Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gufungwa ku imihanda mu inama ya AU byatumye bamwe mu bayobozi batega moto

Gufunga imihanda imwe n’imwe mu buryo bwo kubahiriza umutekano w’abayobozi bakomeye bakorera inama mu Rwanda ni ibintu bimaze kumenyerwa, aho abagenzi bahabwa imihanda yo gukoresha mu gihe imihanda minini yafunzwe.


Umuyobozi Mukuru wa TradeMark East Africa, Frank Matsaert ndetse n’ uyihagarariye mu Rwanda Patience Mutesi Gatera bateze moto berekeza kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, gushyira umukono ku masezerano y’impano ya miliyoni 53$ agenewe ibikorwa birimo umushinga wo kubaka ibyambu bitanu mu turere dukikije Ikiyaga cya Kivu.

Ni igikorwa bamwe batangariye, bashima ubutwari aba bayobozi bombi bagaragaje bishakira igisubizo mu gihe buzuza inshingano zabo.

ni mu gihe mu Rwanda imihanda imwe n’ imwe yafunzwe kubera inama ya 10 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, bari mu biganiro byo gushyiraho isoko rusange rya Afurika.

umuyobozi mukuru wa trade mark easter Africa mu Rwanda MUTESI Patience.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Irame gentille - 22/03/2018 saa 18:31

Aba nibo bayobozi bakenewe bishakira ibisubizo mugihe cyose bikenewe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X