI) ko ari umusozi wera, NGO ZIBWIRE ABANTU KUVA MU MAHANGA KUZA GUSENGERA KURI UWO MUSOZI. *KUBERA IKI BATABIKOZE ? Ni uko Sebuja Yesu yari yarabivuze ko "igihe kigeze ubwo BATAZASENGERA DATA i YERUSALEMU ..." Ahubwo bazasengera MU MWUKA no mu kuri. * Iyo babwira amahanga yose ngo aze GUSENGERA IGETSEMANI, bari kuba bayobye. Ntabyo bakoze rero. Kuko i Getsemani SI MU MWUKA. i Yerusalemu SI MU MWUKA. I Samariya SI MU MWUKA. I Kanyarira, SI MU MWUKA. Mu mazi yo Ku Rusumo, SI MU MWUKA. IGahini, SI MU MWUKA. ... >> Nta hantu na hamwe hera hano ku isi, ku buryo WAHASENGERA NGO IMANA IKUMVE KURUSHA AHANDI. >> NTIDUSENGERA AHANTU, ahubwo dusengera Imana MU MWUKA no mu kuri.
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 4/01/2018 saa 16:40

ESE KU ISI HARI AHANTU HERA ? Igice-1- Kera Imana yari ifite ku isi UBUTURO BWERA, bwari bugizwe n'ibyumba bibiri: AHERA N'AHERA CYANE. (Heb.9:1-3) Icyumba cyitwa "Ahera cyane" cyari GIKINZWE N'UMWENDA w'urusika. Ubwo buturo bwera bwabaga iYerusalemu, Bityo umugi wa YERUSALEMU nawo ukaba UMURWA WERA. Yerusalemu yabaga muri ISIRAHELI , bityo igihugu nacyo kikaba ISHYANGA RYERA. Ese ubu i Yerusalemu haracyari UMURWA MUTAGATIFU ? Ese ubu Isiraheli iracyari ISHYANGA RYERA ? Kuva Yesu yapfira ku musaraba, UBUTURO BWERA BWIMUKIYE MU IJURU.(Heb.9:11-12,24) Ubu ku isi nta hantu na hamwe "HERA", "HATAGATIFU". Nta na hamwe. Nibyo Yesu yasobanuriye UMUSAMARIYAKAZI, wamusobanuzaga avuga ko UMUSOZI WAHO I SAMARIYA ariwo WERA, ariko Abayuda bo bakavuga ko I YERUSALEMU ariho HERA hagomba GUSENGERWA. Yoh.4:20-23: «Ba sogokuruza bacu BASENGERAGA KURI UYU MUSOZI, namwe mukagira ngo i YERUSALEMU NI HO HAKWIRIYE GUSENGERWA ." Yesu aramusubiza ati"Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo BAZABA BATAGISENGERA Data KURI UYU MUSOZI cyangwa i YERUSALEMU . Ariko IGIHE KIRAJE ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri BASENGERA DATA MU MWUKA NO MU KURI, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.» >> Yesu ati "Igihe kirasohoye UBWO BATAZONGERA GUSENGERA DATA I YERUSALEMU" >> Icyo gihe cyasohoreye ku musaraba, ubwo UMWENDA UKINGIRIZA AHERA WATABUKAGAMO KABIRI.(Mat.26:51) >>Ubu ufata indege ngo agiye iYerusalemu Gusenga, ngo NI UMURWA MUTAGATIFU, uwo muntu ateye agahinda. >> Ujya ahantu aho ari hose ku isi yumva ko Imana iri bumwumve kurusha ahandi, arababaje cyane: NTASOBANUKIWE N'IBYO YESU YABWIYE URIYA MUSAMARIYAKAZI.
Kanda hano umusubize

Gahakwa Peter - 4/01/2018 saa 07:33

Uyu musozi wa Gahini nawo,nta gihamya yuko hatazagwaho abantu bagiye gusenga,nkuko bigenda ku musozi wa Kanyarira.Abantu bajya mu masengesho,hari abicwa n'inzara kubera KWIYIRIZA.Urugero,nkuko igihe.com cyanditse,i MASORO ku Rusengero rwa Restoration Church bita "kwa Masasu",haguye abantu 2 mu mwaka wa 2017.Umwe witwa Bizimana Bertrand,yapfuye le 29/12/2017 amaze iminsi 7 atarya.Undi wapfuye yari pastor from RDC. Aho twasengera hose,imana iratwumva.Singombwa kujya I Kanyarira,i Gahini,i Masoro,Yerusalemu,Kibeho,i MAKA,etc...Ikindi kandi,mujye mumenya yuko imana itumva abantu bose basenga.Muli Yohana 9:31,havuga ko imana itumva abanyabyaha banga kwihana.Abandi imana itumva,ni abasenga banyuranya nuko Bible yigisha (Matayo 15:9). Kubera ibyo bintu 2,imana yumva abantu bake.Abandi basenga,baba bata igihe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X