Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gasabo: Ahari harahindutse indiri y’abanywarumogi hubatswe urusengero!

Ntibisanzwe ko abanywa ibiyobyabwenge bahindurirwa aho babinywera kugeza ubwo urubyiruko rubimazemo imyaka 17 rureka itabi bakunze kwita ako ku mugongo w’ingona tuzi nk’urumogi. Bamwe mu babifataga ubu bahise binjira mu rusengero bakaba batanga ubuhamya bw’ibyo bakoreraga ahatangijwe urusengero mu mezi agera kuri abiri, nyuma yuko aba babaye abaririmbyi mu rusengero rwa Africa Revival rwubatswe aha barunyweraga.

Itorero Africa Revival riyobowe na Bishop Alexi Gatsinzi rikorera i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo rimaze amezi agera kuri abiri rimaze kuvana benshi mu byaha birimo kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye no kuvana abakoraga umwuga w’uburaya mu tubari tuhakikije bakaza mu rusengero aho n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya bushimira uyu muvugabutumwa uje kubafasha kurwanya ibyaha byari umuzigo ku buyobozi.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 15 /1/2018 Isange.com iganira n’umushumba wa Africa Revival Church Bishop Alexi Gatsinzi ubwo basozaga igiterane cyari kimaze iminsi 70 yadutangarije ko yahawe iyerekwa ryo kuza gukorera umurimo w’Imana i Kagugu mu mwaka wa 2008 ariko ntibyakunda awukomereza mu gihugu cya Tanzaniya.

Bishop Alexis Gatsinzi yakomeje agira ati “Aha i Kagugu tuhamaze amezi abiri nubwo tutatangiriye hano ariko iyerekwa nariherewe hano mu Rwanda nubwo nabanje kujya mu gihugu cya Tanzaniya aho tumaze kugira amatorero agera kuri 5 mu duce dutandukanye”

Abajijwe ku bijyanye nuko batangiranye n’abantu batari bakijijwe mu gihe abandi bashumba batangirana n’abayoboke b’andi matorero bigateza amakimbirane, aho bavuga ko babatwariye abayoboke Bishop Alexis yagize ati ”Ntabwo turoba amafi aho yamaze kurobwa, ntabwo tuje gutwara abakristo b’andi matorero ahubwo tuje gukura abantu mu byaha dushaka abantu banywa ibiyobyabwenge nk’urumogi n’abari mu buraya ati “hamaze gukizwa abarenga 400 twanabatije benshi muri bo”

Bishop Gatsinzi avuga ko bafashe ingamba zo gushakira abava mu byaha akazi mu rwego rwo kubashakira iko bakwivana mu bibazo, kuri ubu ngo bakaba bamaze kubona abafite abagera kuri 20 bashakirwa imirimo ibateza imbere.

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya Madamu Umuhoza Rwabukumba witabiriye igikorwa cyo gusoza igiterane cy’iminsi 70 yashimiye Itorero Africa Revival cyane kubw’igikorwa bamaze kugaragaza mu gihe gito batangiye ivugabutumwa aho bafatanya guhashya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kandi ko babijeje ubufasha bazakenera bwose dore ko nawe ari n’umukristo.

Uwitwa Sindikubwabo wahoze anywa ibiyobyabwenge biromo urumogi aganira na isange.com, yadutangarije ko yari amaze imyaka 17 afata itabi ry’urumogi aho yatangiye kurunywa afite imyaka 13 ubwo yigaga mu mashuri makuru, yaduhaye ubuhamya bw’uko Bishop Alexis Gatsinzi yaje kureba ikibanza agasanga ariho yagize indiri yo kurinywera akamubaza icyo ahakora akamubwira ko yaje kuhacunga agahita amubwiriza ubutumwa bwiza agakizwa ubu akaba ari umuririmbyi.

Madamu Mukandayisenga Janette nawe wahoze anywa inzoga zitandukanye nawe ubu akaba yarakirijwe muri uru rusengero rwa Africa Revival nyuma yuko abwiwe n’umwana we w’imyaka 10 ko haje Itorero rigomba kumufasha akareka kunywa inzoga dore ko zamubuzaga gutera imbere ku buryo ubu yamaze kubatizwa mu mazi menshi kandi ko umugabo we nawe yishimiye gugizwa kwe kubwo kumwerera imbuto akaba ashimira Imana yamuhaye kubona inzu ye muri iyi minsi 70 y’igiterane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ni salamaa - 20/01/2018 saa 09:34

nibyo pe nindamu arikose wowe uvuga bazakiza aband ariko ntibazikiza ubwose nukuvugango uwowabwirije niyunva azagend wowe usigare wararushye umubwiriza rekada rekadaaaa ndunva arida nge
Kanda hano umusubize

KARAKE - 17/01/2018 saa 08:58

Tujye twitondera ibintu.Ibiyobyabwenge koko ni icyaha.Ariko abanyamadini nabo,bakora ibintu byinshi imana itubuza.Ngirango muzi ibibera muli ADEPR,aho bashinja abayobozi bakuru kwiba 3 billions/milliards Frw.Pastors utabahaye icyacumi,ntabwo wakongera kubabona mu nsengero.Mu gihe Yesu yasabye abakristu nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu" (Matayo 10:8).Pastors banga kwereka abayoboke babo muli Bible yuko Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:21-24.Ibiyobyabwenge no kurya icyacumi,byombi ni Icyaha kizatuma bose batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo.Nubwo baba biyita abakozi b'imana,Bible ibita abakozi b'inda zabo (Romans 16:18).
Kanda hano umusubize

Mutesi wase cynthic - 18/01/2018 saa 12:03

Ahaaa iyisi igezekumusozo pe ngo muminsi yimperuka hazanduka amadini menshi kugirango ayobye intore zimana .Mube maso kko muriyiminsi bashinga amadini bashaka inyungu ntagukorerd imana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X