Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gereza ni kimwe mubyagize Akon kuba uwo ariwe ubu-Menya amateka yizamuka rye

Burya ni kenshi umuntu ahura n’ibibazo bitandukanye hano ku isi rimwe na rimwe akabigiriramo ingaruka agateseka ariko mu kwihangana bikarangira abaye uwo yifuzaga kuba agatera indi ntambwe y’ubuzima.Umuhanzi wamamare ku Isi Akon mu byamufashije kuba uwo ariwe na Gereza irimo nubwo yahakuye n’ubundi buzima.

Umuhanzi Aliaume Damala Badara uzwi cyane nka Akon yavukiye muri Amerika ahitwa St Louis Missouri 1973, aza gukurira muri Afurika mu gihugu cya Senegal dore ko ababyeyi be ari abanyafurika buzuye bab’anyasenegal .Uyu musore Akon yabyirutse akunda kuririmba ariko yumva atazaba umuhanzi ariko nk’uko burya ikizakubaho muragendana kandi burya ntamuntu wirukanka kumusozi ngo asige ikimwirukankamo,Akon yaje gujyanywa muri gereza nyuma yo gushinjwa imyitwarere mibi.

Akon akirega muri gereza yaje gusa no kubona umwanya wo kwitekerezaho,umwanya wo muri gera ntiyawupfushije ubusa ,yaje kujya afata agapapuro maze akiyandikira indirimbo akanazisubiramo mu gihe izindi mfungwa zabaga ziryamye,Akon yaje no kubona ubuzima bwa gereza bugoye yumva nta kandi zazina kagahimbano yakuramo nibwo kwiyita “Akon”.

Izina “Akon”ryaba risobanura umuntu uboshye ubangamiwe cyane,mu myaka igera kuri 3 Akon yafunzwe kuva 1999 kugeza 2002 mu gihugu cya Dekalb azira kwiba imbunda yo mu bwoko bwa BMW yahavuye afite indirimbo nyinshi yanditse mu gihe yari afunzwe,hariko Locked Up yasohoye 2004.

Ibitekerezo byo gukora muzika yabikuye muri gereza,ntitwakwirengagizako Akon ari mubanzi bakunzwe cyane Ku Isi,yibukwa cyane mu ndirimbo yise Feeedom,na I wanna Love You.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Munyentwali Emmanuel - 14/03/2018 saa 16:12

i like that
Kanda hano umusubize

Karake - 14/03/2018 saa 08:09

AKON anyibukije YOZEFU,umwana wa Yakobo uvugwa muli Bible.YOZEFU yafungiwe mu Misiri,afunguwe aba igihangange,aba icyegerera cy'umwami FARAWO.Aho AKON atandukaniye na YOZEFU,nuko AKON yakoresheje ubuhangange bwe mu gushaka ibyisi (amafaranga n'ibyubahiro),naho YOZEFU agakoresha ubuhangange bwe mu gukorera imana.N'uyu munsi niko bimeze.Isi ituwe n'abantu bashaka imana cyane,hamwe n'abandi bibera mu byisi,ibyerekeye imana bikaba ntacyo bibabwira.Ku munsi w'imperuka,abibera mu byisi gusa bazarimbuka nkuko byagenze igihe cya Nowa.Naho abantu bashaka imana,bazarokoka,bahembwe ubuzima bw'teka muli paradizo.
Kanda hano umusubize

Nkinzingabo J Claude - 13/03/2018 saa 12:50

Mbere yo gushyira inkuru hanze, mujye mubanza kuyinonosora, kuko haba huzuyemo amakosa menci pe, IKINYARWANDA KWELI!!!???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X