Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gufungwa mu byitso,uruhuri rw’ibibazo,Bimwe mu mateka akomeye ya Munyashoza

Munyanshoza Dieudonné, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wanafashe iya mbere mu kuririmba indirimbo zomora ibikomere abarokotse ubu bwicanyi bwahitanye abasaga miliyoni.

Munyanshoza benshi bamuzi nka Mibirizi kubera indirimbo yo kwibuka yaririmbiye Mibirizi agace yavukiyemo kuwa 25 Nzeri 1975, ahitwa i Kimbogo ahahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba.

Umuryango we na benshi mu bavandimwe be biciwe muri Jenoside yabereye ku musozi wa Mibirizi ahaguye abatutsi babarirwa mu bihumbi. Icyo gihe, we yari ku rugamba rwo guhagarika ubu bwicanyi mu gisirikare cy’Inkotanyi.

Yavuye i Mibirizi mu 1991, icyo gihe ni nabwo yafungiwe muri Gereza ya Gitarama mu gihe cy’amezi atandatu ashinjwa kuba icyitso cy’inkotanyi. Yafunzwe afite imyaka 16, akirekurwa yahise ajya mu gisirikare.

Yagize ati “Agasozi ka Mibirizi niho mvuka, nahaherukaga mu 1991, nongeye kuhasubira mu 1995 ariko jenoside ihagarikwa nari mu gisirikare, kubera akazi kari gahari jenoside ihagarikwa ntabwo nabashije guhita nsubira iwacu. Icyo gihe nakoreraga za Kayove na za Gishwati...”

Yabwiye KT Radio ko ubwo yasubiye iwabo i Mibirizi kubaririza amakuru y’umuryango we, yasanze ubuzima bwarabaye bubi, nta bantu bakihatuye ahubwo asanganirwa n’amatongo, amashuri yarahindutse ibihuru ndetse na bake mu baturanyi be basigaye bari bafite ihungabana rinagaragara ku maso.

Ati “Dutangiye kuzamuka i Gihundwe abantu batubwira ko Mibirizi hariyo abacengezi baratubwira ngo ntimwigere mugerayo. Nagiye ahantu hita Mutimasi hejuru, ni ahantu uhagarara ukareba Mibiri, aho niho nagiriye igitekerezo cyo guhimba indirimbo Mibirizi”.

Yongeraho ati “Nari nyitewe n’uko mva za Gihundwe ahantu nari nzi hahoze ari heza ngasanga harasenyutse, inzu nziza zose zarasenyutse, amashuri nkabona yabaye ibihuru ndetse n’abantu najya kubasuhuza ukabona barahunganye, niho nahise ndirimba ngo ‘Mibirizi wari nziza’ none hasigaye imfubyi n’amatongo.

Yafunzwe mu byitso…

Yagize ati “Ngira ngo uzi igihe bigeze gufungwa abo bitaga ibyitso […] nagiye gufungwa mu bandi ari njye mwana. Twafungiwe muri Gereza ya Gitarama, namazemo amezi atandatu, izindi ngorane nagize ni uko nyuma y’amezi atandatu Inkotanyi zagiranye amasezerano na Habyarimana i Arusha bategeka ko imfungwa zirekurwa. Icyo gihe haje amabisi[bus] acyura abantu iwabo muri za Perefegitura, njye nari nasigayemo ku mpamvu ntazi.”

“Nyuma y’iminsi itatu baramfunguye, icyo gihe nta nkweto nari nambaye kuko twafungiwe mu mazi. Bamfunguye bwije, ngeze hanze mbona kujya i Cyangugu ntabibasha nibuka ko i Kigali mpafite benewacu mpita mfata umuhanga wa Kigali.”

Urugendo rw’ububabare, Gitarama-Kigali

Mu rugendo rwekereza i Kigali, Munyanshoza yarakubititse cyane. Yageze ku Kamonyi ahagana saa sita z’ijoro ahura n’irondo ryari riyobowe na Konseye wa Segiteri Kamonyi baramufata bashaka kujya kumufungira kuri Komine Taba azira ko yakoze urugendo nijoro.

Yaje kuhava nyuma y’uko imodoka yagombaga kumujyana muri kasho ya Komine yatinze mu nzira. Munyanshoza akirekurwa yarongeye afata urugendo rwerekeza i Kigali gusa akirenga agasentiri ka Kamonyi yagize ubwoba bwo gukomeza urugendo aca ingando mu gihuru cyari hafi y’umuhanda.

Yagize ati “Bucyeye narongeye ndagenda ngera i Kigali nimugoroba […] Mbere yo kugera i Kigali nabwo nahuye na bariyeri nyinshi, nagaragaraga nk’umwana ngira amahirwe nzicaho zose.”

Munyanshoza yageze i Kigali nibwo yahise afata umwanzuro wo kujya mu gisirikare. Yinjiye mu ngabo z’u Rwanda muri Gicurasi 1993[asezererwa muri Kamena 2016], avuga ko yinjiriye muri Komine Butaro [ubu ni mu Karere ka Burera] mu birometero bike uvuye ku mupaka wa Uganda.

Yageze mu gisirikare afite imyaka 17, mu gihe yamazemo ngo aterwa ishema no kuba yararwaniye igihugu kikava muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu kikaba gitangiye kwiyubaka.

Mu ndirimbo yakoze zo kwibuka, hari abarokotse bamushimira ndetse hari n’abamuhaye inka ku bwo kuririmba ku miryango yabo cyangwa ku dusozi bakomokaho.

Yagize ati “Hari nk’abantu baje mu rugo barakomanga bati ‘nta kindi kituzanye, tuje kuguha inka kuko wazuye data’. Ni mu ndirimbo ‘Imfura zo ku Mugote’, we ntabwo yari akimwibuka, atungurwa no kumubona mu bukwe abyina n’abandi mu bukwe batarama.”

Mibirizi arubatse, afite umugore n’abana. Yize amashuri abanza i Mibirizi, nyuma ahabwa amahugurwa y’ububaji mu kigo cya Kibogora atangira kubikora nk’umwuga mu 1989.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BEB - 17/04/2018 saa 18:03

Uyu mugabo IMANA izamwihere ijuru, ndamukunda cyane ni umuhanga mu kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwiza
Kanda hano umusubize

Vestine - 17/04/2018 saa 17:26

Urakoze cyanee Dieudonne wacu Imana yarakurinze rwose kandi ikomeze ikurinde yewe nsinarinzi ko wakubititse gutyo nishimiye indirimbo ya Mibilizi hamwe uvuga mo ba Papa na ba sogokuru birashimishije ko twongeye kukubona tutazi iyo warengeye
Kanda hano umusubize

Sentore Syridion - 17/04/2018 saa 16:28

Wakoze akazi katoroshye kandi uruhare rwawe Mu kubaka imitima y'abanyarwanda turagushima kandi Imana igukomereze impano.keep it up Mibirizi oyeeeee
Kanda hano umusubize

nkongoli - 17/04/2018 saa 04:42

munyanshoza ndamukundfa cyane indirimboze zigarurira benshi ikizere cyokongera kubaho arko dis warakubititse nahoraga mfite amatsiko yubuhamya bwawe ugize neza kudusangiza
Kanda hano umusubize

kaico - 16/04/2018 saa 15:44

remera ya kigarama indirimbo munyashoza yaduhimbiye iratwubaka
Kanda hano umusubize

kaico - 16/04/2018 saa 14:53

courage dieudonne nashimishijwe birenze nindirimbo yahimbye ya remera ya kigarama iwacu di merci bc mon frere.
Kanda hano umusubize

kaico - 16/04/2018 saa 14:53

courage dieudonne nashimishijwe birenze nindirimbo yahimbye ya remera ya kigarama iwacu di merci bc mon frere.
Kanda hano umusubize

Bernard - 15/04/2018 saa 04:22

wawa, Munyanshoza yarakoze cyanee kuko indirimbo ze zasubije benshi icyizere cyo kongera kubaho.
Kanda hano umusubize

Nsengimana vedaste - 15/04/2018 saa 00:10

Ndashima munyanshoza kundirimbo ahimba zihumuriza abarokotse jenocide yakorewe abatutsi 1994 nakomereze aho IMANA ikomeze imurinde.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X